Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ABAROMA 9: AGAHINDA KA PAWULO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cy’ABAROMA usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 03 UKUBOZA 2024

šŸ“– ABAROMA 9
[1] Ndavuga ukuri muri Kristo simbeshya, kuko umutima wanjye uhamanya nanjye mu Mwuka Wera,
[2] yuko mfite agahinda kenshi n’umubabaro udatuza mu mutima wanjye.
[8] ibyo ni ukuvuga yuko abana b’umubiri atari bo bana b’Imana, ahubwo abana b’isezerano ni bo bemerwa ko ari urubyaro rwayo,
[30] Noneho tuvuge iki? Tuvuge yuko abanyamahanga batakurikiye ibyo gukiranuka bagushyikiriye, ari ko gukiranuka guheshwa no kwizera,
[31] naho Abisirayeli bakurikiye amategeko yo gukiranuka, bakaba ari bo batayashohoje.
[32] Ni kuki? Ni uko batashishikajwe no kwizera, ahubwo bashishikajwe n’imirimo, bagasitara kuri rya Buye risitaza.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Pawulo ukomoka mu bwoko bwatoranyijwe yanejejwe no kubona agakiza kakirwa mu banyamahanga nyamara Abisirayeli bene wabo batoranyijwe banga kukakira.

1ļøāƒ£ UMUGAMBI W’IKI GICE
šŸ”° Biroroshye gusoma wihuta maze ukanzura ko iki gice kivuguruza ukuri kwa Bibiliya kuvuga umudendezo w’umuntu ku gakiza ke. Bibiliya iruzuzanya. Imbabazi z’Imana ni iz’ubuntu kuri twese (Tito 2:11; 1 Yoh 1:9) kandi urukundo rwayo rwageze kuri twese (Yoh 3:16). Ni uburenganzira bwacu guhitamo Imana cyangwa kuyitera umugongo.
āÆļø Umugambi w’iki gice cya 9 si ukwerekana agakiza k’umuntu ku giti cye ahubwo ni ukwerekana inshingano abantu bahamagariwe gusohoza. Imana yamenye kare ko Yakobo azemera inshingano kandi agakomokwaho n’abazakomeza umuhamagaro naho Esawu we imenya ko azanga inshingano. Iki nicyo cyatumye nk’Imana imenya byose bitari byaba ivuga ko yakunze Yakobo ikanga Esawu (im 11-13). Esawu yanze umuhamagaro naho Yakobo awakira anezerewe. Esawu yambuwe uburenganzira bw’umuhamagaro ariko agumana uburenganzira bwo kwakira agakiza.

2ļøāƒ£ AGAHINDA KA PAWULO
šŸ”° Pawulo ku mirongo 1-12 agaruka ku muhamagaro w’Abisirayeli. Imana ntiyatoranyije abakomoka kuri Aburahamu bose ahubwo yahisemo abakomoka kuri Isaka; kandi ntiyatoranyije abakomoka kuri Isaka bose ahubwo yahisemo abakomoka kuri Yakobo. Gukomoka mu gisekuru Imana yatoranyije ntibihagije ngo ubone agakiza. Agakiza ni ak’umuntu ugahisemo si umurage w’ababyeyi ngo ukaragwe nk’uko uragwa isambu.
āž”ļø Nubwo Pawulo avuga ko Imana yifitiye abasigaye muri Isirayeli bakiriye agakiza, afite agahinda (um 2) kuko benshi mu Bisirayeli batwawe n’amategeko bituma bazimira (um 31, 32) mu gihe abanyamahanga bahisemo kwizera uwabambwe barakizwa (um 30). Ntidukizwa no gukomeza amategeko ahubwo dukizwa no kwizera ari byo bituma dukomeza amategeko yose. Pawulo ashinja bene wabo (abubatsi b’ubwami bw’Imana) ko banze Ibuye rikomeza imfuruka (um 33).
āœ³ļø “Kristo ni we Buye ryageragejwe. Abamwiringira bose ntajya abatererana. Yarageragejwe uburyo bwose. Yihanganiye uburemere bw’icyaha cya Adamu, ndetse n’icy’abamukomokaho bose, kandi yatsinze imbaraga z’umwanzi bidasubirwaho. Yikoreye imitwaro yikorezwa na buri munyabyaha wese wihana. Umutima uremerewe n’ibyaha waboneye uburuhukiro muri Kristo. Ni urufatiro rushikamye cyane. Abamwisunga bose baturiza mu mahoro atagira impinduka.” UIB 403.1

āž”ļø Nshuti mukundwa, agakiza kabonetse bigoranye, amaraso1 y’Umwana w’Imana abanje kumeneka, wigakinaho ahubwo kakire bigishoboka utaziruka ku mugisha urira ntuwubone nk’uko Esawu byamugendekeye (Heb 12:16, 17). Nuhitamo kuba mu ruhande rw’Imana nayo izabana nawe ikwiyoborere ariko nuyitera umugongo ntizaguhata kuko yubaha amahitamo yawe (2 Ngoma 15:2). Akira umugisha w’agakiza uhererwa ubuntu kandi ukageze ku bandi.

šŸ› MANA DUKANGURIRE KWAKIRA UMUGISHA W’AGAKIZA KANDI TUWUGEZE KU BANDI. šŸ™

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *