Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ITANGIRIRO 23: SARA APFA, ABURAHAMU AGURA UBUVUMO BWO KUMUHAMBAMO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 23 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 09 GICURASI 2025

📖ITANGIRIRO 23
[1]Sara yaramye imyaka ijana na makumyabiri n’irindwi, iyo ni yo myaka Sara yaramye.
[3]Aburahamu arahaguruka ava ku ntumbi ye, abwira Abaheti ati
[4]“Ndi umushyitsi n’umusuhuke muri mwe, mumpe gakondo yo guhambamo, mpambe umupfu wanjye, mwivane mu maso.”
[5]Abaheti basubiza Aburahamu bati
[6]“Databuja, utwumve uri umuntu ukomeye cyane muri twe, uhambe umupfu wawe mu mva yacu uri buhitemo muri zose, nta wo muri twe uri bukwime imva ye ngo we guhambamo umupfu wawe.”
[8]Avugana na bo arababwira ati “Nimwemera yuko mpamba umupfu wanjye ngo mwivane mu maso, munyumvire, munyingingire Efuroni mwene Sohari,
[9]ampe ubuvumo bw’i Makipela afite, buri ku mpera y’isambu ye. Abungurishirize hagati yanyu igiciro kibukwiriye kitagabanije, bube gakondo yo guhambamo.”
[10]Efuroni yari yicaye hagati mu Baheti, Efuroni Umuheti asubiza Aburahamu, Abaheti bamwumva, abinjiraga mu irembo ry’umudugudu wabo bose ati
[11]“Ahubwo databuja, nyumva. Iyo sambu ndayiguhaye, n’ubuvumo burimo ndabuguhaye, mbiguhereye imbere y’ab’ubwoko bwacu, hamba umupfu wawe.”
[12]Aburahamu yikubita imbere ya bene igihugu.
[13]Abwira Efuroni bene igihugu bamwumva ati “Ndakwinginze, nyumvira. Ndakwishyura igiciro cy’iyo sambu, cyemere nkiguhe, mpambemo umupfu wanjye.”
[16]Aburahamu yumvira Efuroni agerera Efuroni ifeza avuze, Abaheti bamwumva, shekeli magana ane z’ifeza, zemerwa n’abagenza.
[20]Nuko Abaheti bakomereza Aburahamu iyo sambu n’ubuvumo buyirimo kuba gakondo yo guhambamo

Ukundwa, gira umunsi w’umunezero. Sara ageze igihe arapfa. Imibanire myiza uyu Muryango wagaragaye bagize ibyago byo gupfusha. Ubana ute n’abaturanyi na sosiyete muri rusange niyo mudahuje kwizera? Inshuti igaragarira mu byago.

1️⃣ URUPFU NO GUSHYINGURWA KWA SARA
✳️Hihirwa abapfa bapfira mu Mwami bakaruhuka imiruho n’imihati. Twige kubara iminsi yacu .
✳️N’ubwo Kanani yari yarayisezeraniwe igihe cyari kitaragera. Ni mu kubaha abayobozi b’igihugu, Aburahamu yasabye gakondo yo gushyinguramo Sara.
➡️ Twubahe ubuyobozi bw’ibihugu dutuyemo mu byiza budusaba byose .
✳️N’ubwo bamwitaga umuntu ukomeye cyane, we yacaga bugufi.
➡️Abantu b’Imana barangwa no guca bugufi, n’ubwo isi yaba ibaha ibyubahiro byinshi, bo baharanira kwemerwa n’ijuru.
✳️Yanze iby’ubuntu yahawe, aharanira gutanga ikiguzi gikwiriye.
➡️Si byiza kungukira ku muntu ushaka ikiguzi kiri munsi y’igikwiriye. Ni urundi rugero rukwiye kuranga umukristu, kudahenda mu guciririkanya cg witwaje ko ubarusha gukomera.

🔰Igihe cyacu hano ku isi ni gito. Tunyura kuri iyi si rimwe gusa; mu gihe tuhanyuze, reka dukoreshe neza ubuzima. Umurimo twahamagariwe ntusaba ubutunzi cyangwa umwanya w’imibereho cyangwa ubushobozi bukomeye. Birasaba umutima mwiza, umwuka wo kwitanga n’intego ihamye. Itara, nubwo ryaba ari rito, iyo rigumye ryaka, rishobora kuba uburyo bwo gucana andi matara menshi. Urwego rw’ibikorwa byacu rushobora kuba ruto, ubushobozi bwacu bukaba buke, amahirwe yacu akaba make, ibyo twagezeho bikagira aho bigarukira; nyamara dufite amahirwe meza cyane yo gukoresha mu budahemuka amahirwe yo mu ngo zacu. Nidukingurira imitima yacu n’ingo zacu amahame y’imibereho mvajuru, tuzahinduka imiyoboro y’imbaraga zitanga ubugingo none. Imigezi ikiza izatemba iva mu ngo zacu, izane ubugingo, n’ubwiza, no kwera imbuto ahari ubugumba n’ubukene. (Adventist Home 32.5)
➡️Ngurwo urugero twakwigira kuri Aburahamu kuri iyi sabato Imana yejeje igaha umugisha, ngo tujye twibuka ko ariyo yaturemye twacumura ikaducungura, ikaba inatubeshejeho.

🛐 MANA DUHE KUMENYA KO UBUZIMA TUBAYEHO BUFITE IHEREZO, TURITEGURE .🙏🏾

Wicogora mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *