Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 SAMWELI 23: IBY’UBUTWARI INGABO ZA DAWIDI ZAKOZE (1 NGOMA 11.10-47) – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 23 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 30 Ukwakira 2022

📖 2 SAMWELI 23
[8] Aya ni yo mazina y’abantu b’intwari ba Dawidi: Yoshebubashebeti w’i Takemoni, yari ingenzi mu bandi batware, Adino w’Umwezini na we ni uko. Umunsi umwe yicishije icumu rye abantu magana inani, bagwira icyarimwe.
[9] Akurikirwa na Eleyazari mwene Dodo umwana w’Umwahohi. Yari uwo muri abo bagabo batatu b’intwari bari bari kumwe na Dawidi, ubwo basuzuguzaga Abafilisitiya bari bateraniye kurwana, Abisirayeli bamaze guhunga.
[10] Arahaguruka yica Abafilisitiya, ukuboko kwe kugwa ikinya, kumiranwa inkota. Uwo munsi Uwiteka amuha kunesha cyane, abantu baherako baramugarukira bazanywe no kwayanwa iminyago gusa.
[11] Akurikirwa na Shama mwene Ageye w’Umuharari. Abafilisitiya bari bateranye umutwe umwe umwe mu murima wuzuye udushyimbo dutoya, abantu bahunga Abafilisitiya.

[18] Kandi Abishayi mwene se wa Yowabu mwene Seruya, ni we wari umutware w’abo batatu. Yakaraze icumu rye yica abantu magana atatu, maze asangira n’abo batatu izina ry’uburangirire.

[20] Kandi Benaya mwene Yehoyada umwana w’umugabo w’intwari w’i Kabuseli, yari yarakoze ibikomeye. Ni we wishe bene Ariyeli w’i Mowabu bombi, kandi aramanuka yicira intare mu isenga mu gihe cya shelegi.

Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Uwirata yirate ko azi Imana

1️⃣ INTWARI MURI IKI GIHE
🔰 Abagalatiya 6:14: Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo wateye ko iby’isi bimbera nk’ibibambwe, nanjye nkabera iby’isi nk’ubambwe.
⚠️Wowe ubutwari bwawe bushingiye kuki? Amafaranga, amashuri, uburanga? Ndakurarikira kwirata ko usobanukiwe Uwiteka no kumugira nyambere.

▶️ KWIZERA ni ko kwatumye ibyo bihangange n’abanyacyubahiro bo mu gihe cya kera batsinda ibihugu ‘n’abami, … no gukira ubugi bw’inkota, no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara, no kunesha ingabo z’abanyamahanga.’ (Abaheburayo 11:33-34). “Kuko icyabyawe n’ Imana cyose kinesha iby’isi: kandi uku ni ko kunesha kwanesheje iby’isi, ni ukwizera kwacu.” 1 Yohana 5:4. AA 351.2
➡️Dusabe Imana kutugira intwari zo kwizera.

2️⃣ INTWARI IRUTA IZINDI
🔰Intwari iruta izindi zose ni Kristo, uwatsinze urupfu na Satani. Nyuma yo kunesha ava mu gituro, atsinda by’iteka ryose.

“Ni Uhoraho nyir’imbaraga n’ubutwari,
Ni Uhoraho intwari itsinda ku rugamba.

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUBA INTWARI NYAKURI.🤷‍♂️

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *