
Taliki 14 Ukwakira 2022
đ 1 SAMWELI 7
[1] Nuko umwami aba mu rugo rwe, kandi Uwiteka amuha ihumure ku babisha be bamugose bose.
[2] Bukeye umwami abwira umuhanuzi Natani ati âDore ubu mba mu nzu yubakishijwe imyerezi, ariko isanduku yâImana iba mu ihema.â
[3] Natani asubiza umwami ati âGenda ukore uko umutima wawe ukubwira kose, kuko Uwiteka ari kumwe nawe.â
[4] Iryo joro ijambo ryâUwiteka ribonekera Natani riti
[5] âGenda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti âUko ni ko Uwiteka avuze ngo: Mbese aho uzanyubakira inzu yo kubamo?
[6] Uhereye igihe nakuriye Abisirayeli muri Egiputa, ntabwo nigeze kuba mu nzu kugeza ubu, ahubwo nagenderaga mu ihema nkâubuturo.
[8] âNuko umugaragu wanjye Dawidi umubwire utya uti âUko ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze ati: Nagukuye mu rugo rwâintama mu bwungeri bwazo, ngo ube umutware wâubwoko bwanjye bwa Isirayeli.
[9] Kandi nabanaga nawe aho wajyaga hose, nkarimburira abanzi bawe imbere yawe, kandi nzaguha izina rikomeye nkâamazina yâabakomeye bo mu isi.
[16] Inzu yawe nâubwami bwawe bizahoraho bidakuka iminsi yose kandi intebe yâubwami bwawe izakomera iteka ryose.â â
[25] âNuko none Uwiteka Mana, ijambo uvuze ku mugaragu wawe no ku nzu ye urikomeze iminsi yose, kandi uzasohoze ibyo uvuze.
[26] Maze izina ryawe rihimbazwe iteka ryose, bavuge bati âUwiteka Nyiringabo ni we Mana ya Isirayeliâ, kandi inzu yâumugaragu wawe Dawidi izakomezwe imbere yawe.
[29] Nuko none emera guha umugisha inzu yâumugaragu wawe, irame imbere yawe iminsi yose, kuko ari wowe ubivuze Nyagasani Mana, kandi umugisha utanga ujye uba umugisha inzu yâumugaragu wawe ihabwa iteka ryose.â
Ukundwa nâImana, Amahoro abe muri wowe. Imana ikoresha umuntu uko ibishaka.
1ď¸âŁ SEZERANO RYO GUKOMEZWA
đ°Dawidi yari afite umugambi wo guhindura Yerusalemu ihuriro ryâibyâiyobokamana ku ishyanga ryose. Dawidi yari yariyubakiye ingoro, maze hanyuma abona yuko bidakwiriye yuko isanduku yâImana iba mu ihema. Yiyemeje kuyubakira urusengero rwiza cyane, rwajyaga kugaragaza kunyurwa kwâAbisiraheli, banyuzwe nâicyubahiro cyahawe ishyanga ryabo binyuze mu kuba Uwiteka Umwami wabo abana na bo.
âśď¸ Dawidi abwiye umuhanuzi Natani umugambi we, yamusubije amutera ubutwari ati: âGenda ukore uko umutima wawe ukubwira kose, kuko Uwiteka ari kumwe na we.â AA 494.6
âśď¸ Ariko iryo joro ijambo ryâUwiteka riza kuri Natani, rimubwira ubutumwa akwiriye gushyira umwami. Dawidi yagombaga kutemererwa kubaka inzu yâImana, ariko yahawe ibyiringiro byâuko Imana izamugirira neza, we nâurubyaro rwe ndetse nâingoma ya Isiraheli.( AA 495.1)
2ď¸âŁ ICYIFUZO KITAGEZWEHO
đ°Imana yashyize bamwe mu Itorero: ubwa mbere intumwa, ubwa kabiri abahanuzi, ubwa gatatu abigisha, maze ishyiraho abakora ibitangaza nâabahawe impano zo gukiza indwara, nâabahawe gufasha abandi, nâabahawe gutwara, nâabahawe kuvuga indimi nyinshi. (1 Abak 12:28).
âśď¸ Aho ntiwaba wifuza impano itari iyawe? Ongera utekereze ku mpano wahawe usuzume neza niba uyikoresha! Dawidi yagize ishyaka ryo kubaka inzu yâUwiteka ariko ntiyabyemererwa. Impamvu Dawidi atari akwiriye kubaka urusengero yavuzwe muri aya magambo ngo: âWavushije amaraso menshi, urwana intambara zikomeye. Ntuzubakira izina ryanye inzu,⌠Umva uzabyara umwana, azaba umunyamahoro. Kandi nzamuha ihumure ku babisha be bose bamuri impande zose, kuko izina azitwa ari Salomo (umunyamahoro), kandi nzaha Abisirayeli amahoro nâihumure ku ngoma ye. Uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu.â 1 Ngoma 22:8-10. ( AA 495.3)
3ď¸âŁ KWAKIRA UBUSHAKE BWâIMANA
đśđśđśMwami wanjye nyakira, ndakwiyeguriyâ ubu; Ngayâ amaboko yanjye; yakoreshâ ukâushaka. Nyuhagizâ amaraso yawe (nere rwose); Mazâ anyezehw inenge yose (nere rwose) ;Ibyanjye byose ndabikweguriye, none nâiteka ryose.( Indirimbo 138)
âśď¸ Nubwo Imana yanze umugambi Dawidi yari yishimiye cyane mu mutima we, Dawidi yakiriye ubwo butumwa abyishimiye. Yaravuze ati: âNkanjye ndi nde Nyagasani Mana, kandi inzu yanjye ni iki, nkanjye ko undinda ukarinda ugeza aha? Ariko ibyo kuri wowe ntibikomeye, Nyagasani Mana. None uvuze ko no ku byâinzu yâumugaragu wawe uko bizamera igihe kirekire kigiye kuza, na byo bibaye nkâitegeko mu bantu, Nyagasani Mana.â Ibyo birangiye Dawidi avugurura isezerano yagiranye nâImana. (AA 495.4)
đ DATA MWIZA TUBASHISHE KUKWIHA TWIMAZEYO, NONE NâITEKA RYOSE.đ
Wicogora mugenzi.
Amena