Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ABAGALATIYA 4: UBUNTU N’AMATEGEKO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cy’urwandiko Pawulo yandikiye ABAGALATIYA usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 12 Mutarama 2025

📖 ABAGALATIYA 4:
[1] Ariko ndavuga yuko umuragwa iyo akiri umwana atagira icyo atandukanaho n’imbata, nubwo yaba ari nyir’ibintu byose.
[2] Ahubwo ategekwa n’abamurera n’ibisonga, kugeza igihe cyategetswe na se.
[3] Natwe ni ko turi. Tukiri bato twari imbata, dutegekwa n’amategeko ya mbere yahoze mu isi.
[4] Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Umwana wayo wabyawe n’umugore, kandi wavutse atwarwa n’amategeko
[5] ngo acungure abatwarwa na yo, biduheshe guhinduka abana b’Imana.

[21] Abashaka gutwarwa n’amategeko nimumbwire. Ntimurasobanukirwa n’amategeko?
[22] Byanditswe yuko Aburahamu yari afite abahungu babiri, umwe ari uw’inshoreke undi ari uw’umugeni.
[23] Uw’inshoreke yavutse nk’uko iby’umubiri bigenda, naho uw’umugeni yavutse ku bw’isezerano ry’Imana.
[24] Ibyo birimo umugani, kuko abo bagore bameze nk’amasezerano abiri. Rimwe ryavuye ku musozi wa Sinayi ribyarira ububata: iryo ni ryo rigereranywa na Hagari,
[25] ari we kandi ugereranywa n’umusozi wa Sinayi wo muri Arabiya, kandi usobanurwa ngo Yerusalemu ya none, kuko iri mu bubata hamwe n’abana bayo.

🔆 Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe muro wowe. Imana yubahiriza uburenganzira bwacu bwo guhitamo igihe igitegereje ko tuyisaba imigisha yadusezeranije. Nyamara akenshi duhugira mu gusaba no kwakira ku buryo twibagirwa ko hari igisumbyeho kiri bugufi bwacu. Duherwa Ubuntu ariko ntiduhatirwa kwakira.

1️⃣ IGIHE GIKWIRIYE
📖 “Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Umwana wayo, … ngo acungure abatwarwa n’amategeko, biduheshe guhinduka abana b’Imana.” Abagalatiya 4:4, 5.

⏯️ Kuza kw’Umucunguzi kwari kwaravuzwe kera muri Edeni. Ubwo Adamu na Eva bumvaga iryo sezerano, bategereje ko rihita risohora bidatinze. Mu byishimo byinshi, bahaye ikaze umuhungu wabo w’imfura bari bamaze kubyara, biringira ko ashobora kuba ari we Mucunguzi.

✳️ Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza (2 Pet 3:9); igihe gikwiriye Kristo ashobora kuvukira mu muri wowe!

⚠️ Wibabazwa n’igihe kirekire umaze mu Itorero udahinduka, ahubwo mukingurire kuko ahagaze ku rugi arakomanga (Ibyah 3:20)

✳️ Igihe cyatakaye ntikigaruka! Ninayo mpamvu rimwe na rimwe iyo dukoresheje igihe nabi duhomba imigisha Imana iba yaduteguriye. Ntabwo Imana iduhatira kwakira n’igihe ishaka kuducunshumuriraho imigisha yayo.

2️⃣ UBUNTU N’AMATEGEKO
📖 [21] Abashaka gutwarwa n’amategeko nimumbwire. Ntimurasobanukirwa n’amategeko?

⏯️ Hagari na Ishimaeli bashushanya imyumvire tugira yo kumva ko tuzakizwa bitewe n’ibyo dukora. Isaka na Sara bashushanya gukizwa n’ubuntu kubwo kwizera gusa.

♦️Icyo Imana idusaba rero ni icyo Sara yasabye Aburahamu: Gusenda inshoreke! Kureka kumva ko Imana yamukijije cg se imukunda kubera ibyo akora. Kuyishingikirizaho (imirimo) rero ngo niyo izaduhesha agakiza ni ugutuka Imana ahubwo!

✳️ Sara abonye ko amahane ya Ishimayeli azakomeza kubaviramo urwangano, hanyuma yinginga Aburahamu ngo asezerere Hagari na Ishimayeli mu ihema. Uwo mukurambere yagize akaga gakomeye. Mbese ni buryo ki yashoboraga kwirukana Ishimayeli umuhungu we, kandi yaramukundaga cyane?

🔰🔅Imana ikunda abana bayo bayumvira. Yateguye ubwami, itabuteguriye abatayumvira, ahubwo abana bayo yagerageje igashungurira muri iyi si yangiritse ikanduzwa n’icyaha. Nk’abana bumvira, dufite amahirwe yo kugirana umubano n’Imana. “Niba turi abana” nk’uko ibivuga, “bivuze ku turi abaragwa” b’umurage uhoraho…. Kristu n’abantu Be ni umwe. (Letter 119, 1897). 6BC 1077.8.
➡️Turarindwe kugwa mu mutego wo gushaka kwitsindishiriza ndetse n’uwo gushaka kuguma gukora ibyaha ngo ubuntu bugwire.

🛐 DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE TUBASHISHE GUKIZWA N’UBUNTU NO KWERA IMBUTO ZIKWIRIYE ABIHANYE🙏

Wicogora Mugenzi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *