Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na YOHANI usenga kandi uciye bugufi.
📖 YOHANI 2:
[1] Ku munsi wa gatatu hacyujijwe ubukwe i Kana y’i Galilaya, kandi na nyina wa Yesu yari ahari.
[2] Yesu bamutorana n’abigishwa be ngo batahe ubwo bukwe.
[3] Nuko vino ishize, nyina wa Yesu aramubwira ati”Nta vino bafite.”
[4] Yesu aramubwira ati”Mubyeyi, tubigendanyemo dute? Igihe cyanjye ntikiragera.”
[5] Nyina abwira abahereza ati”Icyo ababwira cyose mugikore.”
[7] Yesu arababwira ati”Mwuzuze intango amazi.” Barazuzuza bageza ku ngara.
[8] Arababwira ati”Nimudahe noneho mushyire umusangwa mukuru.” Barayamushyira.
[14] Ageze mu rusengero asangamo abahatundira inka n’intama n’inuma, n’abandi bicaye bavunja ifeza.
[15] Abohekanya imigozi ayigira nk’ikiboko, bose abirukana n’intama n’inka mu rusengero, amena ifeza z’abaguraga inuma
[16] ati”Nimukureho bino, mureke guhindura inzu ya Data iguriro.”
[17] Abigishwa be bibuka uko byanditswe ngo”Ishyaka ry’inzu yawe rirandya.”
[18] Abayuda baramubaza bati”Ubwo ugize utyo watwereka kimenyetso ki?”
[19] Yesu arabasubiza ati”Nimusenye uru rusengero, nanjye nzarwubaka mu minsi itatu.”
🔆 Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Nkuko Yesu yejeje urusengero rwari rwarahindanijwe, yiteguye kukweza igihe cyose waba umwemereye.
1️⃣ VINO YO MU BUKWE BW’I KANA
🔰 Abanywi b’inzoga benshi bashyigikira ubusinzi bwabo bavuga ngo Kristo yakoze vino mu bukwe bw’i Kana;
⏯ Vino Kristo yakoze mu mazi mu bukwe bw’i Kana yari umutobe mubisi mwiza w’inzabibu. Uyu ni umutobe wavuye mu iseri, Ibyanditswe bivuga ngo: “Ntuwurimbure, kuko ugifite umumaro. Yes 65.8 (IZI 1 142.4)
⏯ Mu by’ukuri, ubusinzi buva mu nzoga yaba iyoroshye cyangwa ikomeye. Kunywa izo zoroshye bitera umuntu gushaka kunywa izikomeye, bityo gukunda akayoga bikokama umuntu. Kunywa mu rugero ni ishuri abantu bigiramo kuzaba abasinzi. Nyamara ibitera ubusinzi bikora buhoro cyane ku buryo umuntu yisanga mu nzira nyabagendwa y’ubusinzi ataramenya ingorane afite.
⏯ Si ngombwa kujya impaka zigamije kwerekana ingaruka mbi umusinzi akomora ku nzoga. Abantu bazahajwe n’inzoga, ari bo bantu Kristo yapfiriye kandi n’abamarayika bakaba babogoza amarira kubwabo, bari hose. Ni ibizinga ku majyambere twiratana. Bakojeje isoni ibihugu byose, kandi babiteje umuvumo n’amakuba. (IZI1 143.4)
2️⃣ UBUSOBANURO BW’AMAZI NA VINO
🔰 “Impano ya Kristo mu birori by’ubukwe cyari ikimenyetso. Amazi yashushanyaga kubatirizwa mu rupfu rwe; vino igashushanya amaraso ye yasheshe kubw’ibyaha by’abari mu isi. Amazi yujujwe ibibindi yazanywe n’abantu, ariko ijambo rya Kristo ryonyine ni ryo ryabashaga kuyahindura ikibasha gutanga ubugingo. Ni nako bimeze ku mihango yerekeza ku rupfu rw’Umukiza. Ni kubw’imbaraga za Kristo gusa, binyuze mu kwizera, iyo mihango ibasha kugira ububasha bwo guhaza imitima y’abantu. Ijambo rya Kristo ryatanze ibihagije mu bukwe. Ni nako impano y’ubuntu bwe busendereye bubasha guhanagura gukiranirwa kw’abanyabyaha, no guhindura mushya no kubeshaho umuntu.” UIB 91.2, 3.
➡ Uyu munsi, Ubuntu bwa Kristo bwaguhindura mushya kandi bukakubeshaho. Mwakire ubone amahoro.
.
3️⃣ URUSENGERO RWA MWUKA
🔰 Ageze mu rusengero …ati “mukureho bino, mureke guhindura inzu ya Data iguriro.” (Yohana 2:14;16)
⏯ Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero za Mwuka w’Imana, uri muri mwe, uwo mufite, wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge. ” 1 Abakor. 6:19.
⏯ Umubiri ukwiriye gufatwa neza mu by’isuku no mu byo kuyoborwa na Mwuka w’Imana, kugira ngo impano zacu zikoreshwe ibikomeye. Kudakoresha neza imbaraga z’umubiri, bituma tutabasha gutandukanya icyiza n’ikibi, maze bigacamo kabiri igihe dushobora gukoreramo umurimo Imana yadushinze gukora. Ingeso mbi, gukererwa, no gushimisha irari tugereza ku buzima, ni byo bituma duhinduka abanyantegenke. Kwirengagiza imyitozo ngoraramubiri, no kunaniza umubiri n’ibitekerezo, bituma imbaraga ikoresha umubiri igabanuka. IyK 168.4
✳ Imana ni yo yashyizeho amategeko agenga umubiri nk’uko ari yo yashyizeho amategeko cumi, (ari yo mategeko ngengamuco). IyK 169.2
⏯ Itegeko ry’Imana ryandikishijwe urutoke rwayo kuri buri gatsi kumva, kuri buri muhore no ku bwenge bwose Imana yahaye umuntu. Gukoresha nabi umubiri wacu ni ukwica iryo tegeko. IyK 169.3
⚠ Isano iri hagati y’umubiri n’iby’iyobokamana ikwiriye kwitabwaho cyane imuhira, kimwe no mu ishuri. Abantu bakwiriye kumenya uko umubiri wabo uteye bakamenya n’amategeko awugenga. Umuntu wica amategeko y’umubiri we yijijisha, aba acumuye ku Mana. IyK 169.4
🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUKWEGURIRA IMIBIRI YACU KUGIRANGO YEZWE NAWE 🙏
Wicogora Mugenzi.
Amena.
Amen, Yesu Kristo umwami wacu ntakimunanira, niwe mugenga wa byose icyo ashatse kiraba naho kuri twe abana babantu cyaba kidashoboka kuri we bihwanye no guhumbya amaso.