Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 24 MATA 2025.
š ITANGIRIRO 8
[1] Imana yibuka Nowa n’ibifite ubugingo byose n’amatungo yose byari kumwe na we mu nkuge, Imana izana umuyaga ku isi amazi atangira gukama.
[2] AmasÅko y’ikuzimu araziba, imigomero yo mu ijuru iragomerwa, imvura iva mu ijuru iricwa.
[3] Amazi asubirayo, ava ku butaka ubudasiba, ya minsi ijana na mirongo itanu ishize, amazi aragabanuka.
[4] Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wako wa cumi n’irindwi, ya nkuge ihagarara ku misozi ya Ararati.
[15] Imana ibwira Nowa iti
[16] āSohokana mu nkuge n’umugore wawe n’abana bawe n’abakazana bawe.
[17] Kandi usohokane ibibaho byose muri kumwe, byo mu bifite umubiri byose, inyoni n’ibisiga n’amatungo n’ibikururuka hasi byose, kugira ngo bibyarire mu isi cyane byororoke bigwire mu isi.ā
[18] Nowa asohokana n’abana be n’umugore we n’abakazana be,
[19] amatungo yose n’inyamaswa zose n’ibikururuka byose, n’inyoni zose n’ibisiga byose, ibyigenza ku isi byose nk’uko amoko yabyo ari, bisohoka muri ya nkuge.
[20] Nowa yubakira Uwiteka igicaniro, atoranya mu matungo yose no mu nyamaswa zose zitazira no mu nyoni n’ibisiga bitazira, atambira kuri icyo gicaniro ibitambo byoswa.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Uburakari Imana yari ifitiye icyaha bwisutse ku isi butsembaho ibyari ku isi byose. Igihe kigeze umwuzure wararangiye maze ubuzima burakomeza ariko inkozi z’ibibi zatsembweho.
1ļøā£ UMWUZURE UKAMA
ā³ļø “Hanyuma ‘Nowa akuraho igisenge cy’inkuge, maze aritegereza, abona ubutaka bwumutse.’ Na none yihanganye ategerereza mu nkuge. Nk’uko yinjiye mu nkuge abitegetswe n’Imana, ni nako yategereje andi mabwiriza y’umwihariko kugira ngo asohoke. Igihe kigeze marayika amanuka mu ijuru, afungura rwa rugi runini, abwira uwo mukurambere n’umuryango we gusohoka bakajya ku isi bakajyana n’igifite ubugingo cyose.” AA 62.3, 4.
ā”ļø Iki ni icyigisho gikomeye cyane. Imana iyo ikinze nta muntu ufungura kandi iyo ikinguye nta muntu ufunga. Nowa mbere y’umwuzure yaranzwe no kumvira kandi no mu nkuge yakomeje kumvira kugeza ubwo Imana ubwayo ikinguye inkuge ikamuha uburenganzira bwo gusohokamo. Uyu munsi Imana ikeneye abantu bayumvira nka Nowa kugeza ubwo bavuga bati: “Ntacyo natinyuka gukora kitemewe nawe.” Kumvira Imana uyu munsi abantu babifata nk’ibiciriritse ariko ku iherezo agaciro ko kumvira kazagaragara. Jya uhitamo kumvira Imana ureke icyerekezo cyayo kibe icyerekezo cyawe nubwo waba utabyumva neza nka Nowa.
2ļøā£ IGICANIRO CY’UWITEKA
ā³ļø “Mu kwishimira gusohoka, Nowa ntiyibagiwe Nyirimbabazi wabarinze igihe cyose bari mu nkuge. Icyo yabanje gukora ni ukubaka igicaniro, maze kuri buri nyamaswa yose idahumanya no mu biguruka byose bidahumanya, abitambaho igitambo, ashimira Imana kuba yarabarokoye kandi yerekana kwizera afitiye Kristo, ari we gitambo kiruta ibindi byose. Icyo gitambo cyanejeje Imana, maze uwo mukurambere n’umuryango we ntibyabaviramo imigisha bonyine gusa, ahubwo n’abazatura ku isi bose. Uwiteka yishimira impumuro yabyo. ⦠Ibi byabereye icyigisho ku bakurikiyeho bose. Nowa nibwo yari akigera ku isi idatuwe, ariko mbere yo kwiyubakira inzu, yabanje kubakira Imana igicaniro.” AA 62.4
ā ļø Nshuti mukundwa, inkuru y’umwuzure ni icyigisho kuri twe uyu munsi. Bibiliya iti:
“Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba.” Matayo 24:37. Ibyarimbuje abantu ba mbere y’umwuzure bikorwa amanywa n’ijoro. Nta kabuza isi izarimbuka abera nka Nowa baruhuke. Imiburo iri gutangwa kugira ngo abantu binjire muri Kristo We nkuge y’agakiza kacu. Wizarira utazarira amarira adashira.
š MANA USHIMWE KO ABAKUMVIRA BATAZARUHIRA UBUSA. DUHE KUKUNAMBAHO. š
Wicogora Mugenzi
Imana yaduhaye Nowa nk’icyitegererezo cyo kuyumvira no kuyigira nyambere natwe Iduhe kuyumvira tureke gushaka kwayo gukorere muri twe ubwo isi igeze kumusozo tuzahabwe ubugingo buhoraho. š