Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 SAMWELI 17: HUSHAYI AROGOYA INAMA ZA AHITOFELI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 17 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 24 Ukwakira 2022

📖 2 SAMWELI 17
[1] Ahitofeli arongera abwira Abusalomu ati “Reka ntoranye ingabo inzovu imwe n’ibihumbi bibiri, mpaguruke nkurikire Dawidi muri iri joro.
[2] Kandi ndamugwa gitumo arushye, amaboko ye atentebutse. Ndamutera ubwoba maze abantu bari kumwe na we bose bahunge, mpereko nice umwami wenyine.
[3] Maze nzakugarurira abantu bose. Nuko nubona uwo muntu ushaka uzaba ugaruye bose, maze abantu bose bazabe amahoro.”
[7] Hushayi asubiza Abusalomu ati “Inama Ahitofeli yagiye kuri ubu si nziza.”
[11] Ahubwo jyewe inama nkugira ni iyi: teranya Abisirayeli bose uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, bangane n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja ubwinshi, kandi nawe ubwawe uzatabarane na bo.
[16] Nuko none mutume kuri Dawidi vuba muti ‘Iri joro nturare ku byambu byo ku butayu, ahubwo ntihagire ikikubuza kwambuka, kugira ngo umwami atamiranwa n’abo bari kumwe bose.’ ”
[17] Kandi Yonatani na Ahimāsi babaga Enirogeli, umuja akajya aza kubabwira, na bo bakajya babibwira Umwami Dawidi, kuko batari bakwiriye kwinjira mu murwa ku mugaragaro.
[24] Nuko Dawidi ajya i Mahanayimu, Abusalomu na we yambuka Yorodani ari kumwe n’Abisirayeli bose.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Birababaje kubona umwana agambanira cg arwanya se! Ariko uwisunga Uwiteka ni we ugira iherezo ryiza.

1️⃣ INAMA YA AHITOFELI YANGWA
📖2 Sam 17:1 Ahitofeli arongera abwira Abusalomu ati “Reka ntoranye ingabo inzovu imwe n’ibihumbi bibiri, mpaguruke nkurikire Dawidi muri iri joro.
🔰Uwo mugambi wemewe n’abajyanama b’umwami ariko iyo ukurikizwa, nta kabuza Dawidi yajyaga kwicwa iyo Imana idahita igoboka ikamukiza. Nyamara nyir’ubwenge buruta kure ubwa Ahitofeli yari ku ruhembe rw’ibyabaga. “Uwiteka yagambiriye kurogoya inama nziza ya Ahitofeli kugira ngo Uwiteka atere Abusalomu ibyago.” AA 515.2
▶️ AHITOFELI yari umuhanga cyane, ku buryo inama ye iyo ikurikizwa, ibya Dawidi byari kurangirira aho. Nyamara mu nama zabereye ahihishe imiryango ifunze, Uwiteka ahagararira ahantu be, akarogoya imigambi y’ababarwanya mu bushake bwayo.
⚠️Ntugatinye imigambi y’ababi kandi uhishe mu Mana. Yo igenzura n’intekerezo z’abantu. Tuza

2️⃣ AMAHEREZO Y’ABANYABWENGE BATUBAHA IMANA
🔰Ahitofeli agira ishyari, ararakara kandi ariheba, maze “… arahaguruka ataha iwe mu mudugudu w’iwabo, atunganya inzu ye yiyahuza umugozi arapfa.” Iyo ni yo yabaye ingaruka y’ubwenge bw’umuntu utari ufite Imana ho umujyanama we nubwo yari afite ubuhanga bukomeye. Satani ashuka abantu abaha amasezerano y’ibyiza bazabona, ariko amaherezo bizagaragarira umuntu wese ko “ibihembo by’ibyaha ari urupfu.” (Abaroma 6:23). AA 515.4
➡️Ubwenge, ubuhangange, ibyubahiro… by’umuntu udafite Imana ho Umujyanama, biganisha ku kurimbuka. Satani ntadushukishe iby’isi uko byaba bishashagirana kose.

3️⃣IGISUBIZO CY’URI MU KAGA
🔰Mbese Dawidi wari wahemukiwe kandi agatereranwa n’abagaragu bari barabanye nawe bamwubaha cyane kandi bamuyoboka, ni ayahe magambo yakoresheje avuga akari ku mutima we? Mu gihe cyo kugeragezwa kwe gukomeye cyane, umutima wa Dawidi washikamye ku Mana maze araririmba ati(AA 516.3): …Ariko wowe, Uwiteka, uri ingabo inkingira,Uri icyubahiro cyanye, ni wowe ushyira hejuru umutwe wanjye.Ijwi ryanjye ritakira Uwiteka,Na we akansubiza ari ku musozi we wera. (Zaburi 3:1-8) AA 516.4
➡️Mu gihe abo wizerega bakugambaniye bakagukuraho amaboko, igisubizo cyawe si ukwiheba ahubwo ni ugutabaza Uwiteka, akabana nawe kandi akagucisha muri iryo tanura.

🛐 MANA YACU, TURAGUSABA NGO UDUHE URUKUNDO MVAJURU. KANDI UDUHE KUBA MU RUHANDE RWAWE🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “2 SAMWELI 17: HUSHAYI AROGOYA INAMA ZA AHITOFELI”
  1. Amena. Uwiteka asimwe kuko yabanye na Dawidi akamubashisha kumwisunga mu gihe inshuti ze zari zimutereranye. Natwe tumwisunge ntazigera adutererana kuko ariwe nshuti y’ukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *