Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cya HOSEYA usenga kandi uciye bugufi.
📖 HOSEYA 5
[1]“Nimwumve ibi mwa batambyi mwe, kandi mutege amatwi namwe ab’inzu ya Isirayeli, kandi nawe wa nzu y’umwami we wumve kuko urubanza ari mwe rucirwa. Mwabereye i Misipa umutego, mukabera i Tabora ikigoyi gitezwe.
[2] Kandi abo bagome bakabije kwica abantu, ariko nzabahana bose.
[3] Efurayimu ndamuzi kandi Isirayeli ntabasha kunyihisha, kuko wowe Efurayimu wakoze iby’ubumaraya, Isirayeli na we yariyanduje.
[4]“Imirimo yabo ntizareka bagarukira Imana yabo; kuko barimo imitima y’ubumaraya, ntibamenye Uwiteka.
[5] Isirayeli ashinjwa n’ubwibone bwe; ni cyo gituma Isirayeli na Efurayimu bazagushwa no gukiranirwa kwabo, Yuda na we azasitarana na bo.
[6]Bazajyana imikumbi yabo n’amashyo yabo bajye gushaka Uwiteka ariko ntibazamubona, yitandukanije na bo.
[15]“Nzagenda nisubirire iwanjye, kugeza ubwo bazemera igicumuro cyabo bagashaka mu maso hanjye, nibabona ibyago bizabatera kunshaka hakiri kare.”
Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abane namwe. Gukora ibyangwa n’Uwiteka bigutandukanya na we, shaka Uwiteka bigishoboka ko abonwa.
1️⃣NZAGUHANA
📖 Ibyo urabikora nkakwihorera, Ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, Uko bikurikirana.(Zab 50:21)
▶️Amahame yose y’ubutabera yari yarirengagijwe, bityo abagombye guhagarara imbere y’amahanga yo ku isi nk’ababikijwe n’ubuntu bw’Imana, “bariganije Uwiteka kandi nabo ubwabo barariganyana hagati yabo. (umur 7)
▶️Imana ikoresheje gucyaha gukomeye yashatse gukangura iryo shyanga ryari ryaranze kwihana kugira ngo risobanukirwe akaga ko kurimbuka gukomeye kwendaga kuribaho.(AnA 179)
❇️N’uyu munsi Uwiteka aratuburira, aratwihanangiriza, nawe aragushaka, arashaka ko twese twihana, nyamara kubera ko amahitamo yawe ariyo herezo nutamwemerera ntazahora aruhanya nawe igihe kizagera byose abishyire kumugaragaro uhemberwe ibyo wakoze, ariko niwemera ukihana uzahabwa ibyiza byo mu gihugu.
2️⃣SHAKA UWITEKA BIGISHOBOKA KO ABONWA
🔰“Nzagenda nisubirire iwanjye, kugeza ubwo bazemera igicumuro cyabo bagashaka mu maso hanjye, nibabona ibyago bizabatera kunshaka hakiri kare.”(Hos 5:15)
⁉️Kuki warindira ibyago cg amakuba kugira ngo ubone gushaka Uwiteka?
Ese nturabona ineza ye?nturamenya kugira neza kw’Imana? Ni iki wamuburanye cyatuma utihana ngo wemere kuyoborwa nawe?
▶️Dufite isezerano ko igihe cyose wamushakana umutima wawe wose wamubona. Igihe ni iki cyo kwihana . ihane ubone kubaho.
➡️Bamwe mu bayobozi bo muri Isirayeli bumvise ko batakaje rwose icyubahiro cyabo kandi bifuzaga ko icyo cyubahiro bakigarurirwa, nyamara aho kugira ngo bitandukanye na ya migirire yari yaratumye ubwami bwa Isirayeli bugira intege nke,,bakomeje gukiranirwa, bakishimagiza bibwira ko igihe nikigera bazagera ku bubasha mu bya politiki bifuzaga, nyamara binyuze mu kwifatanya n’abapagani “Igihe Efurayimu abonye ko arwaye, na Yuda ko yakomeretse , nibwo Efurayimu yagiye Ashuli. “Efurayimu ni nk’inuma y’injiji, itagira ubwenge batakira Egiputa, bagahungira no muri Ashuli. basezerana n’abo mu Ashuli.(AnA 180)
❇️Ntibikwiriye ko twizera abantu kuruta uko twizera Imana, niyo byose ni yo buhungiro bwacu,ni we wavuze ati :”Muzanshaka mumbone nimunshakana umutima wanyu wose”.
🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUGUKIRANUKIRA MURI BYOSE🙏
Wicogora Mugenzi.