Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 16 Ukwakira 2022
đ 2 SAMWELI 9
[1] Bukeye Dawidi arabaza ati âMbese hari uwasigaye wo mu muryango wa Sawuli, ngo mugirire neza ku bwa Yonatani?â
[2] Kandi mu nzu ya Sawuli hariho umugaragu we witwaga Siba, baramuhamagara ngo yitabe Dawidi. Umwami aramubaza ati âMbese ni wowe Siba?â Na we ati âNi jye umugaragu wawe.â
[3] Umwami aramubaza ati âHarya nta wukiriho wo mu nzu ya Sawuli ngo mugirire imbabazi zâImana?â Siba asubiza umwami ati âHaracyariho umwana wa Yonatani umugaye ibirenge.â
[4] Umwami aramubaza ati âAba he?â Siba asubiza umwami ati âAba mu rugo rwa Makiri mwene Amiyeli i Lodebari.â
[5] Umwami aramutumira, amukura mu rugo rwa Makiri mwene Amiyeli i Lodebari.
[6] Nuko Mefibosheti mwene Yonatani mwene Sawuli yitaba Dawidi, ageze imbere ye agwa yubamye aramuramya. Maze Dawidi aravuga ati âMefibosheti.â Aritaba ati âKarame umugaragu wawe ndi hano.â
[7] Dawidi aramubwira ati âHumura kuko ntazabura kukugirira neza ku bwa so Yonatani, kandi nzagusubiza imisozi yose yâinyarurembo ya sogokuru Sawuli, kandi uzajya urira ku meza yanjye iminsi yose.â
[13] Nuko Mefibosheti aguma i Yerusalemu kuko yajyaga arira ku meza yâumwami iteka, kandi yacumbagiraga ibirenge byombi.
Ukundwa nâImana, amahoro abe muri wowe. Urukundo rwâImana rugaragarira mu bintu byinshi.
1ď¸âŁ INEZA IRATINDA NTIHERA
đ° Mu masezerano Dawidi yagiranye na Yonatani, yari yarasezeranye yuko igihe azaba atagihigwa nâabanzi be azagirira neza inzu ya Sawuli. Ubwo Dawidi yari aguwe neza, yazirikanye rya sezerano maze arabaza ati: âMbese hari uwasigaye wo mu muryango wa Sawuli, ngo mugirire neza kubwa Yonatani?â Bamubwiye umuhungu wa Yonatani witwaga Mefibosheti, wari wararemaye akiri umwana. Igihe Sawuli yatsindwaga nâAbafilisitiya, uwareraga uwo mwana yagerageje kumuhungana maze arajishuka agwa hasi maze bimutera ubumuga mu buzima bwe bwose. Dawidi yahereyeko atumira uwo musore ngo aze ibwami, maze amwakirana urugwiro rwinshi. Ibyari umutungo wihariye wa Sawuli byose arabimuha kugira ngo bifashe abâinzu ye; ariko umuhungu wa Yonatani ubwe ategekwa guhora asangira nâumwami.
âśď¸ Binyuze mu makuru yazanwaga nâabanzi ba Dawidi, Mefibosheti yari yaranze Dawidi amuhora yuko yafashe ubutegetsi ku ngufu; ariko uburyo umwami yamwakiranye ineza ndetse agakomeza kujya amugirira neza byatumye umutima wâuwo musore umugarukira, kandi nkâuko byagenze kuri se Yonatani, na we yabonye yuko inyungu ze zidakwiye gutandukana nâizâumwami Imana yari yarahisemo. (AA 496.1)
2ď¸âŁ URUKUNDO IMANA IFITIYE UMUNTU
đ° Ubwo Data na Mama bazandeka, Uwiteka azandarura ( Zab 27:10)
âśď¸ Kubigaragarira amaso y’abantu, Mefibosheti nta cyizere cyagaragaraga cyo kwicara ibwami yari kugira ariko ibidashobokera abantu imbere y’Imana birashoboka.
âśď¸ Ibintu bidukikije tubona uyu munsi biduha ishusho ntoya yâubwiza bwa Edeni nâicyubahiro cyayo; nyamara nubwo bimeze bityo, byamamaza icyubahiro cyâImana mu ijwi buri wese atashobora kuyoberwa. Ibyaremwe nubwo byangijwe nâumuvumo wâicyaha, biracyafite ibyiza byinshi. Ufite imbaraga ishobora byose, ufite kugira neza kwinshi akaba yuzuye imbabazi nâurukundo, yaremye isi, ndetse mu kwangirika kwayo ikomeza kugaragaza ukuri kujyanye nâubuhanga bwâuwayiremye.
âśď¸ Muri iki gitabo cyâibyaremwe kitubumburiwe, mu ndabyo nziza zihumura, no mu mabara yazo atandukanye, Imana itwerekeramo urukundo rwayo rutarondoreka. Nyuma yâuko Adamu acumura, Imana yashoboraga kurimbura buri rurabo rwose na buri mwumba warwo, cyangwa se igakuraho impumuro yazo iduhumurira neza, ikanezeza ingingo zacu zihumurirwa. Mu isi yakongowe kandi ikangizwa nâumuvumo, mu bitovu, mu mikeri, amahwa nâurukungu, dushobora kuhasoma itegeko ryo gucirwaho iteka; nyamara mu mabara meza nâimpumuro byâindabo dushobora kwigiramo ko Imana ikidukunda, kandi ko imbabazi zayo zose zitavanywe mu isi. (UB1 230.5)
â ď¸ Muri uku gusohozwa kw’isezerano Dawidi yasezeranye na Yonatani, tekereza nawe isezerano wasezeraniye Uwiteka maze wihutire kurisohoza. Ibuka ibyo wasezeraniye kuri Yorodani! Wibuke ibyo wasezeranye ubwo wari wugarijwe n’amakuba.
đ DATA MWIZA TUBASHISHE GUSOHOZA AMASEZERANO TWAGUSEZERANIYEđ
Wicogora mugenzi.
Amena