Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cy’urwandiko Pawulo yandikiye ABAGALATIYA usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 13 Mutarama 2025
📖 ABAGALATIYA 5:
[1] Ubwo Kristo yatubaturiye kuba ab’umudendezo, nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa n’ububata.
[2] Dore njyewe Pawulo ndababwira yuko nimukebwa, Kristo atazagira icyo abamarira.
[3] Kandi ndabwira umuntu wese ukebwa, yuko azaba afite umwenda wo kurangiza ibyategetswe n’amategeko byose.
[6] Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze cyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo.
[7] Mbese ko mwagendaga neza, ni nde wababujije kumvira ukuri?
[8] Uko koshywa ntikwavuye kuri Iyo ibahamagara.
[15] Ariko rero nimushikurana mugaconshomerana, mwirinde mutamarana!
[16] Ndavuga nti”Muyoborwe n’Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira
[17] kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora.
[18] Ariko niba muyoborwa n’Umwuka, ntimuba mugitwarwa n’amategeko.
🔆 Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe muri wowe. Abahinduka ibyaremwe bishya muri Kristo Yesu bazera imbuto z’Umwuka, ari zo :urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugiraneza, ubwiza, gukiranuka, kugwaneza, kwirinda (Abagalatiya 5:22-23). Ngaho isuzume urebe ubwoko bw’imbuto wera.
1️⃣ KUVA MU MASEZERANO
📖Umurongo wa 7 harabaza hati: “Mbese ko mwagendaga neza, ni nde wababujije kumvira ukuri?”
🔰 Imana itegeye amaboko
umunyabyaha (Yesaya 1:160) iravuga iti: “Muze, tujye inama…” Nubwo ibyaha byawe byatukura tukutuku… bizamera nk’ubwoya bw’intama bwera. “
Mugenzi, reka kureba abandi, wisuzume urebe niba atari wowe ubwirwa. Ushobora kuba ujya mu rusengero, utanga amaturo, ukora ibikorwa byiza, ariko umutima wawe warahabiye mu irari ry’isi, mu rwango no kwicamo ibice, mu ngeso zimwe na zimwe zizwi nawe gusa…
✅“Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, Ntimwinangire imitima (Abah 3:15)
2️⃣ IMIRIMO YA KAMERE N’IMBUTO Z’UMWUKA
📖Ndavuga nti “Muyoborwe n’Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira (Abag 5:16)
🔰 Kuvukira muri iyi si ni akaga gakomeye ! Abana baragwa icyaha. Icyaha cyabatandukanije n’Imana. (Child Guidance/Kurera abana p 475) ‘’ Kubera icyaha cya Adamu, urubyaro rwe rwose ruvukana kamere yo kutubaha ‘’. ( 5BC 1128).
🔰Pawulo atanga urutonde rw’imirimo ya kamere yo kwirinda, n’imbuto ya Mwuka yo kureberaho. Imirimo ya kamere kuko kamere IRASABA, imbuto ya Mwuka kuko Mwuka ATANGA imbuto.
⏯️Kuba yarabanjije urukundo si impanuka, kuko nirwo rufunguzo rw’izindi (1Abako 13:13, Abagalatiya 5:6,13…)
Kuva kugenda mu Mwuka ari nk’itegeko, bivuze ko ari icyemezo dufata buri munsi. Tubamba kamere, tuyima ibyo ikunda buri munsi, gutyo tukaba tuyicisha inzara, ikabambanwa na Kristu.
⏯️Naho kuyoborwa na Mwuka ni ukwemerera Mwuka akatuyobora aho dukwiye kujya. Akazi kacu kakaba gukurikira.
🔅Icyo Mwuka wera akora ni ugushyira ubuzima bwa Kristu mu muntu..Ntabwo tubona Kristu cg ngo tumuvugishe, ariko Mwuka Wera aratwegereye turi aha cg hariya. Akorera mu muntu wese wakiriye Kristu. Abatuwemo na Mwuka Wera bagaraza imbuto z’Umwuka —urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubugiraneza, kwizera (Manuscript 41, 1897). 6BC 1112.1
⚠️Muvandimwe, intambara hagati ya kamere na Mwuka izarangira Kristu agarutse. Ufite urukundo mvajuru aba atagitwarwa n’amategeko, kuko amategeko y’Imana aba yarahindutse imico ye. Mana tugeze ku rugero rusumbyeho.
🛐 DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE TUBASHISHE KWERA IMBUTO ZAMWUKA, DUHE URUKUNDO.
Wicogora Mugenzi!
Amen 🙏
Amena.