Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 SAMWELI 22: INDIRIMBO YA DAWIDI (ZAB. 18) – Wicogora Mugenzi


Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 22 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 29 Ukwakira 2022

📖 2 SAMWELI 22
[1] Dawidi yabwiye Uwiteka amagambo y’iyi ndirimbo, umunsi Uwiteka yamukirije amaboko y’abanzi be bose n’aya Sawuli, aravuga ati:

[2] “Uwiteka ni igitare cyanjye, Ni igihome cyanjye, Ni umukiza wanjye ubwanjye.
[3] Ni Imana igitare cyanjye, Ni yo nziringira. Ni yo ngabo inkingira, Ni ihembe ry’agakiza kanjye, Ni igihome cyanjye kirekire kinkingira, Ni ubuhungiro bwanjye. Ni umukiza wanjye unkiza urugomo.

[4] Ndambaza Uwiteka, ukwiriye gushimwa, Ni ko nzakizwa abanzi banjye.
[7] Mu mubabaro wanjye nambaje Uwiteka, Ni koko natakiye Imana yanjye, Yumvira ijwi ryanjye mu rusengero rwayo, Ibyo nayitakiye biyinjira mu matwi.

[21] “Uwiteka yangororeye ibikwiye gukiranuka kwanjye, Nk’uko amaboko yanjye atanduye, Ni ko yangiriye.
[22] Kuko nitondeye inzira z’Uwiteka, Kandi ntakoze icyaha cyo kureka Imana yanjye,
[23] Kuko amateka yayo yose yari imbere yanjye, Kandi amategeko yayo sinyaveho.

[50] Ni cyo kizatuma ngushimira mu mahanga, Uwiteka, Ndirimba ishimwe ry’izina ryawe.
[16] Uwo yimitse amuha agakiza gakomeye, Agirira imbabazi uwo yimikishije amavuta, Ni we Dawidi n’urubyaro rwe iteka ryose.”

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’Umunezero. Kuri uyu munsi Uwiteka yejeje agaha umugisha, ibuka ibyo Uwiteka yagukoreye maze umuririmbire indirimbo y’ishimwe.

1️⃣ GUTAKIRA UWITEKA
📖 Mu mubabaro wanjye nambaje Uwiteka, Ni koko natakiye Imana yanjye, Yumvira ijwi ryanjye mu rusengero rwayo, Ibyo nayitakiye biyinjira mu matwi (2 Sam 22:7).

🖍️Dore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva. (Yesaya 59:1).
⁉️ Wowe iyo uri mu bibazo utakira nde? Mbese waba uturiza imbere y’Uwiteka cg uriganyira? Niba wiganyiraga, menya ko kwiganyira nta gisubizo kibonekamo!

▶️ Umunyabwenge atanga inama agira ati: “Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby’ubugingo bikomoka.” (Imigani 4:23). “Kuko uko atekereza ku mutima ari ko ari.” (Imigani 23:7). Umutima ugomba kugirwa mushya n’ubuntu bw’Imana, nibitaba bityo, gushaka ubutungane bw’ubugingo bizaba imfabusa. Umuntu wese ugerageza gukuza imico iboneye kandi itunganye adafashijwe n’ubuntu bwa Kristo, aba yubaka inzu ye ku musenyi. Mu mugaru ukaze w’ibigeragezo, nta kabuza iyo nzu izasenyuka.

▶️ Isengesho rya Dawidi rikwiriye kuba iry’umuntu wese. Yarasenze ati: “Mana, undememo umutima wera: Unsubizemo umutima ukomeye.” (Zaburi 51:10). Bityo tumaze kugabana ku mpano y’Imana, tugomba gukomeza tugana ku butungane “turinzwe n’imbaraga z’Imana kubwo kwizera.” (1Petero 1:5. AA 315.2)

2️⃣ KURIRIMBIRA UWITEKA
🔰 Ni cyo cyatumye Uwiteka anyitura ibikwiriye gukiranuka kwanjye, Kandi ibikwiriye kutandura kwanjye imbere ye. “Ku munyambabazi uziyerekana nk’umunyambabazi, Ku utunganye, uziyerekana nk’utunganye, Ku utanduye, uziyerekana nk’utanduye. Ku kigoryi, uziyerekana nk’ugoramye. (2 Sam 22: 25-27).
⚠️ Uwiteka uramuririmbira ndirimbo ki? Waba ujya wibuka kuririmbira Uwiteka cyangwa uramwivovotera?

▶️ Abubatsi ba Babeli bagize imitima yo kwivovotera Imana. Aho kwibuka no gushimira Imana imbabazi yagiriye Adamu, n’isezerano ryo kugira neza kwayo yagiranye na Nowa, binubye bavuga ko igira nabi kuko yirukanye Adamu na Eva muri Edeni, kandi ikarimbuza isi umwuzure.

▶️ Igihe bivovoteraga Imana ko idashyira mu gaciro kandi ihana yihanukiriye, bari bemeye amategeko y’umunyagitugu w’umugome. Satani yashakaga gusuzuguza no gutesha agaciro ibitambo byatangwaga ho amaturo, byashushanyaga urupfu rwa Kristo; kandi ubwo ibitekerezo by’ubwo bwoko byari byarahumishijwe n’ibigirwamana, bageze n’aho batanga amaturo adashyitse ndetse batamba n’abana babo ku bicaniro by’imana zabo. Ubwo abantu bari bamaze gutera Imana umugongo, imico mvajuru — ubutabera, ubutungane n’urukundo — byakuwe n’ikandamiza, ubwicanyi n’inabi. AA 74.3

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE GUHORA TWIBUKA IBYO WADUKOREYE.🙏

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *