Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
WICOGORA MUGENZI II 2 SAMWELI 8: KUNESHA KWA DAWIDI – Wicogora Mugenzi
Imana iturwanirira intambara z'ubuzima iyo tuyikoreje urugendo rwacu rwose

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 15 Ukwakira 2022

📖 1 SAMWELI 8
[1] Hanyuma y’ibyo Dawidi anesha Abafilisitiya arabacogoza, anyaga urufunguzo rw’umudugudu w’umurwa, arukura mu maboko y’Abafilisitiya.

[2] Bukeye anesha Abamowabu, maze abarambika hasi mu mirongo abageresha umugozi, inkubwe ebyiri zari iz’abo kwicwa, kandi iya gatatu yose yari iy’abo kurokorwa. Nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawidi, bamuzanira amakoro.

[3] Bukeye Dawidi anesha Hadadezeri mwene Rehobu umwami w’i Soba, ubwo Hadadezeri yajyaga kugomorera ubwami bwe kuri rwa ruzi.

[13] Dawidi yibonera izina, ubwo yatabarukaga kuneshereza Abasiriya mu kibaya cy’umunyu. Yari yishe abantu inzovu imwe n’ibihumbi munani.

[14] Nuko ashyiraho ibihome by’abarinzi b’igihugu cya Edomu, abikwiza muri Edomu hose. Abanyedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawidi, kandi Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose.

[15] Nuko Dawidi ategeka Isirayeli yose, acira abantu bose imanza zitabera.

[18] Kandi Benaya mwene Yehoyada ni we watwaraga Abakereti n’Abapeleti, kandi bene Dawidi bari abatware b’intebe.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’Umunezero. Kuri uyu munsi wera Imana yejeje ikawuha umugisha, nkwifurije kugira insinzi mu mibereho yawe.

1️⃣ INSINZI ITURUTSE K’UWITEKA
🔰 Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro (Abaroma 5: 3-4).

▶️Dawidi amaze gukomera ku ntebe y’ubwami bw’Abisiraheli, igihugu cyagize ihumure igihe kirekire. Amahanga yari abakikije abonye imbaraga n’ubumwe biranga ubwami bwa Dawidi, yahise atekereza ko ibyiza ari uguhagarika gushotora iryo shyanga, kandi na Dawidi wari uhugiye mu gushyira kuri gahunda no kubaka ubwami arekera aho gushoza intambara. Ariko amaherezo, Dawidi arwanya abanzi ba kera b’Abisiraheli, Abafilisitiya n’Abamowabu maze arabatsinda bose bategekwa n’Abisiraheli.( AA 496.2)

▶️ Nuko umubare munini cyane w’ibihugu bibakikije wifatanyiriza kurwanya ubwami bwa Dawidi, ariho haturutse intambara zikomeye cyane ndetse haboneka no kunesha gukomeye ku ngoma ye, kandi ari naho ubutegetsi bwe bwagutse cyane ( AA 496.3).
⚠️Uri ku ruhande rw’Uwiteka ni we ufite insinzi y’iteka.

2️⃣ GUKOMEZA KUGANZA
🔰Ingabo z’Abisiraheli ziyobowe na Yowabu zambutse Yorodani maze zisatira umurwa mukuru w’Abamoni. Ubwo uwo mugaba w’ingabo z’Abaheburayo yari ayoboye ingabo ze ku rugamba, yabateraga ubutwari muri urwo rugamba avuga ati: “Komera turwane kigabo ku bw’ubwoko bwacu n’imidugudu y’Imana yacu, kandi Uwiteka abigenze uko ashaka.” (1Ngoma 19:13). Izo ngabo z’abanzi zari zishyize hamwe zahise zineshwa urugamba rucyambikana ( AA 497.4)

🎶🎶🎶Jy’ uganza Mwami w’iteka, Bose bakuramye! Nimuzan’ ikamba ry’ ubwami bwe, Ab’ Umwami wa bose! Nimuzan’ ikamba ry’ ubwami bwe, Kw ari we Mwami wa bose. Batowe mwe b’ Israeli,

Mwa nkehwe mwe nkeya, Muramy’ ubakirish’ imbabazi, Ab’ Umwami wa bose! Muramy’ ubakirish’ imbabazi, Kw ari we Mwami wa bose.

🖍️ Nuko Dawidi ategeka Isirayeli yose, acira abantu bose imanza zitabera (Samweli 8: 15)

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUKWIMIKA MU MITIMA YACU UBE UMWAMI WA TWESE🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “WICOGORA MUGENZI II 2 SAMWELI 8: KUNESHA KWA DAWIDI”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *