Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 SAMWELI 16: SIBA ABESHYERA MEFIBOSHETI. SHIMEYI ATUKA DAWIDI. INAMA YA AHITOFELI. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 16 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 23 Ukwakira 2022

📖 2 SAMWELI 16
[3]Umwami aramubaza ati “Mbese mwene shobuja ari he?”Siba ati “Dore aba i Yerusalemu kuko yavuze ati ‘Ubu inzu ya Isirayeli izansubiza ku ngoma ya data.’ ”
[4]Umwami abwira Siba ati “Ubu nkugabiye ibya Mefibosheti byose.”Siba aravuga ati “Ngukuriye ubwatsi Mwami nyagasani, ndagahora ngutonaho.”
[5]Umwami ageze i Bahurimu, abona haturutseyo umugabo wo mu muryango wa Sawuli witwaga Shimeyi mwene Gera, arasohoka aza amutuka.
[6]Atera Dawidi amabuye n’abagaragu b’Umwami Dawidi bose, kandi abantu bose n’abanyambaraga bose, bari bamukikije iburyo n’ibumoso.
[7]Shimeyi aramutuka ati “Genda genda wa mwicanyi we, wa kigoryi we.
[21]Ahitofeli abwira Abusalomu ati “Taha ku nshoreke za so yasize mu rugo, maze Abisirayeli bose bazamenya ko wazinutswe so cyane. Nuko abazaba bari kumwe nawe bose bazahama bakomere.”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Use wowe iyo bagututse ukora iki? Dawidi nakwigishe. Ese ujya ukura he inama? Menya uwakugira inama nziza.

1️⃣SIBA ABESHYERA SHEBUJA
📖2 Samweli 16:3 Umwami aramubaza ati “Mbese mwene shobuja ari he?”Siba ati “Dore aba i Yerusalemu kuko yavuze ati ‘Ubu inzu ya Isirayeli izansubiza ku ngoma ya data.’ ”
⁉️Dawidi acyumva ibi yahise anyaga Mefibosheti agabira Siba, Kandi yamubeshyeye.
➡️Ibi natwe bitubaho, umuntu akaza akaguteranya n’inshuti ugahita ubyemera, ugahita ufata n’icyemezo cyo kumwirinda. Nyamara wenda iyo wibariza Nyirubwite wari gusanga bamubeshyera.
⚠️Ntugatege abatwi abagenzwa no guteranya inshuti, ntugahubuke ngo ufate icyemezo gihubutse kubera amabwire.

2️⃣UTUTSWE, WITWARA UTE?
🔰Ibi byamubayeho icyo gihe mu mibereho ye, igihe yagirirwaga nabi bikomeye kandi agatukwa, akagaragaza kwicisha bugufi, kutikunda, kugira ubuntu, no kumvira, ni bimwe mu bintu by’agaciro byaranze imibereho ye yose. Nta na rimwe yari yarigeze akomera cyane mu maso y’Imana nk’icyo gihe ubwo mu bigaragara yari yacishijwe bugufi cyane. AA 513.4
➡️Shimeyi aramutuka, amutera amabuye (aramwandagaza), ariko Dawidi aramwihorera.
⚠️Igihe bakwandagaje, bakagutuka, bakagucisha bugufi cyane, ariko wowe ukabyihanganira ntusubize ibyo bitutsi, nibwo ubonwa nk’ukomeye mu maso y’Imana kurusha ibindi bihe. Uri uw’agaciro kenshi ku Mana n’igihe ab’isi bakwandagaje.

3️⃣ESE IBIBI BIVA KU MANA?
📖2 Samweli 16:11
… Nuko nimumureke yitukire, kuko Uwiteka yabimutegetse.
🔰Ntabwo ari ukuvuga yuko Imana ari yo yatumye ibyo byaha bikomeye bibaho, ariko bitewe n’icyaha cya Dawidi, Imana ntiyakoresheje ububasha bwayo ngo ibibuze. AA 514.3
➡️Ibibi biva ku mwanzi satani, ariko ntibyatugeraho Imana itabyemeye. Byaza nk’igihano, gukebura cg kuturinda icyari kuzaduhitana. Kuko aho kugirango Imana iguhombe yaguhombya. Humura kandi ntabwo uzageregezwa birenze ibyo wakwihanganira.

4️⃣ISOKO Y’INAMA NZIZA
🔰Ahitofeli yari azi yuko nyuma y’ibyishimo bya mbere bamaze kwakira umwami mushya hari bube impagarara. Iyo kwigomeka kwabo kuburiramo rero, Abusalomu yajyaga kwiyunga na se. Hanyuma Ahitofeli wari umujyanama we mukuru, ni we kwigomeka byajyaga kubarwaho kuruta abandi bose; bityo ni na we wajyaga guhanwa cyane kurusha abandi. KUGIRA NGO AHITOFELI ABUZE ABUSALOMU GUTEZUKA KU MUGAMBI WE, yamugiriye inama yo gukora igikorwa cyajyaga gutuma mu maso ya rubanda rwose kwiyunga na se bidashoboka. AA 514.3
➡️Inama za AHITOFELI zafatwaga nk’izivuye ku Mana ubwayo. Nyamara aha inama ye yari igamije inyungu ze bwite, ngo umwana na se bataziyunga akabazwa uruhare rwe. Amubwira kurira igisasiro cya se. Mbega inama‼️
⚠️Inama nzima iva ku Mana binyuze mu ijambo ryayo. Uwakugiriye inama nziza kera, ubu yakugira inama ikugeza ahabi.
🎼Nta nshuti nziza ihwanye na Yesu,…
Ba ari we ugisha inama.

🛐MANA URAKOZE KUDUHUGURIRA MU IJAMBO RYAWE, TUBASHISHE KUGENDERA MURI UYU MUCYO UDUHAYE.🙏🏽

Wicogora mugenzi.

One thought on “2 SAMWELI 16: SIBA ABESHYERA MEFIBOSHETI. SHIMEYI ATUKA DAWIDI. INAMA YA AHITOFELI.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *