Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 SAMWELI 18: ABISIRAYELI BARWANA N’ABA DAWIDI, ABUSALOMO AGWAYO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 18 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 25 Ukwakira 2022

📖 2 SAMWELI 18
[1] Maze Dawidi abara abantu bari kumwe na we, abaha abatware bo gutwara imitwe y’ibihumbi, n’abo gutwara iy’amagana.
[2] Dawidi aherako agaba ingabo, igice cya gatatu agiha Yowabu, ikindi agiha Abishayi mwene Seruya, mwene se wa Yowabu, ikindi gice cya gatatu agiha Itayi w’Umugiti. Umwami abwira abantu ati “Nanjye ubwanjye sindi bubure gutabarana namwe.”
[4] Umwami arababwira ati “Ikibabereye icyiza ni cyo ndi bukore.” Nuko umwami ahagarara mu bikingi by’amarembo ingabo zose zirasohoka, amagana n’ibihumbi.
[5] Maze umwami yihanangiriza Yowabu na Abishayi na Itayi ati “Ku bwanjye murangenzereze neza uwo muhungu Abusalomu.” Kandi abantu bose bumva uko umwami yihanangirije abagaba bose ibya Abusalomu.
[8] Hanyuma Abusalomu ahubirana n’abagaragu ba Dawidi, kandi yari ku nyumbu ye. Maze inyumbu ye imunyurana munsi y’amashami y’impatanwa y’umwela w’ingāra, umutwe we ufatwa n’amashami yawo, ahera mu kirere hagati y’ijuru n’isi, inyumbu ye yari imuhetse irakomeza iragenda.
[29] Umwami aramubaza ati “Wa muhungu Abusalomu ni amahoro?” Ahimāsi aramusubiza ati “Ubwo Yowabu yatumaga umugaragu w’umwami, umugaragu wawe narebaga abantu bacitsemo igikuba, ariko sinamenya ibyo ari byo.”
[32] Umwami abaza Umukushi ati “Wa muhungu Abusalomu ni amahoro?” Umukushi aramusubiza ati “Abanzi b’umwami databuja, n’abantu bose bahagurukiye kukugirira nabi, barakaba uko uwo muhungu yabaye.”

Ukundwa n’Imana amahoro abe kuri wowe. Twizere ko umunsi umwe intambara zizashira, ikibi kigatsindwa tugahanagurwa amarira twarize.

1️⃣ IMPUHWE ZA DAWIDI, UMUBYEYI
N’ubwo Abusalomo yari yarigometse kuri se Dawidi, urukundo rwa kibyeyi ntirwigeze rugajuka. (Umurongo wa 5)

🔰 Uwari warafashe ubutegetsi ku ngufu yari ashagawe n’ingabo nyinshi cyane, kandi uzigereranyije n’iza Dawidi, iza Dawidi zagerwaga ku mashyi. Ariko ubwo umwami Dawidi yitegerezaga izo ngabo zimuteye, icyamuhangayikishije cyane mu bitekerezo bye ntabwo ari ikamba rya cyami, cyangwa ubuzima bwe byajyaga kurokoka binyuze mu ntambara. Umutima wa Dawidi wuzuwe n’urukundo kandi agirira impuhwe umuhungu we wari warigometse. Ubwo abasirikare basohokaga ku mirongo yabo mu marembo y’uwo murwa, Dawidi yakomeje ingabo ze ziringirwa, azibwira yuko bakwiriye kugenda bizeye ko Imana ya Isiraheli izabaha gutsinda. Ariko n’ubwo ntiyashoboraga kwikuramo urukundo yakundaga Abusalomu. Ubwo Yowabu (wari uyoboye umutwe wa mbere) yanyuraga aho umwami yari ahagaze, uwo mugaba w’ingabo wari waragiye anesha ku rugamba inshuro nyinshi cyane, yicisha bugufi kugira ngo yumve ubutumwa buheruka bw’umwami, maze umwami aramubwirana ikiniga ati: “Ku bwanjye murangenzereze neza uwo muhungu Abusalomu.” Ariko ibyo umwami yasabye byasaga n’ibigaragaza ko akunze Abusalomu kurusha ubwami bwe, ndetse ko amurutishije abagaragu bamunambyeho, ibyo bituma ingabo zirushaho kwanga uwo muhungu we w’indakoreka. (AA 517.5)

➡️Turacumura ku Mana Data buri munsi, ndetse ngo n’ibyo dukiranuka ni nk’ubushwambaga bufite ibizinga (Yesaya 64:5). Nyamara n’ubwo bimeze bityo, urukundo rw’Imana ruduhoraho, ishaka kutugaruza ubugwaneza, kuko ni Umugwaneza woroheje mu mutima (Mt. 11:29).

2️⃣ URUPFU RWA ABUSALOMO
Abusalomo aricwa na Ahitofeli yaramaze kwiyahura, bagendera rimwe.

🔰 Uko ni ko abantu bateraga ukwigomeka mu Bisirayeli bashize. Ahitofeli yariyahuye. Abusalomu, umwana w’umwami, wari ufite uburanga Abisiraheli bose batangariraga yicwa akiri muto, intumbi ye bayijugunya mu bushya bunini bamurundaho ikirundo cy’amabuye, kiba urwibutso ruhoraho rw’umugayo. Abusalomu akiriho, yari yariyubakiye inkingi nini mu gikombe cy’umwami, ariko urwibutso

rwonyine rwaranze igituro cye rwabaye icyo kirundo cy’amabuye mu butayu. (AA 518.1)
🔅Umuyobozi w’ubwo bwigomeke amaze kwicwa, Yowabu yayavugije ikondera maze ahamagara ingabo ze ngo zireke gukurikira ingabo zahungaga kandi uwo mwanya bohereza intumwa ebyiri zijya kubikira umwami. (AA 518.2)

➡️Twite ku iherezo ryacu kuruta itangiriro! Intambara z’urudaca ziba mu mitima yacu zituma duhangana n’abandi tuzizibukire, Ahubwo dutumbire Kristo we banze ryo kwizera.

🛐 MANA NZIZA DUTSINDIRE INTAMBARA Z’URUDACA TURWANA NAZO, KANDI TUKWIZERE🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “2 SAMWELI 18: ABISIRAYELI BARWANA N’ABA DAWIDI, ABUSALOMO AGWAYO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *