Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 20 cy’IBYAHISHUWE usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 114 MATA 2025.
📖 IBYAHISHUWE 20.
[1]Mbona marayika amanuka ava mu ijuru afite urufunguzo rufungura ikuzimu, afite n’umunyururu munini mu ntoki ze.
[2]Afata cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera, ari yo Mwanzi na Satani, akibohera kugira ngo kimare imyaka igihumbi,
[3]akijugunya ikuzimu arahakinga, ashyiriraho ikimenyetso gifatanya, kugira ngo kitongera kuyobya amahanga kugeza aho iyo myaka igihumbi izashirira, icyakora nishira gikwiriye kubohorerwa kugira ngo kimare igihe gito.
[4]Mbona intebe z’ubwami, mbona bazicaraho bahabwa ubucamanza. Kandi mbona imyuka y’abaciwe ibihanga babahōra guhamya kwa Yesu n’ijambo ry’Imana, ari bo batāramije ya nyamaswa cyangwa igishushanyo cyayo kandi batashyizweho ikimenyetso cyayo. Barazuka bimana na Kristo imyaka igihumbi.
[5]Uwo ni wo muzuko wa mbere. Abapfuye basigaye ntibazuka, iyo myaka igihumbi itarashira.
[7]Iyo myaka igihumbi nishira, Satani azabohorwa ave aho yari abohewe.
[8]Azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mpfuruka enye z’isi, Gogi na Magogi kugira ngo ayakoranirize intambara, umubare wabo ni nk’umusenyi wo ku nyanja.
[9]Bazazamuka bakwire isi yose, bagote amahema y’ingabo z’abera n’umurwa ukundwa. Umuriro uzamanuka uva mu ijuru, ubatwike,
[10]kandi Satani wabayobyaga ajugunywe muri ya nyanja yaka umuriro n’amazuku, irimo ya nyamaswa na wa muhanuzi w’ibinyoma. Bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose.
[13]Inyanja igarura abapfuye bo muri yo, Urupfu n’Ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze.
[14]Urupfu n’Ikuzimu bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro. Iyo nyanja yaka umuriro ni yo rupfu rwa kabiri.
[15]Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy’ubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro.
Ukundwa n’IMANA, amahoro abe muri wowe.
Mu Byahishuwe 19 twabonye intambara ikomeye n’amateka yo kwigomeka ku Mana yenda gusoza. Inyamaswa n’umuhanuzi w’ibinyoma barimbutse, n’abagomeye Imana ari uko. None amaherezo ya satani yo ni ayahe? Tugiye kubona igisubizo cy’iki kibazo.
Mwuka Wera abane natwe.
1️⃣ AMAHEREZO YA SATANI (Ibyah 20:1-10)
🔑Marayika amanuka ava mu ijuru afite urufunguzo rw’ikuzimu, afite n’umunyururu munini mu ntoki ze (Ibyah 20:1): Urufunguzo n’umunyururu byumvikane mu mvugoshusho.
🔑Uyu Marayika hari abatekereza ko ari inyenyeri yavuye mu ijuru ikagwa mu isi yo mu Byah 9:1. Iriya nyenyeri igaragara ni satani. Aha Marayika agaragara afite urufunguzo rufunga ikuzimu agashyiraho n’ikimenyetso, ariko inyenyeri yaguye yari ifite uruhafungura. (Usomye Ibyah 20:1 mu zindi ndimi, ugasoma n’Ibyah 20:3, byakabaye byiza handitse marayika ufite urufunguzo rw’ikuzimu, aho kwandika urufungura ikuzimu).
🔑 Ikuzimu nk’uko twabibonye ni mu mwijima ahafungiwe amadayimoni (Luka 8:31, 2Pet 2:4).
Aha mu Byah 20, ikuzimu ni iyi si yahindutse amatongo. Ibyago 7 byangiza ikamera nka Palestina uko yavuzwe na Yeremiya mu gihe bari mu bunyage. (Yer 4:23-26).
🔰 IMYAKA IGIHUMBI SATANI AFUNZWE (Ibyah 20:3): Ishobora kuba ari imyaka 1000 mu buhanuzi nk’uko Ibyahishuwe byuzuye amarenga, ariko ishobora no kuba ari imyaka isanzwe. Gusa ikigaragara ni uko imyaka igihumbi ivuga igihe runaka.
🕹Yesu agarutse hazabaho kurimbuka (gupfa) kw’abagomeye Imana bazaba bakiriho (2 Abatesalonike 1:6-10), no kuzuka kw’abapfiriye mu Mwami bakajyana na Yesu mu ijuru kwimana na We. (1 Abates 4:15-17; 📖Ibyah 20:4-6).
🕹Muri iyo myaka nta kiremwa Muntu kuzaba kukiri ku isi (satani azaba afunzwe kuko ntawe wo gushuka cg kuyobya azaba akibona).
🕹Mu myaka 1000, abacunguwe bazabona umwanya wo gusobanuza ubwiru bw’icyaha n’inzira z’Imana zo gucyenura iki kibazo.
🔰 UFITE UMUGABANE WO KUZUKA KWA MBERE ARAHIRWA KANDI NI UWERA (Ibyah 20: 6):
🔥Barahirwa kuko batazapfa urupfu rwa kabiri, ruhwanye no kurimbuka by’iteka. Aho abagome bazahira mu nyanja y’umuriro n’amazuku (Ibyah 20:14-15)
🔥 ABERA BAZABA ABATAMBYI B’IMANA NA KRISTO : Mu myaka 1000 bazaba bakora nk’abami cg abatambyi, baca manza zitabera. Ibyahishuwe 3:21, uzaba usohoye. Ibyah 7: 9-17; 19:1-10, hatuma twemeza ko bizabera mu ijuru.
🔰 GOG NA MAGOG (Ibyah 20:8):
Ezek 38-39.
🔥Mu Bayahudi, Gogi na Magogi bivuga amahanga yo muri Zaburi 2, yigumuye ku Mana na Mesiya wayo. Mu Byahishuwe, yerekana amahanga azashoza intambara ku Mana n’Abera bayo nyuma y’Imyaka 1000.
Herekana abarwanya Imana barimbuka.
🔰 SATANI AZABOHORWA (Ibyah 20:7):
🔥Nyuma y’imyaka 1000, kubohorwa kwe ni ukuzuka kw’abagomeye Imana (Ibyah 30:5), kandi byagereranywa no gufungurwa kw’ikuzimu (Ibyah 9:1). Mu rwango bafitiye Imana, satani n’ abagome bazagerageza gutera Yerusalemu nshya. Nta ntambara izibaho kuko umuriro uzava mu ijuru ukabaconshomera.
🔥 SATANI AJUGUNYWA MU NYANJA YAKA UMURIRO N’AMAZUKU, kuhababarizwa amanywa n’ijoro, iteka n’iteka* (Um10):
🔥Twarabisobanukiwe neza ko atari umuriro uzahoraho iteka, ahubwo ari ukongora bigashiraho, ntihagire igisigara kidakongotse.
2️⃣ URUBANZA RUHERUKA (Ibyah 20:11-15):
🔥 MBONA INTEBE Y’UBWAMI NINI YERA MBONA N’IYICAYEHO, ISI N’IJURU BIHUNGA MU MASO HAYO, AHABYO NTIHABA HAKIBONEKA. (Um 11):
Intebe y’imbabazi (Abah 4:16), ihinduka iteye ubwoba bwinshi ku bagomeye Imana.(Yesaya 51:6).
🔥 ABAPFUYE, ABAKOMEYE N’ABOROHEJE BAHAGAZE IMBERE Y’IYO NTEBE (Um 12):
Abantu ibyiciro byose by’ubukire cg gukomera, cg ubukene barimo cyose, bazacirwa urubanza rutabera.
🔰 IBITABO BIRABUMBURWA. KANDI N’IKINDI GITABO (Um 12b):
📖Uretse igitabo cy’ urwibutso, hari igitabo cy’ubugingo cyandikwamo amazina y’abizeye Kristu.
📖Abanditswemo nibo bonyine bazaba mu bwami bw’Imana (Ibyah 21:27), abo amazina yabo atanditswemo bajugunywe mu nyanja yaka amazuku n’umuriro (Ibyah 20:15).
➡Mu gihe agakiza ari ubuntu, gucirwa imanza byo bijyanye n’imirimo yanditse mu bitabo (Abar 2:6; 1 Pet 1:17)
🔰 INYANJA IGARURA ABAPFUYE BO MURI YO, URUPFU N’IKUZIMU BIGARURA ABAPFUYE BO MURI BYO : ‘
🔥Abapfuye, urupfu bapfuye urwo ari rwo rwose barazuka ngo bacirwe urubanza. Abagomeye Imana bose hatavuyemo n’umwe bazazuka ku muzuko wa 2.
🔰 URUPFU N’IKUZIMU bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro (Ibyah 20:14):
🔥Ibi birerekana ko inyanja y’umuriro yumvwa mu mvugoshusho.
Ibyah 1:18, urupfu n’ikuzimu ni abanzi b’umuntu. 🔥Abo banzi nabo baciriwe urubanza.
Urupfu rwa kabiri, bisobanuye nabyo iherezo ry’urupfu.(1Abakor 15:26). Abacunguwe ntibazigera bapfa urupfu rwa kabiri, kugeza ubwo urupfu narwo ruzapfa.
🔥Ababayeho barwanya Imana, bazagira iherezo nk’irya shebuja satani.
Malaki 3:19 “Dore hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.
➡Satani (umuzi), n’abamukurikiye(amashami). Nta kizasigara.
Ubugingo bw’iteka buzaba bwiteguye gutangira.
⚠Nshuti Muvandimwe, satani n’abamukurikiye (babifatiye icyemezo, cg baririndirije bakanga gufata icyemezo, cg bagafata impu zombi) bazagira iherezo ribi tumaze kubona. Ibyahanuwe byose byagiye bisohora ijana ku ijana. Ntacyo Imana yavuze ngo ntikibe. Witeguye ute kugaruka kwa Kristu cg isoza ry’urugendo rwawe ku isi ryaba igihe icyo ari cyo cyose? Agakiza ni ubuntu ku bwo kwizera. Kandi uwizeye koko aravuga ukamumenya, arakora ukamenya uwo yizera, arakunda ukamenya aho arukura. Mbese wanditswe mu gitabo cy’ubugingo?
🛐MANA URAKOZE KDUHISHURIRA IHEREZO RY’IKIBI, TUBASHISHE KUMARAMAZA.🙏🏾
Wicogora Mugenzi
Uwiteka atubashishe kuzaboneka mu bazaba mu muzuko wa mbere.