
Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 15 Ukwakira 2022
đ 1 SAMWELI 8
[1] Hanyuma yâibyo Dawidi anesha Abafilisitiya arabacogoza, anyaga urufunguzo rwâumudugudu wâumurwa, arukura mu maboko yâAbafilisitiya.
[2] Bukeye anesha Abamowabu, maze abarambika hasi mu mirongo abageresha umugozi, inkubwe ebyiri zari izâabo kwicwa, kandi iya gatatu yose yari iyâabo kurokorwa. Nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawidi, bamuzanira amakoro.
[3] Bukeye Dawidi anesha Hadadezeri mwene Rehobu umwami wâi Soba, ubwo Hadadezeri yajyaga kugomorera ubwami bwe kuri rwa ruzi.
[13] Dawidi yibonera izina, ubwo yatabarukaga kuneshereza Abasiriya mu kibaya cyâumunyu. Yari yishe abantu inzovu imwe nâibihumbi munani.
[14] Nuko ashyiraho ibihome byâabarinzi bâigihugu cya Edomu, abikwiza muri Edomu hose. Abanyedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawidi, kandi Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose.
[15] Nuko Dawidi ategeka Isirayeli yose, acira abantu bose imanza zitabera.
[18] Kandi Benaya mwene Yehoyada ni we watwaraga Abakereti nâAbapeleti, kandi bene Dawidi bari abatware bâintebe.
Ukundwa nâImana, gira umunsi wâUmunezero. Kuri uyu munsi wera Imana yejeje ikawuha umugisha, nkwifurije kugira insinzi mu mibereho yawe.
1ď¸âŁ INSINZI ITURUTSE K’UWITEKA
đ° Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro (Abaroma 5: 3-4).
âśď¸Dawidi amaze gukomera ku ntebe yâubwami bwâAbisiraheli, igihugu cyagize ihumure igihe kirekire. Amahanga yari abakikije abonye imbaraga nâubumwe biranga ubwami bwa Dawidi, yahise atekereza ko ibyiza ari uguhagarika gushotora iryo shyanga, kandi na Dawidi wari uhugiye mu gushyira kuri gahunda no kubaka ubwami arekera aho gushoza intambara. Ariko amaherezo, Dawidi arwanya abanzi ba kera bâAbisiraheli, Abafilisitiya nâAbamowabu maze arabatsinda bose bategekwa nâAbisiraheli.( AA 496.2)
âśď¸ Nuko umubare munini cyane wâibihugu bibakikije wifatanyiriza kurwanya ubwami bwa Dawidi, ariho haturutse intambara zikomeye cyane ndetse haboneka no kunesha gukomeye ku ngoma ye, kandi ari naho ubutegetsi bwe bwagutse cyane ( AA 496.3).
â ď¸Uri ku ruhande rw’Uwiteka ni we ufite insinzi y’iteka.
2ď¸âŁ GUKOMEZA KUGANZA
đ°Ingabo zâAbisiraheli ziyobowe na Yowabu zambutse Yorodani maze zisatira umurwa mukuru wâAbamoni. Ubwo uwo mugaba wâingabo zâAbaheburayo yari ayoboye ingabo ze ku rugamba, yabateraga ubutwari muri urwo rugamba avuga ati: âKomera turwane kigabo ku bwâubwoko bwacu nâimidugudu yâImana yacu, kandi Uwiteka abigenze uko ashaka.â (1Ngoma 19:13). Izo ngabo zâabanzi zari zishyize hamwe zahise zineshwa urugamba rucyambikana ( AA 497.4)
đśđśđśJyâ uganza Mwami wâiteka, Bose bakuramye! Nimuzanâ ikamba ryâ ubwami bwe, Abâ Umwami wa bose! Nimuzanâ ikamba ryâ ubwami bwe, Kw ari we Mwami wa bose. Batowe mwe bâ Israeli,
Mwa nkehwe mwe nkeya, Muramyâ ubakirishâ imbabazi, Abâ Umwami wa bose! Muramyâ ubakirishâ imbabazi, Kw ari we Mwami wa bose.
đď¸ Nuko Dawidi ategeka Isirayeli yose, acira abantu bose imanza zitabera (Samweli 8: 15)
đ DATA MWIZA TUBASHISHE KUKWIMIKA MU MITIMA YACU UBE UMWAMI WA TWESEđ
Wicogora mugenzi.
Amena. Kubana n’Uwiteka niyo soko yo gutsinda. Tumwisunge ibihe byose.