Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cy’ABAFILIPI usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 21 MUTARAMA 2025.
📖 ABAFILIPI 1
[6]Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo,
[9]Kandi iki ni cyo mbasabira, ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwiza ubwenge no kumenya kose,
[10]mubone uko murobanura ibinyuranye, kandi mubone uko muba abataryarya n’inyangamugayo kugeza ku munsi wa Kristo,
[11]mwuzuye imbuto zo gukiranuka ziheshwa na Yesu Kristo, kugira ngo Imana ishimwe kandi ihimbazwe.
[21]Erega ku bwanjye kubaho ni Kristo, kandi gupfa kumbereye inyungu!
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Filipi iri mu Bugereki, akaba ariho ubutumwa bwiza bwinjiriye ku mugabane w’Uburayi. Uru rwandiko rukaba rwaranditswe n’intumwa Pawulo ari mu nzu y’imbohe i Roma (Abafilipi 1:7;13), ahagana muri 62 NK, nyuma y’imyaka isaga 10 abagejejeho ubutumwa bwiza. Itorero ryaho ryari inshuti cyane ya Pawulo, ku buryo n’inkunga yabo ariyo yonyine yemeye.
1️⃣ABAKOMEZA NGO KUDACOGOZWA N’INGORANE YARIMO
🔰Ni kenshi ibyago no kubabazwa by’umuntu biganisha ku nyungu nziza. Mu mibabaro ya Pawulo, ubutumwa bwiza bwageze i Roma no mu basirikare barinda Kayizari.
✳Kwerekana ubwiza bw’Imana mu mibabaro ye, byatumye benshi bashaka Imana.
Ubwo kuguma ku Mana mu mibabaro cg ibyago byacu hari benshi bituma barushaho kuyishaka, dukwiye rero kurushaho kugira ibyiringiro no kwizera Imana yacu buri gihe, n’igihe bigaragara ko turi mu bihe bidukomereye.
➡️Mu ngorane, no mu bituremereye, tugumane kwizera no kwiringira Imana. Kuko bituma ababibonye barushaho nabo gushaka Imana.
2️⃣YARI YITEGUYE GUHIMBARISHA KRISTU KUBAHO KWE CG GUPFA KWE
🔰 Pawulo ati “Erega ku bwanjye kubaho ni Kristo”. Iki nicyo gisobanuro cyuzuye mu ncamake, mu Byanditswe byose, cy’icyo kuba umukristu aricyo. Ni ukuri kuzuye k’ubutumwa bwiza. Pawulo yari yarasobanukiwe n’ibyo abenshi batabasha gushyikira. Mbega ukuntu yari yaramaramaje! Amagambo ye yerekana ko intekerezo ze zari zishingiye kuri Kristu, ko ubuzima bwe bwose bwari bwomatanye n’Umwami we. Kristu ni We wari Umuremyi, Inkomezi, kandi Isōko y’ubugingo bwe (The Review and Herald, October 19, 1897). – 7BC 903.1
✳️Twibuke mu Bagalatiya 2:20 aho Pawulo agira ati “nabambanywe na Kristu…ni Kristu uriho muri jye. Kristu yari byose kuri we. Nguwo umukristu.
➡Pawulo yongeye kandi kwerekana imbaraga zo kwizera n’ubuntu bw’Imana; aho gupfa biba biri mu byamunezeza kuko yaba apfiriye mu Mwami wacu (Ibyah 14:13). Ati ku bwanjye kubaho ni Kristu. Ese nawe ubugingo bwawe warabumweguriye bwose cg hari ikikuzirikiye muri iyi si? Itegereze urebe aho isaha y’ubuhanuzi igeze, utaba warakererewe.
3️⃣ABIHANANGIRIZA NGO BAGIRE UBUMWE BWA KIVANDIMWE
🔰Abamenye ubutumwa bwa Kristu, bumvire ibyabwo kandi bashikame ku masezerano yabwo.
Abizera kandi barangwe n’ubumwe bw’umutima, n’urukundo cyane cyane ahaboneka imyumvire itandukanye. N’ubwo hari ibyo batumva kimwe, bagomba kurwanira hamwe intambara yo kwizera, kuko umugaba ari Umwe.
⏭️N’ubwo kubabazwa no gutotezwa bishobora kugera ku bizera, bazirikane ko agakiza kava gusa k’Uwiteka waremye isi n’ijuru. Wowe izere Kristu n’icyo yadukoreye, uzirikana ko kwizera no kwihangana ari impano z’Imana.
⚠Nshuti Muvandimwe, inama Pawulo yagiriye iri torero, nizo tugirwa uyu munsi. Tuvane amaso ku bitubabaza, ku ngorane…tuyahange hirya yabyo aho agakiza kacu gaturuka. Kristu ati “Muri iyi isi muzahura n’imibabaro ariko muhumure nanesheje isi”. Kuyikorera si ugutinya umusaraba, ni ukwikorera uwawe ugakurikira Kristu. Kuwikorera harimo kubamba kamere, ukemera nka Pawulo uti “…kubaho kwanjye ni Kristu”
🛐MANA DUHE AMASO ATUMBIRA IBIFITE AGACIRO K’ITEKA. 🙏
Wicogora Mugenzi
Amen 🙏. Mwuka Wera adushoboze.
Amena.