Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
IKIBAZO CYO GUHUBUKA – Wicogora Mugenzi

KUWA KANE, 07 NZELI 2022

Ibyari byabereye ku mpinga y’umusozi Karumeli byari byarangiye (1 Abami 18). Umuriro wari wamanutse uturutse mu ijuru, abantu bose bari bemeye Imana y’ukuri, kandi n’abahanuzi b’ibinyoma bari barangije kwicwa. Kunesha kw’ Imana kwari kwigaragaje. Mushobora kwibwira ko Eliya yarushagaho kugira imbaraga z’ibya mwuka uko iminsi yagendaga ikurikirana, ariko ibiramambu, yumvise ikintu cyamuteye ubwoba cyane ku buryo yifuje gupfa. Soma ibindi kuri iyi nkuru mu gitabo cya 1 Abami 19:1-9.
1 Abami 19:1-9.
Imana yiyereka Eliya

  1. Nuko Ahabu atekerereza Yezebeli ibyo Eliya yakoze byose, kandi n’uko yicishije abahanuzi bose inkota.
  2. Yezebeli aherako atuma intumwa kuri Eliya aramubwira ati “Ubugingo bwawe nintabuhwanya n’ubwabo ejo nk’iki gihe, imana zizabimpore ndetse bikabije.”
  3. Eliya abyumvise atyo arahaguruka arahunga ngo yikize, ajya i Bērisheba y’i Buyuda aba ari ho asiga umugaragu we.
  4. Ariko agenda wenyine urugendo rw’umunsi umwe mu ishyamba, ahageze yicara munsi y’igiti cy’umurotemu, yisabira gupfa ati “Uwiteka, ndarambiwe. Icyabimara ni uko ubu wakuraho ubugingo bwanjye, kuko ntaruta ba sogokuruza ubwiza.”
  5. Nuko yiryamira munsi y’icyo giti cy’umurotemu arasinzira, agisinziriye marayika araza amukoraho aramubwira ati “Byuka urye.”
  6. Arakanguka abona umutsima utaze ku makara, n’agacuma k’amazi biri ku musego we. Ararya aranywa, arongera ariryamira.
  7. Marayika w’Uwiteka agaruka ubwa kabiri, amukoraho, aramubwira ati “Byuka urye kuko urugendo ari runini rugukomereye.”
  8. Nuko arabyuka ararya aranywa, iyo nda ayigendera iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, agera i Horebu ku musozi w’Imana.
  9. Agezeyo yinjira mu buvumo agumamo. Hanyuma ijambo ry’Uwiteka rimugeraho aramubaza ati “Eliya we, urakora iki aho?”
    Amagambo aheruka iyi mirongo ateye impungenge: “Hanyuma ijambo ry’Uwiteka rimugeraho aramubaza ati, ‘Eliya we, urakora iki aho?’” (1 Abami 19:9). Mu bigaragara, ubwoba bwa Eliya bwatumye ahunga maze aza kwisanga ari ahantu atari akwiriye kuba. Nyuma yo gutabara kw’Imana gukomeye nk’uko kwabereye ku musozi Karumeli, Eliya yagombaga kuba yuzuwe no kwizera ndetse no kwiringira, ariko ibihabanye n’ibyo, yahunze afite ubwoba ngo akize ubugingo bwe. Ni irihe somo dushobora kwigira kuri uru rugero rubi?

Iki gitekerezo kigaragaza ikintu cy’ingenzi: lyo duhutiyeho, mu buryo bworoshye cyane, dushobora kwisanga turi ahantu tutari dukwiriye kuba turi. Kuri Eliya, ubwoba bwe ni bwo bwatumye ahahamuka maze ahungira mu butayu, yifuza kuba atarigeze avuka. Nyamara hari ibindi bintu bituma dukora ibinyuranyije n’umugambi Imana idufitiye.

Soma amasomo akurikira: Itangiriro 16:1-3; Kubara 20:10-12; Abacamanza 14:1-3; Matayo 20:20,21; Luka 9:52-56; Ibyakoze n’Intumwa 9:1. Ni ibihe bintu byatumye abantu bavugwa muri ayo masomo bakora ibihabanye n’ubushake bw’Imana?

Itangiriro 16:1-3

  1. Sarayi umugore wa Aburamu ntibari babyaranye, kandi yari afite umuja w’Umunyegiputakazi witwaga Hagari.
  2. Sarayi abwira Aburamu ati “Dore Uwiteka yanyimye urubyaro. Ndakwinginze gira umuja wanjye inshoreke, ahari nazabonera urubyaro kuri we.” Aburamu yumvira Sarayi.
  3. Nuko Aburamu amaze imyaka cumi atuye mu gihugu cy’i Kanani, Sarayi umugore we, ajyana Hagari Umunyegiputakazi umuja we, amushyingira Aburamu umugabo we.
    Kubara 20:10-12
  4. Mose na Aroni bateraniriza iteraniro imbere y’icyo gitare, Mose arababwira ati “Nimwumve mwa bagome mwe: muri iki gitare twabakuriramo amazi?”
  5. Mose amanika ukuboko akubita icyo gitare inkoni ye kabiri, kivusha amazi menshi iteraniro riranywa, ryuhira n’amatungo yaryo.
  6. Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Kuko mutanyizeye ngo mwerekanire kwera kwanjye mu maso y’Abisirayeli, ntimuzajyana iri teraniro mu gihugu mbahaye.”
    Abacamanza 14:1-3
  7. Nuko Samusoni aramanuka ajya i Timuna, abona umukobwa wo mu bakobwa b’Abafilisitiya.
  8. Maze arazamuka abwira se na nyina ati “Nabengutse umukobwa i Timuna wo mu bakobwa b’Abafilisitiya, none mumunsabire.”
  9. Nuko se na nyina baramubaza bati “Mbese nta mugeni uri mu bakobwa ba bene wanyu, cyangwa mu bwoko bwacu bwose, byatuma ujya gushaka umugeni mu Bafilisitiya batakebwe?” Samusoni abwira se ati “Nsabira uwo kuko ari we nkunda cyane.”
    Matayo 20:20,21
  10. Maze nyina wa bene Zebedayo azana n’abana be aho ari, aramupfukamira ngo agire icyo amusaba.
  11. Na we aramubaza ati “Urashaka iki?” Aramusubiza ati “Tegeka ko aba bana banjye bombi bazicara mu bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso.”
    Luka 9:52-56
  12. Atuma integuza imbere ye, ziragenda zijya mu kirorero cy’Abasamariya kumuteguriza.
  13. Ariko ntibamwakira kuko yari yerekeye i Yerusalemu.
  14. Abigishwa be, Yakobo na Yohana, babibonye baramubaza bati “Databuja, urashaka ko dutegeka umuriro ngo uve mu ijuru, ubarimbure nk’uko Eliya yabikoze?”
  15. Ariko arahindukira arabacyaha ati “Ntimuzi umwuka ubarimo uwo ari wo, kuko Umwana w’umuntu ataje kurimbura abantu, ahubwo yaje kubakiza.”
  16. Nuko bajya mu kindi kirorero.
    Ibyakoze n’Intumwa 9:1
  17. Ariko Sawuli akomeza gukangisha abigishwa b’Umwami ko bicwa, ajya ku mutambyi mukuru

Mbega uburyo byoroshye kureka ibintu nk’ibyo nk’icyifuzo, uburakari, ishyaka, kubura kwizera, cyangwa icyo dutekereza ko ari umwete dufitiye Uwiteka bituma twihuta tukajya imbere aho tutari dukwiriye kuba! Ntawe ufite ubudahangarwa kuri aka kaga. Ibanga ni ukwitoza ukwizera Kugendana no kwiringira ubwiza n’imbabazi z’Imana, tuzi ko idukunda kandi ikaba idushakira ibirushijeho kutubera byiza. Ibi ntabwo byikora. Kwizera gushobora kuba impano, ariko ni impano ikeneye guhingwa, kuvomererwa kandi ikarindwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *