Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 26 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 26
Zaburi ya Dawidi. Uwiteka uncire urubanza,Kuko gukiranuka kwanjye ari ko ngenderamo,Kandi niringira Uwiteka ntashidikanya.
[2]Uwiteka, unyitegereze ungerageze,Gerageza umutima wanjye n’ubwenge bwanjye,
[3]Kuko imbabazi zawe nzireba mu maso yanjye,Kandi ngendera mu murava wawe.
[5]Nanga iteraniro ry’inkozi z’ibibi,Kandi sinzicarana n’abanyabyaha.
[6]Nzakaraba ntafite igicumuro,Ni ko nzazenguruka igicaniro cyawe Uwiteka,
[7]Kugira ngo numvikanishe ijwi ry’ishimwe,Mvuge imirimo yose itangaza wakoze.
[8]Uwiteka, nkunda ubuturo ari bwo nzu yawe,N’ahantu ubwiza bwawe buba.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Imbabazi z’Imana zibone mu maso hawe.

1️⃣UBUHAMYA

?Iyi Zaburi iratwigisha Gutakamba kabone n’ubwo waba wumva uri umwere nk’igihamya cy’uko Imana ari Umutunzi w’imbabazi.
?Uwiteka uncire urubanza,Kuko gukiranuka kwanjye ari ko ngenderamo,Kandi niringira Uwiteka ntashidikanya.
Kuko imbabazi zawe nzireba mu maso yanjye,Kandi ngendera mu murava wawe .(umur.1,3)

?Hezekiya yerekera ivure, atakambira Uwiteka ati
“Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by’ukuri imbere yawe n’umutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe.” Nuko Hezekiya ararira cyane.
▶️Umutima uciye bugufi wimenyaho ubukene bwo kutihaza kuko uba ukeneye Umukiza.
⚠️Ntawe imbabazi z’Uwiteka zitareba. N’abadafite icyo bishanja basaba Imana imbabazi, nk’umunyabyaha wazisaba bingana iki?

2️⃣MUTIMA WANJYE SHIMA UWITEKA

? Kugira ngo numvikanishe ijwi ry’ishimwe,Mvuge imirimo yose itangaza wakoze.
Uwiteka, nkunda ubuturo ari bwo nzu yawe,N’ahantu ubwiza bwawe buba.(umur 7 ,8)
?Ndashimisha Uwiteka umutima wanjye wose, Ndatekerereza abantu imirimo yawe yose itangaza.
Ndakunezererwa ndakwishimira,Usumbabyose ndaririmba ishimwe ry’izina ryawe,(Zab 9:2,3)

▶️Ibyiza Uwiteka yatugiriye ni byinshi kandi byiza. Ese nawe wibuka gushima?
Wibuka kuza mu iteraniro ryera ushima Imana uvuga imirimo itangaje yakoze ?

? DATA WERA DUHE GUTURIZA IMBERE YAWE DUSHIMA?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *