Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cya 1 Abami, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 5 Ugushyingo 2022

📖 1 ABAMI 5
[1] Nuko Salomo ategeka ibihugu byose, uhereye kuri rwa ruzi ukageza ku gihugu cy’Abafilisitiya no ku rugabano rwa Egiputa, bakajya bamuzanira amaturo, bakamukorera iminsi yose yamaze akiriho.
[9] Nuko Imana iha Salomo ubwenge n’ubuhanga bwinshi cyane n’umutima wagutse, bitagira akagero nk’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja utabarika.

[12] Yahimbye imigani ibihumbi bitatu n’indirimbo igihumbi n’eshanu,
[13] kandi yari azi gusobanura ibiti uhereye ku myerezi y’i Lebanoni ukageza kuri ezobu imera ku mazu, yari azi gusobanura inyamaswa n’ibisiga n’ibikururuka n’ifi.
[14] Nuko abantu bakajya bava mu mahanga bazanywe no kumva ubwenge bwa Salomo, boherejwe n’abami bo mu isi yose bumvaga iby’ubwenge bwe.

[15] Bukeye Hiramu umwami w’i Tiro yumvise ko bimitse Salomo ngo abe umwami mu cyimbo cya se, amutumaho abagaragu be kuko uhereye kera Hiramu yuzuraga na Dawidi.
[16] Salomo aherako atuma kuri Hiramu ati
[20] Uzi ko umukambwe wanjye Dawidi atabonye uburyo bwo kubakira izina ry’Uwiteka Imana ye inzu, ku bw’intambara z’ababisha be bari bamuri impande zose, kugeza aho Uwiteka yabashyiriye munsi y’ibirenge bye.
[18]Ariko noneho Uwiteka Imana yanjye impaye ihumure impande zose, nta mubisha nta n’ibyago bikiriho.

[19] Nuko ngambiriye kubakira izina ry’Uwiteka Imana yanjye inzu, nk’uko Uwiteka yabwiye umukambwe wanjye Dawidi ati ‘Umuhungu wawe nzashyira ku ngoma yawe mu cyimbo cyawe, ni we uzubakira izina ryanjye inzu.’
[26] Nuko Uwiteka aha Salomo ubwenge nk’uko yamusezeranije, abana amahoro na Hiramu kandi basezerana isezerano ryo gufashanya.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umenezero. Kuri uyu munsi Imana yejeje igaha umugisha; ndakwifuriza kugira ubwenge butangwa n’Ijuru.

1️⃣ UKWIGARAGAZA KU BWENGE BWA SALOMO

🔰 Nuko Imana iha Salomo ubwenge n’ubuhanga bwinshi cyane n’umutima wagutse, bitagira akagero nk’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja utabarika (1 Abami 5:9)

▶️ Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose (Mat 5: 15).

▶️ Impano wahawe n’Umuremyi igaragarira he? Mbese ibyo ukora cyangwa ibyo uvuga iyo abantu babisesenguye basanga bikomoka ku Muremyi w’ijuru n’isi? Umuntu naho ari umwana amenyekanira ku byo akora, Niba umurimo we uboneye kandi utunganye. (Imigani 20:11)

▶️ Ubwenge Salomo yari yarahawe n’Imana bugaragarira mu ndirimbo z’ibisingizo n’imigani myinshi. “Yahimbye imigani ibihumbi bitatu n’indirimbo igihumbi n’eshanu. Kandi yari azi gusobanura ibiti, uhereye ku myerezi y’i Lebanoni ukageza kuri ezobu imera ku mazu; yari azi gusobanura inyamaswa n’ibisiga n’ibikururuka n’amafi.” 1 Abami 4:32, 33. AnA 24.2

2️⃣ URUHARE RW’INSHUTI MU MURIMO W’IMANA

🔰 Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose (Abaroma 12:1

▶️ Bukeye Hiramu umwami w’i Tiro yumvise ko bimitse Salomo ngo abe umwami mu cyimbo cya se, amutumaho abagaragu be kuko uhereye kera Hiramu yuzuraga na Dawidi (1 Abami 5:15). Umubano wari hagati ya Dawidi na Hiramu wakomereje kuri Salomo; bituma atanga uruhare rukomeye mu kubaka inzu y’Uwiteka. Nuko Hiramu aha Salomo ibiti by’imyerezi n’imiberoshi, ibyo yashakaga byose. (1 Abami 5:24).

3️⃣ IKIMENYETSO CY’ITORERO RY’IMANA MU ISI
🔰 Inyubako ya cyami Salomo n’abafasha be bubakiye Imana no kugira ngo ijye ihasengerwa yari ifite ubwiza n’ikuzo bihebuje kandi bitagereranywa. Yari itatsweho amabuye y’igiciro, ikikijwe n’urubaraza rugari kandi inkuta zayo zari zometsweho imbaho z’imyerezi ziyagirijweho izahabu itunganye.

▶️ Iyo nzu n’imitako yari iyiriho ndetse n’ibikoresho byiza kandi by’igiciro byari biyirimo, yari ikimenyetso gikwiriye kigaragaza itorero rizima ry’Imana ku isi, imaze imyaka myinshi yubaka hakurikijwe icyitegererezo cyo mu ijuru, kandi rikubakishwa ibikoresho bisa “n’izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y’igiciro cyinshi,” “bibajwe nk’uko babaza amabuye arimbisha inyumba.” 1 Abakorinto 3:12; Zaburi 144:12.

▶️ Ku byerekeye uru rusengero rw’umwuka, Kristo ni we “buye rikomeza imfuruka. Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura ngo ibe urusengero rwera mu mwami Yesu.” Abefeso 2:20, 21. AnA 27.1

▶️ Nshuti, muvandimwe, urongeye ubonye umwanya mwiza wo gutekereza ngo urebe icyo waba ukora ngo utunganye urusengero rw’Uwiteka. Niba ntacyo wakoraga tangira ubishyire muri gahunda bibe umurimo wawe uhoraho.

🛐 IMANA Y’AMAHORO KANDI IMANA Y’URUKUMDO TUBASHISHE KUGUTUZA MU MITIMA YACU🙏

Wicogora mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *