Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 ABAMI 7: SALOMO YUBAKA INZU YE. ARIMBISHA URUSENGERO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cya 1 Abami, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 7 Ugushyingo 2022

📖 1 ABAMI 7
[1]Hanyuma Salomo amara imyaka cumi n’itatu yubaka inzu ye, arayuzuza yose.
[7]Kandi akora ibaraza ry’intebe y’ubwami aho yaciraga imanza, ryitwa ibaraza ry’imanza. Yomekaho imbaho z’imyerezi uhereye hasi ukageza mu gisenge.
[9]Ayo mazu yose yari yubakishije amabuye y’igiciro cyinshi, abajwe nk’uko bayageze, akerejwe inkero inyuma n’imbere uhereye ku y’urufatiro ukageza ku yo hejuru, kandi ay’urugo runini ni ko yari ameze.
[13]Bukeye Salomo atumira Huramu i Tiro.
[14]Huramu uwo yari umwana w’umupfakazi wo mu muryango wa Nafutali, ariko se yari uw’i Tiro. Yari umucuzi w’imiringa w’umuhanga ujijutse, umunyabukorikori mu mirimo y’imiringa yose. Nuko yitaba umwami Salomo, amukorera imirimo yose yashakaga.
[23]Kandi arema igikarabiro kidendeje mu miringa yayagijwe, ubugari bwacyo uhereye ku rugara ukageza ku rundi bwari mikono cumi, ubugari bwacyo bwose bwaranganaga. Uburebure bwacyo bwari mikono itanu, urugero rw’urugara rwacyo inkubwe imwe rwari mikono mirongo itatu.
[27]Kandi acura ibitereko cumi mu miringa: igitereko kimwe uburebure bwacyo bw’umurambararo bwari mikono ine, ubugari bwacyo bwari mikono ine, uburebure bwacyo bw’igihagararo bwari mikono itatu.
[30]Buri gitereko cyose cyari gifite inziga enye z’imiringa, kandi n’ibyuma by’imitambiko bibirindukwaho n’izo nziga na byo byari imiringa, ku matako yacyo hariho ibifata bya byuma by’imitambiko byari munsi y’igitereko cy’igikarabiro, kandi byari bifite ibisa n’imishunzi itendera.
[38]Kandi arema ibikarabiro cumi mu miringa, kimwe cyajyagamo incuro z’intango mirongo ine, kandi igikarabiro cyose uburebure bwacyo bwari mikono ine. Ku bitereko byose uko ari icumi baterekaho igikarabiro.
[40]Nuko Huramu akora ibikarabiro n’ibyuma byo kuyora ivu, n’ibyungu. Uko ni ko Huramu yarangije umurimo w’inzu y’Uwiteka yakoreraga Umwami Salomo.
[51]Uko ni ko umurimo wose Umwami Salomo yakoze mu nzu y’Uwiteka warangiye. Maze Salomo acyura ibintu byose se Dawidi yashinganye by’ifeza n’izahabu n’ibindi bintu, abishyira mu bubiko bw’inzu y’Uwiteka.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Ubaka iby’iteka, ubone kubaka ibizashira.

1️⃣ SALOMO YUBAKA INZU YE
📖Hagayi 1:4,8
[4]“Mbese birakwiye ko mwibera mu mazu yanyu y’ibitabashwa, na rwo uru rusengero rukaba umusaka?”
[8]Nimuzamuke mujye ku misozi muzane ibiti maze mwubake urusengero, nzanezezwa na rwo kandi nzahimbazwa. Ni ko Uwiteka avuga.
🔰Kristo arabararikira kubanza gushaka ubwami bw’Imana, no gukiranuka kwayo; ariko Satani araboga runono ababwira ati: Ibyavugwa byose ko ari ukuri ku bugingo buhoraho; kugira ngo ugire amahirwe mur’iyi si ugomba kunkorera. Imebereho yanyu myiza nyifashe mu biganza byanjye. Mbasha kubaha ubukire, umunezero, icyubahiro, no kwishima. Mwumvire inama zange. Mureke kwemera gutwarwa n’ibyataye agaciro by’ubunyangamugayo cyangwa kwitanga. Nzabategurira inzira. UIB 77.5

➡️Salomo amaze kubaka inzu y’Imana, yubaka iye.
❓Ese wowe ubanza inyungu zawe cg inyungu z’Imana. Iyo wakiriye imigisha runaka, ubanza gutekereza icyateza umurimo w’Imana imbere cg uhita utekereza icyateza imibereho yawe yo ku isi imbere? Iyo hatabanje Imana, ibyari imigisha hari igihe bibera nyirabyo umuvumo.
⏯️Tubanze ibifite agaciro k’iteka ryose, n’ibindi tuzabyongererwa.

2️⃣SALOMO ARIMBISHA INZU Y’UWITEKA
🔰Iyo nzu n’imitako yari iyiriho ndetse n’ibikoresho byiza kandi by’igiciro byari biyirimo, yari ikimenyetso gikwiriye kigaragaza itorero rizima ry’Imana ku isi, imaze imyaka myinshi yubaka hakurikijwe icyitegererezo cyo mu ijuru, kandi rikubakishwa ibikoresho bisa “n’izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y’igiciro cyinshi,” “bibajwe nk’uko babaza amabuye arimbisha inyumba.” AnA 27.1
➡️Imana, kuva kuri Adamu na Eva, iri kubaka itorero rikwiriye kuyitirirwa. Itorero ni abo bantu bahisemo agakiza Imana itanga, kuyoborwa nayo no kubeshwaho nayo. Baharanira gukora icyiza Imana ikunda, no guhunga ikibi Imana yanga. Kandi ni Yo ibibashoboza. Waba uri muri iryo torero ryayo?

3️⃣URUSENGERO IMANA ISHIMA
🔰Ku byerekeye uru rusengero rw’umwuka, Kristo ni we “buye rikomeza imfuruka. Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura ngo ibe urusengero rwera mu mwami Yesu.” Abefeso 2:20, 21.
AnA 27.1 –
➡️Salomo yafashe umwanya arimbisha urusengero rw’Imana mu buryo butangaje.
⏯️Ese wari uzi ko umubiri wawe ari urusengero rwa Mwuka Wera? Ururimbisha ukoreshe iki?
Ese ni ubutumwa bwiza bw’agakiza, ibyiringiro byo kugaruka kwa Kristu agahagarika ikibi cyose, ibiribwa n’ibinyobwa bitangiza umubiri, amagambo akomeza ababaye, n’amaboko aramira abari mu kaga….
Cg urusengero rwawe rwandujwe no kwanga kwakira agakiza, inzangano, ukwiheba, kwikunda no kwihugiraho, guhemuka….?

⚠️Wisuzume urebe niba koko urusengero rwawe rwubatse ku Rutare, Kristu, atari ibyo rwaba rwubatse ku musenyi. Icyo gihe kurimba kwarwo ntacyo kwaba kumaze, kuko rwaba rubura ibuye rikomeza imfuruka.

🛐MANA NZIZA IJAMBO RYAWE RIDUKANGURIYE KUBAKA KURI KRISTO NO KWEMERA KURIMBISHWA NAWE. BIDUSHOBOZE MU IZINA RYA YESU.🙏

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *