Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
WICOGORA MUGENZI II 2 SAMWELI 9: DAWIDI AGIRIRA NEZA MEFIBOSHETI MWENE YONATANI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 16 Ukwakira 2022

📖 2 SAMWELI 9
[1] Bukeye Dawidi arabaza ati “Mbese hari uwasigaye wo mu muryango wa Sawuli, ngo mugirire neza ku bwa Yonatani?”
[2] Kandi mu nzu ya Sawuli hariho umugaragu we witwaga Siba, baramuhamagara ngo yitabe Dawidi. Umwami aramubaza ati “Mbese ni wowe Siba?” Na we ati “Ni jye umugaragu wawe.”
[3] Umwami aramubaza ati “Harya nta wukiriho wo mu nzu ya Sawuli ngo mugirire imbabazi z’Imana?” Siba asubiza umwami ati “Haracyariho umwana wa Yonatani umugaye ibirenge.”
[4] Umwami aramubaza ati “Aba he?” Siba asubiza umwami ati “Aba mu rugo rwa Makiri mwene Amiyeli i Lodebari.”
[5] Umwami aramutumira, amukura mu rugo rwa Makiri mwene Amiyeli i Lodebari.
[6] Nuko Mefibosheti mwene Yonatani mwene Sawuli yitaba Dawidi, ageze imbere ye agwa yubamye aramuramya. Maze Dawidi aravuga ati “Mefibosheti.” Aritaba ati “Karame umugaragu wawe ndi hano.”
[7] Dawidi aramubwira ati “Humura kuko ntazabura kukugirira neza ku bwa so Yonatani, kandi nzagusubiza imisozi yose y’inyarurembo ya sogokuru Sawuli, kandi uzajya urira ku meza yanjye iminsi yose.”
[13] Nuko Mefibosheti aguma i Yerusalemu kuko yajyaga arira ku meza y’umwami iteka, kandi yacumbagiraga ibirenge byombi.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Urukundo rw’Imana rugaragarira mu bintu byinshi.

1️⃣ INEZA IRATINDA NTIHERA
🔰 Mu masezerano Dawidi yagiranye na Yonatani, yari yarasezeranye yuko igihe azaba atagihigwa n’abanzi be azagirira neza inzu ya Sawuli. Ubwo Dawidi yari aguwe neza, yazirikanye rya sezerano maze arabaza ati: “Mbese hari uwasigaye wo mu muryango wa Sawuli, ngo mugirire neza kubwa Yonatani?” Bamubwiye umuhungu wa Yonatani witwaga Mefibosheti, wari wararemaye akiri umwana. Igihe Sawuli yatsindwaga n’Abafilisitiya, uwareraga uwo mwana yagerageje kumuhungana maze arajishuka agwa hasi maze bimutera ubumuga mu buzima bwe bwose. Dawidi yahereyeko atumira uwo musore ngo aze ibwami, maze amwakirana urugwiro rwinshi. Ibyari umutungo wihariye wa Sawuli byose arabimuha kugira ngo bifashe ab’inzu ye; ariko umuhungu wa Yonatani ubwe ategekwa guhora asangira n’umwami.

▶️ Binyuze mu makuru yazanwaga n’abanzi ba Dawidi, Mefibosheti yari yaranze Dawidi amuhora yuko yafashe ubutegetsi ku ngufu; ariko uburyo umwami yamwakiranye ineza ndetse agakomeza kujya amugirira neza byatumye umutima w’uwo musore umugarukira, kandi nk’uko byagenze kuri se Yonatani, na we yabonye yuko inyungu ze zidakwiye gutandukana n’iz’umwami Imana yari yarahisemo. (AA 496.1)

2️⃣ URUKUNDO IMANA IFITIYE UMUNTU
🔰 Ubwo Data na Mama bazandeka, Uwiteka azandarura ( Zab 27:10)

▶️ Kubigaragarira amaso y’abantu, Mefibosheti nta cyizere cyagaragaraga cyo kwicara ibwami yari kugira ariko ibidashobokera abantu imbere y’Imana birashoboka.

▶️ Ibintu bidukikije tubona uyu munsi biduha ishusho ntoya y’ubwiza bwa Edeni n’icyubahiro cyayo; nyamara nubwo bimeze bityo, byamamaza icyubahiro cy’Imana mu ijwi buri wese atashobora kuyoberwa. Ibyaremwe nubwo byangijwe n’umuvumo w’icyaha, biracyafite ibyiza byinshi. Ufite imbaraga ishobora byose, ufite kugira neza kwinshi akaba yuzuye imbabazi n’urukundo, yaremye isi, ndetse mu kwangirika kwayo ikomeza kugaragaza ukuri kujyanye n’ubuhanga bw’uwayiremye.

▶️ Muri iki gitabo cy’ibyaremwe kitubumburiwe, mu ndabyo nziza zihumura, no mu mabara yazo atandukanye, Imana itwerekeramo urukundo rwayo rutarondoreka. Nyuma y’uko Adamu acumura, Imana yashoboraga kurimbura buri rurabo rwose na buri mwumba warwo, cyangwa se igakuraho impumuro yazo iduhumurira neza, ikanezeza ingingo zacu zihumurirwa. Mu isi yakongowe kandi ikangizwa n’umuvumo, mu bitovu, mu mikeri, amahwa n’urukungu, dushobora kuhasoma itegeko ryo gucirwaho iteka; nyamara mu mabara meza n’impumuro by’indabo dushobora kwigiramo ko Imana ikidukunda, kandi ko imbabazi zayo zose zitavanywe mu isi. (UB1 230.5)
⚠️ Muri uku gusohozwa kw’isezerano Dawidi yasezeranye na Yonatani, tekereza nawe isezerano wasezeraniye Uwiteka maze wihutire kurisohoza. Ibuka ibyo wasezeraniye kuri Yorodani! Wibuke ibyo wasezeranye ubwo wari wugarijwe n’amakuba.

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE GUSOHOZA AMASEZERANO TWAGUSEZERANIYE🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “WICOGORA MUGENZI II 2 SAMWELI 9: DAWIDI AGIRIRA NEZA MEFIBOSHETI MWENE YONATANI”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *