Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
IBYAHISHUWE 21: `IBY’IJURU RISHYA N’ISI NSHYA` – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 21 cy’IBYAHISHUWE usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 15 MATA 2025.

📖 IBYAHISHUWE 21.
[1]Mbona ijuru rishya n’isi nshya, kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byashize, n’inyanja yari itakiriho.
[2]Mbona ururembo rwera Yerusalemu nshya rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rwiteguwe nk’uko umugeni arimbishirizwa umugabo we.
[3]Numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti “Dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo.
[4]Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.”
[6]Kandi iti “Birarangiye. Ni jye Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo. Ufite inyota nzamuhera ubuntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo.
[10]Anjyana ku musozi munini kandi muremure ndi mu Mwuka, anyereka ururembo rwera Yerusalemu rumanuka ruva mu ijuru ku Mana,
[12]Rufite inkike nini kandi ndende n’amarembo cumi n’abiri, no ku marembo hariho abamarayika cumi na babiri, kandi handitsweho amazina y’imiryango cumi n’ibiri y’abana ba Isirayeli.
[14]Inkike z’urwo rurembo zifite imfatiro cumi n’ebyiri, zanditsweho amazina cumi n’abiri y’intumwa cumi n’ebyiri z’Umwana w’Intama.
[22]Icyakora sinabonye urusengero muri rwo, kuko Umwami Imana Ishoborabyose n’Umwana w’Intama ari bo rusengero rwarwo.
[23]Kandi urwo rurembo ntirugomba kuvirwa n’izuba cyangwa n’ukwezi, kuko ubwiza bw’Imana ari bwo buruvira kandi Umwana w’Intama ari we tabaza ryarwo.
[27]Muri rwo ntihazinjiramo ikintu gihumanya cyangwa ukora ibizira akabeshya, keretse abanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama.

Ukundwa n’IMANA, amahoro abe muri wowe.
Turarikiwe kwiga ishusho rusange y’isi nshya n’uko Yerusalemu nshya izaba imeze. Ibi bice 2 bisoza bivuga intego nyamukuru y’Ibyahishuwe ariyo yo kubwira abantu b’Imana muri iyi ngo n’ubwo bahura n’ingorane nyinshi, ariko imigambi Imana ibafitiye ni myiza, iherezo ni uko ibyo byose bizashira bakaba mu munezero iteka ryose. Mwuka Wera tutari kumwe twatana, tuyobore.

1️⃣ Mbona IJURU RISHYA N’ISI NSHYA bisimbura isi ya mbere n’ijuru rya mbere .(Ibyah 21: 1)
🕹Imvugo Yohani akoresheje ni iyo mu isezerano rya kera; Yesaya 65 : 17″Ijuru rishya…”, Yohani nta gishya yeretswe, ahubwo abonye gusohora kw’ibyahanuwe.

🕹Isi nshya: Mu Kigereki
👉🏾 KAINOS : Ni nko gusenya inzu ukubaka inshya. Mu byukuri ni ugusimbura icyariho.
👉🏾 NEOS : ni ikintu gishya kitabanje kubaho (ex nihilo).
➡Kuba harakoreshejwe kainos rero ni ukwerena kongera kurema icyari gisanzwe

🕹 IJURU RISHYA : Ubundi habaho amajuru atatu:
Iri juru tubona (sky ) rivamo imvura niryo Abayuda bitaga ijuru rya mbere, ijuru rya kabiri ni ahasigaye hose hirya y’isi (universe); ijuru rya 3 ni aho Imana iri, Pawulo yeretswe (2 Abakor 22:1,2)
Ijuru rishya rivugwa rero ni ikirere.

🕹 INYANJA YARI ITARIHO (Um 1):
N’ubwo nta mazi y’inyanja avugwa muri Yerusaremu, twareba n’imvugo shusho.
👉🏾Mu ntekerezo z’Abayuda, nta nyanja bivuze nta mwanzi w’Imana n’abantu.
Ibyari bigoye Yohani kiriya gihe ari mu kirwa cya Patmosi, ni inyanja yari imukikije, icyo kibi cyamubuzaga umudendezo.
👉🏾Ubu inyanja yawe ishobora kuba ari imitego satani agutega, indwara urwaye idakira, ibibazo mu muryango, ubushomeri n’ubukene, … Ibyahishuwe biti nta nyanja izabayo, shikama, wicika intege, umucunguzi wawe muracyari kumwe kugeza mubanye muri Yerusalemu nshya .
➡Umurongo wa mbere ni incamake y’igice cya 21 na 22.

🔰 URUREMBO RWERA YERUSALEMU NSHYA : (Ibyah 21:3.)
🕹Uyu murwa ni igisubizo ku bibazo byose. Ni umurwa uvuga gusohora kw’amasezerano y’Imana.
👉🏼Kuba umanuka uva mu ijuru ni ikigaragaza ko atari Yerusaremu ya kera, ahubwo ni iyubatswe n’Imana ubwayo.

🔰 DORE IHEMA RY’IMANA RIRI HAMWE N’ABANTU KANDI IZATURANA NA BO, NA BO BAZABA ABANTU BAYO KANDI IMANA UBWAYO IZABANA NA BO IBE IMANA YABO .(Ibyah 21:3)
🕹Ihema ry’ibonaniro ryagirwagamo n’abatambyi nabo ubwabo batabonaga Imana.
🕹Mose ashatse kubona Imana, iti umunyabyaha umbonye arapfa (Mu kugaruka kwa Kristu inkozi z’ ibibi zizicwa n’ubwiza bwa Kristu )..
🕹Yerusalemu ni ubuturo bwera atari ku ishusho.
Ni ahera cyane, kubera ko Inana ihari.
🕹Uyu murwa abawurimo bazabona Imana. Noneho isengesho rya Mose ryo kuyibona rizasubizwa, abantu babone Imana imbonankubone.
{ Abantu bayo (Abalewi 26:11-12; Ezek 37:27) ni peoples aho kuba people mu cyongereza, bivuze abantu b’Imana b’ibihe bitandukanye (Ibyah 7:9) . }

🕹Ubwiza bw’Imana bwatumaga umucyo w’izuba utagaragara.
Ni ibitarigeze byinjira mu ntekerezo zac

🔰 IZAHANAGURA AMARIRA YOSE KU MASO YABO (Ibyah 21:4):
🕹Igitera amarira cyose kizakurwaho nk’uko byavuzwe mu Byah 7:15-17. Ni paradizo izaba yasubijweho.

🔰 KANDI URUPFU NTIRUZABAHO UKUNDI, KANDI UMUBOROGO CG GUTAKA CG KURIBWA NTIBIZABAHO UKUNDI ( um 4):
🕹Bizaba ari ugusohora k’ubuhanuzi (Yesaya 25:8, 65:19); impamvu zose zitera amarira y’abantu bayo zizaba zakuweho.
🕹 IBYA MBERE BISHIZE .”: Aha yerekezaga ku rupfu. Urupfu umwanzi w’abantu ruzamirwa no kunesha (1 Abakor 15:56), indunduro y’intambara ikomeye ni ukuvaho kw’icyaha n’urupfu. (1 Abakor 14:26)
🕹Bizaterwa n’uko Imana izaba ituranye n’abantu bayo bayibona amaso ku maso.
👉🏾Yohani 11:21, Marita ati “waba wari hano musaza wanjye ntiyari kuba yarapfuye “.
➡️Aho Imana iri, nta mubabaro; nta marira, nta rupfu.

🔰 DORE BYOSE NDABIHINDURA BISHYA .(Ibyah 21:5):
🕹Abaroma 8:21″ yiringira yuko na byo bizabāturwa kuri ubwo bubata bwo kubora, bikinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana” . Ibyaremwe byose bizabaturwa. Isi nshya izaba itandukanye rwose n’iyi tubona yangijwe n’icyaha.

🔰 AYO MAGAMBO ARI AYO KWIZERWA NI AY’UKURI (um 5):
🕹Ibyo Kristu avuze ni ibyo kwiringirwa kuko gusohora bizasohora, bibimburiye na Yerusalemu nk’uko byasubiwemo kenshi ( Ibya 19:9; 22:6, 3:14)..

🔰 NI JYE ALUFA NA OMEGA, ITANGIRIRO N’IHEREZO (Ibyah 21:6):
🕹Ni icyatangajwe gitangirira mu Byah 1:8, kigasorezwa mu Byah 22:13. Isezerano ry’isoza ry’isi ritanzwe n’Uhoraho. Ibintu byose ni We bitangiriramo ni na We bisozorezamo. Ni itangiriro n’umusozo mu Byahishuwe.

🔰 UFITE INYOTA NZAMUHERA UBUNTU KUNYWA KU ISOKO Y’AMAZI Y’UBUGINGO (Ibyah 21: 6):
🕹Bitegurije Ibyah 22:1.
Inyota ishushanya gushaka cyane Imana (Zab 42:2, 63:2).
🕹Inyota ivugwa hano ni ihabanye n’iya Babuloni (Ibyah 17:2). Abantu banyotewe n’agakiza bazamarwa inyota burundu (Mat 5:6).

🔰 UNESHA AZARAGWA BYOSE ( Ibyah 21:7):
Byose ibihe?
🕹 Ni byose ibyo Imana yagize bishya.
👉🏾Unesha azarya ku giti cy’ubugingo (Ibyah 2:11)
👉🏾Ntazagerwaho n’urupfu rwa kabiri(Ibyah 2:11).
👉🏾Azarya mano yahishwe…ahabwe izina rishya (Ibyah 2:17), azatwara amahanga ( 2:26-28)….
➡Unesha azahabwa ibyiza byose byateganyirijwe isi nshya, ariko ikiruta ibindi kuzaba ari:

🔰 Nzaba Imana ye na we abe UMWANA WANJYE (Ibyah 21: 7b):
🕹Abanesheje bazaba ari abana b’Imana, bafite byose bigenewe abaragwa.

🔰 ARIKO ABANYABWOBA… (Ibyah 21:8):
🕹Abanyabwoba ni abadafite kwihangana kw’Abera bo mu Byah 14:12.
🕹Ntabwo ari ubu bwoba busanzwe, ahubwo ni ukutamaramaza. Ni abihakanye Kristu ngo batagerwaho n’akarengane k’abakristu (Yoh 12:42-43). Ni ukujya ku ruhande k’ubutatu bukiranirwa bwa satani (satanic trinity).

🔰 N’ABATIZERA (Ibyah 21:8b):
🕹Ni abavuye mu byizerwa mu karengane gaheruka. Batandukanye na bariya bo mu Byah 14:12

🔰 ABAKORA IBIZIRA, ABICANYE N’ABASAMBANYI…N’ABASENGA IBISHUSHAYO, N’ABANYABINYOMA BOSE.
🕹Batumvira amategeko y’Imana.
💁🏾‍♂ N’ABAROZI :
🕹Bunze ubumwe n’ubutatu bukiranirwa bwa Satani. Bamwe banze kwihana ku mpanda ya 6 (Ibyah 9:29-21).
🕹Ubwo abera bazazuka mu muzuko wa mbere, bo umugabane wabo uzaba mu nyanja yaka umuriro n’amazuku ari yo rupfu rwa kabiri. (Ibya 20:14,15)

2️⃣ YERUSAREMU NSHYA (Ibyah 21:9-22:5).

🔰 UMUGENI, UMUGORE W’UMWANA W’INTAMA .” (Ibyah 21:9)
🕹Mu isezerano rya kera gusubirana (restoration) kwa Yerusaremu kwagereranywaga n’ubukwe (Yesaya 49:18). 🕹Akanavuga ibyo umukwe wishimira umugeni we (Yesaya 62:5, 61:10)

🔰 UMUSOZI MUNINI KANDI MUREMURE (Ibyah 21:10):
👉🏾Ni Kigereki Oros yakoreshejwe ni umusozi (mountain).
🕹Marayika wamweretse ibya Babuloni (Ibyah 17:1) bigaragara mu mvugo (Ibyah 21:9)ko ari na we umweretse ibya Yerusalemu. Imijyi ibiri yaziranaga.
🕹Tuzirikana ko ibyo Imana yateguriye abayikunda ari ibyo amaso atigeze kubona cg amatwi ngo yumve. Ibitarigeze kwinjira mu ntekerezo z’umuntu;
➡️ Turebe uburyo 3 Yohani agerageza kwerekaniramo Yerusaremu nshya :
👉🏾Ubwa mbere agereranya n’imyubakire Y’IMIGI YA KERA , umutekano wagaragazwaga n’inkuta: Na we ati inkike nini kandi ndende. Muri iki gihe ashobora kuba yari gukoresha ikindi kintu. Kuvuga ubwiza bwawo budasanzwe agerageza gukoresha amabuye y’agaciro agenekereza.
👉🏾Ubwa kabiri ni UBUTURO BWERA : Ihema ry’Imana (21:3) kubera Imana ihibereye. Nta rusengero yabonye kuko aho Imana iri haba habaye rwo.
👉🏾Ubwa gatatu ayigereranya na EDENI : (Ibyah 22:1-3).
Umugezi, igiti cy’ubugingo. Ikindi ati nta muvumo uzabaho ukundi, nk’uko Adamu yavumwe (22: 3).

🔰 UBWIZA BW’IMANA BURABAGIRANA (Ibyah 21:11):
🕹Kuva 49:34-35; ubwiza bw’Imana, bwagaragazaga ko Imana ihari, iri kumwe n’abantu bayo.
👉🏾Kurabagirana kwabwo niko kwari gutatse Yerusaremu nshya.
👉🏾Ubwiza bw’Imana bwaka cyane kurusha ibimurika byo mu ijuru, ku buryo umucyo wabyo udakenewe. Amagambo y’umuntu Ntabwo yabasha gusobanura ubwo bwiza bw’Imana.

🔰 INKIKE NINI KANDI NDENDE (Ibyah 21:12):
🕹Nk’uko twabibonye sizo gukingira umugi kuko ikibi na satani bizaba bitakiriho. Ni ikimenyetso cy’umutekano (Zekariya 2:5).

🔰 AMAREMBO CUMI N’ABIRI (Ibyah 21:12b):
🕹️Buri ruhande rwari rufite amarembo 3. Yerusalemu iravugwa uko Ezekiyeli yabibonye (Ezek 48:31-35).
🕹Amarembo 12 yerekana ko abazinjiramo bazava impande zose (Luka 13:29) Ubu buhanuzi buzaba busohoye.🤷🏾‍♂

🔰 AMAZINA Y’IMIRYANGO CUMI N’IBIRI Y’ABANA BA ISIRAYELI YANDITSE KU MAREMBO ; IMFATIRO 12 Z’INKIKE ZANDITSEHO AMAZINA 12 Y’INTUMWA ZA KRISTU (Ibyah 21 : 14):
🕹Itorero ry’Imana ryubatse ku rufariro rw’intumwa n’abahanuzi (Abefeso 2:20).
🕹Gushyirwa hamwe kw’imiryango 12 y’Abisirayeri, n’intumwa 12 za Yesu, byamaze kwerekanwa mu bakuru 24 “bahagarariye” abacunguwe, abera b’Imana (Ibyah 4:4).
🕹Abera bava mu itorero ryo mu Isezerano rya kera n’irishya ndetse na wa mubare w’imvugoshusho w’abashyizweho ikimenyetso cy’Imana ibihumbi 144. (Ibyah 7:4-8).
➡Iyo Yohana rero yerekana gutya Yerusalemu, ni ukwerekana ko abantu b’Imana bazatura muri Yerusalemu nshya ari abo mu isezerano rya kera n’irishya bose. 🙏🏾
Nkurarikiye kuzahobera Yesu, Enoki, Musa, Eliya n’izindi ntwari.🙏🏾

🔰 ABAMARAYIKA 12 BARINZE AMAREMBO (Um 12, ni ukugaragariza abasomyi ko Yerusalemu izaba irinzwe kuko nta kibi, icyanduye cg ikizira cyose kizawugeramo (Ibyah 21:27, Yesaya 62:6-7)

🔰 AMAHANGA AZAGENDERA MU MUCYO WARWO, ABAMI BO MU SI BAZANEYO UBWIZA BWABO. (Ibyah 21:24):
🕹Aba baba ari abacunguwe (Ibyah 1:6, 5:9, 7:9); bikaba ari ubuhanuzi buzaba busohoye (Yesaya 60:3).
🕹Yerusalemu nshya, ni ugusohora kw’inzozi zo mu isezerano rya kera bari bafitiye Yerusaremu yo ku isi.

🔰 AMAREMBO AZAHORA YUGURUYE AMANYWA N’IJORO atari ukubera umutekano gusa, ahubwo cyane cyane kubera Imana izaba ihari, abantu bakabasha kuyigeraho nta nkomyi.

🔰 NTIHAZINJIRAMO IKINTU GIHUMANYA CG UKORA IBIZIRA AKABESHYA (Ibyah 21:27):
🕹Aba bahumanye n’abakoze ibizira ni abanyoye ku nzoga ya Babuloni (Ibyah 17:4), ni abaguye mu bushukanyi buheruka.

🔰 Keretse ABANDITSWE MU GITABO CY’UBUGINGO CY’UMWANA W’INTAMA (Ibyah 21:27):
🕹Urupapuro rw’inzira (passport) cg uburenganzira bwo kwinjira muri uyu murwa (visa); ni UKWANDIKWA MU GITABO CY’UBUGINGO .
🕹Inzira imwe rukumbi ni ukwitanga wese no kumvira Kristu nonaha (Ibyah 21:7).

⚠Nshuti Muvandimwe ngibyo iby’uwo murwa utangaje, aho buri wese azabaho nta marira, amatage, indwara, ingorane, ubukene, kwangwa, ubwoba, gusuhutsa umutima, kurakara…. n’ibindi byinshi bitazahatunguka. Urwandiko rw’inzira ruri gufatwa none, rushyikire kandi uzihangane ugere ku gupfa, ntiruzate agaciro. Imana y’amahoro yumve gusenga k’umwana wayo wese, uretse ibyamurangazaga ino, akaka passport yo gutaha aho azagira Imana Umuremyi ho umuturanyi.

🛐KRISTU TWAMBIKE UGUKIRANUKA KWAWE, TUBASHE KUBA ABAGENI B’ABIZERWA, N’ABAZATAHA UBUKWE BW’UMWANA W’INTAMA. 🙏🏾

Wicogora Mugenzi

One thought on “IBYAHISHUWE 21: `IBY’IJURU RISHYA N’ISI NSHYA`”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *