Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
WICOGORA MUGENZI II 2 SAMWELI 6: DAWIDI AGARURA ISANDUKU Y’IMANA MU RUREMBO RWE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 13 UKWAKIRA 2022

📖 2 SAMWELI 6
[1] Bukeye Dawidi yongera guteranya ingabo zose zatoranijwe muri Isirayeli, abantu inzovu eshatu.
[2] Dawidi ahagurukana n’abo bantu bose bari kumwe na we, bava i Bāliyuda, bajya kwenda isanduku y’Imana yitirirwa rya Zina, ari ryo zina ry’Uwiteka Nyiringabo wicara ku Bakerubi.

[3] Nuko bakura isanduku y’Imana kwa Abinadabu ku musozi bayitereka ku igare rishya, maze Uza na Ahiyo bene Abinadabu bacunga iryo gare rishya.
[8] Maze uburakari bw’Uwiteka bukongerezwa Uza. Uwiteka amutsindaho amuhoye icyo cyaha cye, agwa aho ngaho iruhande rw’isanduku y’Imana.

[8] Dawidi ababazwa n’uko Uwiteka asumiye Uza. Ni ko guhimba aho hantu Peresuza na bugingo n’ubu.
[9] Uwo munsi Dawidi atinya Uwiteka. Nuko aribwira ati “Isanduku y’Uwiteka yaza iwanjye ite?”

[14] Maze Dawidi yiyerekera imbere y’Uwiteka aca ikibungo, kandi yari yambaye efodi y’igitare.
[15] Dawidi n’umuryango wa Isirayeli wose bazamura isanduku y’Uwiteka, biyamirira bavuza amakondera.

Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye (Zaburi 126:33)

1️⃣ IKIMENYETSO CY’IMANA MURI ISIRAYELI
🔰Kandi bandemere ubuturo bwera, nture hagati muri bo (Kuva 8:25). Umugambi w’Ubuturo bwera wari uko Imana itura hagati mu bantu.

▶️ Nyuma yo kuba Umwami w’imiryango yose no gutsinda intambara, Dawidi yari amaze gukomera ku ngoma kandi nta bitero by’abanzi bihari, yagarutse ku gusohoza umugambi yahozagaho umutima wo kuzana Isanduka y’Imana i Yerusalemu. Isanduku y’Imana yari imaze imyaka myinshi i Kiriyatiyeyarimu, ku birometero hafi cumi na bine uvuye i Yerusalemu; ariko byari bikwiriye yuko umurwa mukuru w’igihugu wubahishwa ikimenyetso cy’uko Imana ihari ( AA 491.1)

▶️ Dawidi ahamagaza abatware ibihumbi mirongo itatu bo mu Bisiraheli bose, kuko yifuzaga yuko uwo muhango ubamo ibyishimo byinshi n’imyiyereko ikomeye. Abantu bitabye ubwo butumire banezerewe. Umutambyi mukuru n’abavandimwe be bafatanya umurimo wera, ibikomangoma n’abatware b’imiryango bateranira i Kiriyatiyeyarimu. Dawidi ahimbarwa n’umurava wo gukora ibyera. Isanduku y’Imana ivanwa mu nzu ya Abinadabu ishyirwa ku igare rishya rikururwa n’ibimasa, ishorewe n’abahungu babiri ba Abinadabu.( AA 491.2)

▶️ Matayo 1:23 haragira hati: “Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu, Azitwa Imanweli”, risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe”. Ngaho isuzume urebe niba Imana iri kumwe nawe.

2️⃣ GUKORERA BYOSE GUHESHA UWITEKA ICYUBAHIRO
🔰Dawidi asubiza Mikali ati “Nabikoreye imbere y’Uwiteka wantoranije, akandutisha so n’urubyaro rwe rwose, akangira umutware w’ubwoko bw’Uwiteka ari bwo Isirayeli. Ni cyo gituma nzajya niyereka imbere y’Uwiteka (2 Sam 6:21).
Kubyina kwa Dawidi anejejwe no kubaha Imana kwatanzweho urwitwazo n’abakunda kwinezeza bashaka gushyigikira imbyino zo muri iki gihe, ariko ibitekerezo nk’ibyo nta shingiro bifite. Muri iki gihe cyacu kubyina bijyana n’ibitekerezo bibi no kwishimisha mu nkera. Ubuzima n’imico myiza biguranwa kwinezeza.

▶️ Muri ibyo Imana si yo baba bashyize imbere mu bitekerezo haba no kuyubaha; gusenga cyangwa indirimbo zo gusingiza Imana ntibirangwa aho baba bateraniye. Iki gipimo gikwiriye kudashidikanywaho. Abakristo ntibakwiriye gushaka ibinezeza bicogoza urukundo dukunda ibyera kandi bikagabanya uko twishimira umurimo w’Imana. Umuzika no kubyina byabayeho abantu banejejwe no gusingiza Imana igihe bahekaga Isanduku y’Imana, ntaho wari uhuriye na hato n’umuzika w’imbyino zo muri iki gihe. Umuzika w’igihe cya Dawidi wari ugamije kwibutsa abantu Imana kandi wererezaga izina ryayo ryera. Umuzika w’iki gihe wo ni igikoresho cya Satani kugira ngo atere abantu kwibagirwa Imana no kuyisuzugura. (AA 493.2)

▶️ Dawidi yumvise yuko Mikali yagaye kandi yasuzuguye umurimo w’Imana, maze amusubizanya uburakari ati: “Nabikoreye imbere y’Uwiteka wantoranyije, akandutisha so n’urubyaro rwe rwose, akangira umutware w’ubwoko bw’Uwiteka, ari bwo Isirayeli. Ni cyo gituma nzajya niyereka imbere y’Uwiteka. Kandi ku bwanjye nzarushaho kwigira insuzugurwa no kwicisha bugufi, ariko abo baja uvuze bazanyubaha.” Dawidi amaze kumucyaha n’Imana yaramucyashye ku bw’ubwirasi n’agasuzuro bye, Mikali “aba ingumba, arinda apfa.” AA 494.4

Ngaho ongera uzirikane amagambo yanditswe 1 Abakorinto 10:31, hanyuma uyagire ayawe. “Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.”

🛐 DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE KURUSHAHO KUGUSOBANUKIRWA🙏

One thought on “WICOGORA MUGENZI II 2 SAMWELI 6: DAWIDI AGARURA ISANDUKU Y’IMANA MU RUREMBO RWE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *