Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 ABAMI 6: IMYUBAKIRE Y’INZU Y’IMANA (2 NGOMA 3.3–4.22) – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cya 1 Abami, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 6 Ugushyingo 2022

📖 1 ABAMI 6
[1] Hashize imyaka magana ane na mirongo inani Abisirayeli bavuye muri Egiputa, Salomo atangira kubaka inzu y’Uwiteka mu mwaka wa kane ari ku ngoma, hari mu kwezi kwa Zivu ari ko kwezi kwa kabiri.
[2] Iyo nzu Umwami Salomo yubakiye Uwiteka, uburebure bwayo bw’umurambararo bwari mikono mirongo itandatu, ubugari bwayo bwari mikono makumyabiri, uburebure bwayo bw’igihagararo bwari mikono mirongo itatu.
[7] Mu iyubaka ry’iyo nyumba bayubakishije amabuye yatunganirijwe mu nganzo, nta nyundo cyangwa intorezo cyangwa ikindi kintu cyose cy’icyuma cyumvikanye muri iryo yubaka ryayo.
[11]Bukeye ijambo ry’Uwiteka riza kuri Salomo riti
[12] “Mbonye iyi nzu wubaka. Nuko nugendera mu mateka yanjye, ugasohoza ibyo nategetse ukitondera amategeko yanjye yose akaba ari yo ugenderamo, nzakomeza ijambo ryanjye navuganye na so Dawidi,

[13] mbe mu Bisirayeli ne kureka ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.”
[14] Uko ni ko Salomo yubatse iyo nzu, arayuzuza.
[37] Igihe batangiriye kubaka urufatiro rw’inzu y’Uwiteka, hari mu kwezi kwa Zivu k’umwaka wa kane.
[38] Mu kwezi kwa Bula, ari ko kwezi kwa munani k’umwaka wa cumi n’umwe, buzuza inzu n’imyanya yayo yose uko yayigenewe yose. Nuko amara imyaka irindwi ayubaka.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Reka twongere twibuke ko imibiri yacu ari insengero z’Umwuka wera uri muri twe, uwo dufite wavuye ku Mana. Kandi ntituri abacu ngo twigenge (1 Korinto 6:19)

1️⃣ UMUGAMBI WA DAWIDI UGERWAHO

🔰 Mu kwezi kwa Bula, ari ko kwezi kwa munani k’umwaka wa cumi n’umwe, buzuza inzu n’imyanya yayo yose uko yayigenewe yose. Nuko amara imyaka irindwi ayubaka. (1 Abami 6:3)

▶️ Umugambi Dawidi yari amaze igihe kirekire afite wo kubakira Uhoraho inzu, washizwe mu bikorwa na Salomo. I Yerusalemu hamaze imyaka irindwi huzuye abakozi bashishikariye mu gusiza ahantu hari haratoranyijwe, bubaka inkuta ndende, bashinga imfatiro ngari, (bakoresha amabuye manini y’igiciro cyinshi, amabuye abajwe), baconga ibiti binini byavaga mu mashyamba y’i Lebanoni kandi bubaka ubuturo bwera bwiza cyane. 1Abami 5:17. AnA 26.1

2️⃣ URUSENGERO RURUSHIJEHO KUBA RWIZA
🔰 Nubwo urusengero rwubatswe na Salomo rwari agahebuzo ariko igihe cyarageze rurasenyuka. Yesu asohoka mu rusengero. Akigenda, abigishwa be baramusanga bashaka kumwereka imyubakire y’urusengero. Arababwira ati “Ntimureba ibi byose? Ndababwira ukuri yuko aha hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”(Matayo 24: 1-2). Inkuru itera ibyiringiro nuko hari urusengero rurushijeho kuba rwiza kuko rutabasha gusenyuka.

▶️ “Icyakora sinabonye urusengero muri rwo, kuko Umwami Imana, Ishoborabyose, n’Umwana w’intama ari bo rusengero rwawo.” Ibyahishuwe 21:22. Ubwoko bw’Imana buzaba bufite amahirwe yo gusabana na Data wa twese n’Umwana we nta nkomyi. “Icyakora none turebera mu ndorerwamo ibirorirori.” l Abakorinto 13:12. Tureba ishusho y’Imana nk’abayirebera mu ndorerwamo, tuyirebera mu mirimo yakoze ubwo yaremaga no mu byo ikorera abantu. Ariko ubwa nyuma ho tuzayireba mu maso duhanganye, ari nta kidukingirije na gito. Tuzahagarara imbere yayo twirebera ubwiza bwo mu maso hayo. (III 196.2)

3️⃣ IBYIRINGIRO BIDAKOZA ISONI
3️⃣ Hakurya mur’ ibyo bibaya, hahor’ umucy’ iteka. Yesu Kristo ni w’ uzahaber’ umucy’ ahakur’ ijoro.

🎶🎶🎶 N’igihugu cyiza cy’ amahoro, Hakurya ku nkengero haratoshye;
Tuzahavugir’ indirimbo za Mose, Tubane na Yes’ iteka.

Aho heza nzahagera ryari ngo mpabe mpiriwe? Nzareba Data mu maso ryari nduhukiy’ ibwami bwe? Mfit’ ibyishimo mu mutima, sinshaka kugum’ aha. Yor’dan’ isumira hos’ ariko ntinyuka kuyambuka. (Indirimbo 47).

▶️ Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw’Imana rwasabye mu mitima yacu ku bw’Umwuka Wera twahawe. (Abaroma 5:5).

🛐 DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE KUZAGERA AHO HEZA.🙏

Wicogora mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *