Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ITANGIRIRO 22: IMANA IGERAGEZA ABURAHAMU, IMUTEGEKA KUYITAMBIRA ISAKA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 22 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 08 GICURASI 2025

📖ITANGIRIRO 22
[1]Hanyuma y’ibyo, Imana igerageza Aburahamu iramuhamagara iti “Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.”
[2]Iramubwira iti “Jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda Isaka, ujye mu gihugu cy’i Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa.”
[3]Aburahamu azinduka kare kare, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajyana n’abagaragu be babiri, na Isaka umwana we. Yasa inkwi zo kosa igitambo, arahaguruka ajya ahantu Imana yamubwiye.
[7]Isaka ahamagara se Aburahamu ati “Data.”Aramwitaba ati “Ndakwitaba, mwana wanjye.” Aramubaza ati “Dore umuriro n’inkwi ngibi, ariko umwana w’intama uri he, w’igitambo cyo koswa?”
[8]Aburahamu aramusubiza ati “Mwana wanjye, Imana iri bwibonere umwana w’intama w’igitambo cyo koswa.” Nuko bombi barajyana.
[12]Aramubwira ati “Ntukoze ukuboko kuri uwo muhungu, ntugire icyo umutwara, kuko ubu menye yuko wubaha Imana, kuko utanyimye umwana wawe w’ikinege.”
[14]Aburahamu yita aho hantu Yehovayire, nk’uko bavuga na bugingo n’ubu bati “Ku musozi w’Uwiteka kizabonwa.”
[16]aramubwira ati “Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ubwo ugenjeje utyo ntunyime umwana wawe w’ikinege,
[17]yuko no kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi ruhwane n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja, kandi ruzahīndura amarembo y’ababisha barwo.
[18]Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye.”

Ukundwa,amahoro y’Imana abe muri wowe. Muri iki gice tubona Aburamamu adahanga amaso ku mpano ahubwo agakomeza guhimbaza uwayimuhaye.

1️⃣ IKIGERAGEZO CYO KWIZERA

⛔ Nyuma yo kwirukana Umwana wavutse nk’uko iby’umubiri bigenda, kubyara umwana w’isezerano ku myaka 100, kwizera kwa Aburahamu kongeye kugeragezwa.
▶️Yasabwe gutamba umwana we umwe rukumbi kandi yakundaga cyane!
🔰 Isaka yari umucyo w’urugo rwa se, uwagombaga kumara agahinda ubusaza bwe, ariko ibirenze ibyo byose, umuragwa w’isezerano ry’umugisha. Kubura umwana nk’uwo by’amarabira cyangwa se bitewe n’indwara byari kuba ari nko gutwara ubugingo bw’uwo mubyeyi; byari kumutera kubika umutwe wuzuye imvi kubwo intimba; nyamara yari ategetswe kuvusha amaraso y’uwo mwana n’ukuboko kwe. Kuri we, byasaga nk’ikintu giteye ubwoba kidashoboka. (AA 94.4)
⛔Mbese yari gukora iki? Imana yavuze ngo ntukice yasaba gutamba umwana?
▶️Yasenze amasengesho atigeze asenga nyamara nta gisubizo yabonye!Yumvise itegeko ry’Imana kandi yiyemeza kuryubahiriza.
➡️ Aburahamu yafashe urugendo n’umuhungu we bagenda bucece bajya ku musozi. Aburahamu atekereza icyo agiye gukora n’uko azasubira imbere ya Sara
⛔Uyu ni umunsi wabaye muremure cyaneeee kurenza indi minsi! Amasaha adatirimuka!’
♦️Zirikana ko Isaka atari umwana usanzwe ahubwo yari umwana wo gusohoza amasezerano y’Imana! Byari kugenda gute? Ibi nta nyama n’amaraso yabasha kubyumva!
➡️Ubwo Aburahamu yabyaraga Isaka yize ko Imana yamwigishije ko Imana ari se kandi ishobora byose ariko hari n’ibindi yagombaga kwigishwa
🔰 Ibiganza by’Aburahamu birimo ubusa yahimbazaga Imana, ese byari kugenda gute byuzuye?
❇️ Yemeye guhara umwana we w’ikinege kuko yibwiye yuko Imana ibasha ndetse kuzura n’abapfuye, ni cyo cyatumye amugarurirwa nk’uzutse
▶️Yahishuriye umwana we ibwirizwa ry’ijuru umuhungu we yemera gutambwa.
➡️Mu gihe yiteguraga gutamba Umwana we Igitambo cyarabonetse

2️⃣ IMANA IHA ABURAHAMU UMUGISHA UKOMEYE
🔰 Ku musozi wa Moriya, Imana yongera kuvugurura isezerano ryayo, ibihamisha indahiro ko izaha umugisha Aburahamu n’urubyaro rwe: “Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ubwo ugenje utyo ntunyime umwana wawe w’ikinege, . . . no kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi ruhwane n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyaja, kandi ruzahindura amarembo y’ababisha barwo; kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha; kuko wanyumviye.” (AA96.5)

🛐MANA TURIZEYE DUKIZE KUTIZERA. MU IZINA RYA YESU.🙏🏽

Wicogora mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *