Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
WICOGORA MUGENZI II 2 SAMWELI 5: DAWIDI ABA UMWAMI W’ABISIRAYELI BOSE – Wicogora Mugenzi


Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 12 Nzeli 2022
📖 2 SAMWELI 5
[1] Bukeye imiryango ya Isirayeli yose isanga Dawidi i Heburoni, baravuga bati “Dore turi amagufwa yawe n’umubiri wawe.
[2] Kandi mu bihe bya kera ubwo Sawuli yari umwami wacu, ni wowe watabazaga Abisirayeli ukabatabarura. Kandi Uwiteka yarakubwiye ati ‘Ni wowe uzagira ubwoko bwanjye bwa Isirayeli’, kandi ati ‘Uzaba umugaba wabo.’ ”
[3] Nuko abakuru ba Isirayeli bose basanga umwami i Heburoni. Umwami Dawidi asezeranira na bo isezerano imbere y’Uwiteka i Heburoni, bamwimikisha amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli.
[4] Kandi Dawidi yimye amaze imyaka mirongo itatu avutse, amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma.
[6] Hanyuma umwami ahagurukana n’ingabo ze bajya i Yerusalemu, batera Abayebusi b’abaturage b’aho. Bari baracyocyoye Dawidi bati “Nutamaraho impumyi n’ibirema ntuzatugeramo”, kuko bibwiraga ko Dawidi atabasha kuhagera.
[7] Ariko Dawidi ahindūra igihome gikomeye cya Siyoni, haba ururembo rwa Dawidi bwite.
[9] Dawidi amenyeraho ko Uwiteka yamukomeje ngo abe umwami wa Isirayeli, kandi ko ashyize ubwami bwe hejuru ku bw’ubwoko bwe bwa Isirayeli.
[22] Bukeye Abafilisitiya bongera kuzamuka ubwa kabiri, badendeza mu kibaya cy’Abarafa.
[23] Na bwo Dawidi agisha Uwiteka inama, aramusubiza ati “Nturi buzamuke ahubwo ubace ikubo, ubarasukireho ahateganye n’ishyamba ry’imitugunguru.
[24] Nuko niwumva ikiriri cy’ingabo gihindira hejuru y’imitugunguru, uhereko uhutireho kuko ubwo Uwiteka ari bube akugiye imbere, gutsinda ingabo z’Abafilisitiya.”
[24] Nuko Dawidi abigenza atyo nk’uko Uwiteka amutegetse, atsinda Abafilisitiya uhereye i Geba ukageza i Gezeri.
Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Igihe gikwiriye Imana isohoza amasezerano.
1️⃣ IMPINDUKA MU BITEKEREZO
🎶Ndagukunda, Mwami; uzi ko ngukunda; Ndagukunda Yesu, bihebuje rwose. Ndagukunda Yesu, naw’ urabizi;Imirimo yanjy’ izabyerekana (indirimbo 165). Kuganduka ni imwe mu ndanga gaciro zikwiriye guhabwa umuyobozi mwiza.
🔰 Ishibosheti amaze gupfa, mu bayobozi ba Isiraheli hari icyifuzo rusange yuko Dawidi aba umwami w’imiryango yose.
Abantu basaga ibihumbi munani bakomoka kuri Aroni n’Ababalewi bayobotse Dawidi baramukorera.
▶️Impinduka mu bitekerezo by’abantu zaragaragaraga kandi bari bakomeje. Amatwara mashya agerwaho mu ituza no mu cyubahiro gikwiriye umurimo bakoraga.
Abantu bageze ku gice cya miliyoni bahoze ari ingabo za Sawuli basesekaye i Heburoni n’ahayizengurutse.
Mu misozi n’ibibaya hari huzuye imbaga y’abantu. Bemeje isaha yo kwimika Dawidi.
▶️ Umugabo wari warirukanywe ku rurembo rwa Sawuli, wari warahungiye mu misozi miremire n’imigufi no mu buvumo kugira ngo akize ubugingo bwe, yari agiye gubabwa icyubahiro gikomeye cyane umuntu yahabwa na bagenzi be.
Abatambyi n’abatware, bari bambaye imyenda iranga umurimo wabo wera, abasirikare bakuru n’aboroheje bari bafite amacumu arabagirana n’ingofero z’ibyuma, ndetse n’abantu bari baturutse kure cyane, bose bahagaze aho kugira ngo barebe uwo muhango wo kwimika uwo mwami watoranyijwe.
2️⃣ UBUHANUZI BWA SAMWELI BUSOHORA
🔰Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe. (Abaheburayo 10:36). Ibaze iyaba ari wowe cyangwa njyewe niba uba warabashije gutegereza ubwami mu gihe kingana nicyo Dawidi yategereje.
▶️ Igihe gikwiriye gisohoye, abakuru ba Isirayeli bose basanga umwami i Heburoni. Umwami Dawidi asezeranira na bo isezerano imbere y’Uwiteka i Heburoni, bamwimikisha amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli (2 Sam 5:3).
▶️ Dawidi yari yambaye ikanzu ya cyami. Umutambyi mukuru amusukaho ya mavuta yera mu ruhanga, kuko igihe Samweli yamusukagaho amavuta, bwari ubuhanuzi bw’ibyajyaga kuzaba umwami yimikwa. Igihe kiragera, maze kubw’umuhango ukomeye, Dawidi yerezwa umurimo wo kuba umwungiriza w’Imana. Yahawe inkoni y’ubwami. Isezerano ry’uko azaba indahemuka mu buyobozi bwe rirandikwa, kandi abantu barahirira kuzamwumvira. Bamutamiriza ikamba mu ruhanga maze umuhango wo kwimika umwami uba urarangiye.
Noneho Isiraheli iba igize umwami wimitswe n’Imana.
▶️ Uwari wategereje Uwiteka yihanganye, yabonye isezerano ry’Imana risohora. “Dawidi akajya arushaho gukomera, kuko Uwiteka Imana Nyiringabo yari kumwe na we.” 2 Samweli 5:10. (AA 489.1)
🛐 DATA WERA UKIRANUKA TUBASHISHE GUSHIKAMA KU MASEZERANO🙏
One thought on “WICOGORA MUGENZI II 2 SAMWELI 5: DAWIDI ABA UMWAMI W’ABISIRAYELI BOSE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *