Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 22 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.
📖 YEREMIYA 22
[2] ‘Umva ijambo ry’Uwiteka, yewe mwami w’u Buyuda uri ku ngoma ya Dawidi, wowe n’abagaragu bawe n’abantu bawe bajya banyura muri aya marembo.
[3] Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Mujye muca imanza zitabera kandi zikiranuka, abanyazwe ibyabo mubakize ukuboko k’ūrenganya, kandi ntimukagire ikibi cyangwa urugomo mugirira umushyitsi cyangwa impfubyi cyangwa umupfakazi, hano ntimukahavushirize amaraso atariho urubanza.
[4] Kuko nimugenza neza mutyo, abami bazaba bari ku ngoma ya Dawidi bazaca mu marembo y’uru rugo bagendera ku magare y’intambara no ku mafarashi, umwami n’abagaragu be n’abantu be.
[8] “Amahanga menshi azanyura kuri uyu murwa, maze umuntu wese abaze mugenzi we ati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka agenza atya uyu murwa wari ukomeye?’
[9] Na bo bazasubiza bati ‘Byatewe n’uko baretse isezerano ry’Uwiteka Imana yabo, bagasenga izindi mana bakazikorera.’ ”
[13] Azabona ishyano uwubakishije inzu ye gukiranirwa n’ibyumba byo muri yo uburiganya, nukoresha mugenzi we ntamuhembe, ntamuhe icyo yakoreye
[14] akavuga ati “Nziyubakira inzu ngari irimo ibyumba binini, nyicemo amadirishya, nyiteremo imbariro z’imyerezi, nyirabemo ibara ritukura.”
[21] Navuganye nawe igihe wari uguwe neza ariko waravuze uti “Sinshaka kumva.” Uko ni ko wangenje uhereye mu buto bwawe, kugira ngo utumvira ijwi ryanjye.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Umva kandi wumvire icyo Imana ikubwira, kuko ikwifuriza ibyiza.
1️⃣ UBUTUMWA BWATUMWE KU MWAMI W’UBUYUDA
🔰Uwiteka ati : mujye muca imanza zitabera kandi zikiranuka, abanyazwe ibyabo babisubizwe, ntimukagire ikibi cg urugomo
mukorera umushyitsi, imfubyi cg umupfakazi kandi ntimukavushe amaraso atariho urubanza. Nibitagenda gutyo, inzu yabo izahunduka umusaka (Um. 3,5)
⚠️ Kudakurikiza inama y’Imana byatumye n’amahanga abibona arabitangarira! Bibaza icyatumye Uwiteka abagenza gutyo! Nyamara ni ingaruka z’ibyo bakoze, kuko “baretse isezerano ry’Uwiteka Imana yabo, bagasenga izindi mana bakazikorera.’ ”
➡️ Igihe cyose tutazakurikiza amategeko y’Imana, ariyo tegeko nshinga ryayo, tuzagerwaho n’igihano! Turasabwa gusa kwizera Yesu, akadushoboza kuyakomeza, akadutsindishiriza. (Abaroma 3:23-24) – kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana, ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.
2️⃣ KWIRENGAGIZA UBUTUMWA BWO GUCYAHA
🔰 Umwami w’abayuda ntiyigeze atinyishwa n’ubutumwa yahawe, aho guhindishwa umushyitsi n’amakuba yari agiye kumugeraho n’igihugu cyose, nk’uko ab’i Niniwe babigenje!
➡️ Igihe ubutumwa buvuga iby’amakuba yegereje bwagezwaga ku bikomangoma na rubanda, umwami wabo Yehoyakimu wagombaga kuba umuyobozi mu by’umwuka w’umunyabwenge abihereye ku kwihana icyaha no gukora amavugurura n’ubugorozi ndetse n’imirim myiza, yari ahugiye mu gupfusha igihe cye ubusa ari mu bimunezeza. Yarivugiraga ati: “Nziyubakira inzu ngari irimo ibyumba binini, nyicemo amadirishya, nyiteremo imbariro z’imyerezi, yirabemo ibara ritukura.” (Yeremiya 22:14). Kandi iyi nzu yavugaga yayubakishije ubutunzi bwavaga mu buriganya n’imirimo yatwarishaga igitugu no gukandamiza. (AnA 390.2)
⚠️ Abantu b’iki gihe twahawe imbuzi n’ibimenyetso bigaragaza kugaruka kwa Yesu, ariko turidamarariye! Twumve kandi twumvire Ijwi ry’Imana, irinyujije mu Byanditswe Byera.
➡️ Abaheburayo 3:13,15 (13)-Ahubwo muhugurane iminsi yose bikitwa uyu munsi, hatagira uwo muri mwe unangirwa umutima n’ibihendo by’ibyaha. (15)- “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, ntimwinangire imitima, nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza.”
🛐MANA DUHE KUMVIRA UBUSHAKE BWAWE.🙏
WICOGORA MUGENZI
Amena. Uwiteka atubashishe kumvira ubushake bwe uyu munsi.