Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 23 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.
📖 YEREMIYA 23
[3] Kandi nzakoranya abasigaye b’umukumbi wanjye mbakure mu bihugu byose aho nabatatanirije, nzabagarura mu biraro byabo, bazabyara bororoke.
[4] Kandi nzabaha abungeri bo kubaragira, ntibazongera gutinya cyangwa guhagarika umutima ukundi, kandi nta wuzazimira muri bo. Ni ko Uwiteka avuga.
[5] “Dore iminsi izaza, ubwo nzumburira Dawidi Ishami rikiranuka, azima abe umwami kandi akorane ubwenge, azasohoza imanza zitabera no gukiranuka mu gihugu. Ni ko Uwiteka avuga.
[6] Mu gihe cye Yuda azakizwa kandi Isirayeli azibera amahoro, iri ni ryo zina rya Shami rizitwa: UWITEKA GUKIRANUKA KWACU.”
[7] Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, ntibazasubira kurahira bati ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa’,
[8] ahubwo bati ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wazamuye urubyaro rw’inzu ya Isirayeli, akaruzana aruvanye mu gihugu cy’ikasikazi, no mu bihugu byose aho nari narabatatanyirije.’ Na bo bazatura mu gihugu cyabo bwite.”
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Igihe kizagera abana b’Imana duhurizwe hamwe aho tutazatandukana.
1️⃣ UWITEKA AZAGARURA UMUKUMBI WATATANYE
🔰 Yeremiya yabonye abayuda batataniye hirya no hino bagaruka mu gihugu, kandi bazahuza inama zizana amahoro. (Zekariya 12-13) – Umubwire uti ‘Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Dore umuntu witwa Shami uzumbūra azamera ahantu he, kandi ni we uzubaka urusengero rw’Uwiteka.
Ni koko ni we uzubaka urusengero rw’Uwiteka, azagira icyubahiro, azicara ku ntebe y’ubwami ategeke, kandi azaba umutambyi ku ntebe ye. Bombi bazahuza inama zizana amahoro.’
➡️ Yeremiya yaboneye kure uguhanguka k’ubwami bw’Ubuyuda ndetse no gutatanyirizwa mu mahanga kw’abaturage b’Ubuyuda; ariko arebesheje amaso yo kwizera, yarebye hirya y’ibi byose yitegereza mu bihe byo gukomorerwa. “. Yeremiya 23:3-6. (AnA 387.1)
2️⃣ SHAMI NI YESU
🔰 Yesu yaje mu isi aje gukiza ubwoko bw’Imana no kugarura intama zatatanye kubera icyaha. Aya ni amwe mu mazina tubona mu gitabo UWIFUZWA IBIHE BYOSE.
➡️ Mubaze Aburahamu, azababwira ko, ari we ‘Melikisedeki Umwami w’i Salemu,’ Umwami w’Amahoro. Itangiriro 14:18. (UIB 390.3)
Yakobo azababwira ko, Uyu ari we Shilo wo mu muryango wa Yuda. (UIB 390.4)
Yesaya azababwira ko, ari ‘Imanuweli,’ Igitangaza, Umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’Amahoro.’ Yesaya 7:14; 9:6. (UIB 390.5)
Yeremiya azababwira ati: ni Shami rya Dawidi, Uwiteka Gukiranuka Kwacu’ Yeremiya 23:6. (UIB 390.6)
Daniyeli azababwira ati: ni Mesiya. (UIB 390.7)
Hoseya azababwira ati: ni Uwiteka Imana Nyiringabo, Izina ritwibutsa ko ari Uwiteka.’ Hoseya 12:5. (UIB 390.8)
Yohana Umubatiza azababwira ko, ari ‘Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.’ Yohana 1:29. (UIB 390.9)
Yehova ukomeye yavugiye ku ntebe ye ya cyami ati: ‘Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.’ Matayo 3:17. (UIB 390.10)
Twebwe, abigishwa be, turababwira ko uyu ari Yesu, Mesiya, Umwami nyir’ ubugingo, Umucunguzi w’isi.(UIB 390.11)
Ndetse umutware w’imbaraga z’umwijima na we aramumenya, akavuga ati: ‘Nzi Uwo uri We, uri Uwera w’Imana.’ Mariko 1:24. (UIB 390.12)
Natwe twakwita *Umucunguzi, Umukiza, Umukunzi, Umuvandimwe, Umuhuza, …*
🛐SHIMWA YESU WONGEYE KUDUHUZA N’IMANA, UKADUTSINDISHIRIZA TUKITWA ABAKIRANUTSI .🙏
WICOGORA MUGENZI
Amen 🙏
Amena