Gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cy’urwandiko rwa 1 rwa YOHANA usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 20 WERURWE 2025.

? 1 YOHANI 3
[1]Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye.
[2]Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari.
[3]Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk’uko uwo aboneye.
[15]Umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi, kandi muzi yuko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we.
[16]Iki ni cyo kitumenyesha urukundo icyo ari cyo, ni uko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu, natwe ikidukwiriye ni uko twatanga ubugingo bwacu ku bwa bene Data.
[23]Itegeko ryayo ni iri: ni uko twizera izina ry’Umwana wayo Yesu Kristo, tugakundana nk’uko yadutegetse.
[24]Kandi uwitondera amategeko yayo aguma muri yo na yo ikaguma muri we, kandi ikitumenyesha ko iguma muri twe ni Umwuka yaduhaye.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Ibice bibiri turangije twabonye kugendana n’Imana y’umucyo, ibice biheruka uru rwandiko turebere hamwe igisubizo duha Imana y’urukundo. Ese ni bande bitwa abana b’Imana? Aba satani se? Bibiliya yagusubije iki kibazo muri iki gice.
Mwuka atwigishe.

1️⃣URUKUNDO RW’IMANA RUTUGIRA ABANA BAYO RURATANGAJE (1Yohana 3: 1,2)
? Inama y’agakiza si inzira umunyabyaha ahungiramo igihembo cy’ibyaha gusa, ahubwo ni n’inzira yo kubabarirwamo ibyaha bikazarangira yakiriwe mu ijuru, akakirwayo nk’umwana ku buryo bwuzuye.
Ni urukundo rutangaje rwa Data wa twese, watanze Kristu, akaziyakirira ubwe abacunguwe ku marembo y’ijuru.

2️⃣IBYIRINGIRO NO KWIBONEZA. URUKUNDO (1Yohana 3: 3-21)
?Um 3 ngo” Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneze nk’uko uwo aboneye.” Ese ibi byaba bivuze ko umunyabyaha ashobora kwikuraho n’akazinga gato k’icyaha? Oyaa.
Bivuga guhanga amaso uwatanze ubugingo bwe ngo habeho ugukiranuka Imana yemera. Ukireba nk’umunyabyaha mu mucyo w’amategeko y’Imana, maze ugasanga uwerekaniwe kudukuraho ibyaha (Um 5) akakweza. Kristu wakiriye mu mutima ku we rero ukwezaho ibyaha byose. Ni na we ubashisha uwamwakiriye kubaho ubuzima buhesha Imana icyubahiro, ubuzima bwo kwezwa. (7BC 950.10- 7BC 951.1)
?Koza igikombe inyuma gusa ntibyatuma gicya n’imbere.
Kwemera ukuri bigatuma ukwizera kwacu kugira aho gushingira ni byiza ariko ntibihagije, ukuri ni kutarenga aho, ubugingo ntibuzakizwa. Umutima ugomba kwezwa imyanda yose (Letter 13, 1893)
??Ngo ukora ibyaha ni uwa satani(um8).
Iyo Umurongo ugarukira aho cyari ikibazo, ariko ukomeza uduha intsinzi kuri icyo ko icyazanye Kristu ari ukugira ngo amareho imirimo y’umwanzi satani.
Kuba umwana w’Imana cg uwa satani tubonye rero ko ari uguhitamo. Si ukwandikwa mu bitabo by’itorero gusa, ni ukwandikwa mu gitabo cy’ubugingo.
None urabura iki ngo usingire Kristu ntumurekure?
➡Intungane imbere y’Imana ni uwizeye akakira Kristu mu bugingo bwe akamutsindishiriza.
⚠️Ufite urukundo ruva kuri Kristu ntabwirizwa gufasha ubabaye afite uburyo bwo kubikora, ahubwo biba ubuzima bwe. Ntamena ibiryo kuko aba yafashije abari bagiye kuburara. Ntabika imyenda myinshi n’iyo atacyambara mu bubati kuko aba yahaye ababuze icyo kwambara. Ariko igisumbyeho azababazwa n’abarimbuka, abagezeho uko ashoboye ubutumwa bwiza.
Ukwizera kutagira imirimo kuba gupfuye. Imirimo ntizadukiza ariko niyo izaduherekeza (Ibyah 14:13).
Bazamenya ko turi abigishwa ba Kristu, nitugira urukundo.

3️⃣KUMVIRA NO KUGUMA MURI KRISTU (1 Yohani 3:22-24)
?Ukurikira Kristu aguma mu bwato Kristu abereye umusare mukuru, aguma muri We akamubera ubwugamo bw’umugaru. Uyu mubano na Kristu ushoboka kubera Mwuka Wera. Niwe uhindura umuntu akava mu mbaraga za satani akaba mu z’Imana.
Akamurikirwa n’ijambo ry’Imana rimwereka inzira n’imbibi atagomba kurenga abishobojwe na Kristu uduha imbaraga.

Nshuti Muvandimwe iki gice kiduhamagariye guhura n’Imana yaje idusanga. Tugashyikira ibyo yadukoreye mu rukundo rwayo ruhebuje, n’ amasezerano yayo. Uwaryohewe narwo akarusangiza abandi ndetse n’abatarugira.
Ese hari ubwo wasanze Yesu ngo ukire? Waba se warogejwe m’amaraso Ye? Niba mwarahuye, bera abandi umunyu n’umucyo, nibagusoromemo imbuto y’urukundo nabo bumve uko Uwiteka agira neza.

? MWAMI IMANA DUHE URUKUNDO. ??

Wicogora Mugenzi

One thought on “1 YOHANA 3: ABANA B’IMANA N’ABA SATANI ABO ARI BO”

Leave a Reply to N. Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *