Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 107 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 107.
[10]Abandi bicaraga mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu,Baboheshejwe umubabaro n’ibyuma,
[14]Abakura mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu,Aca iminyururu yabo.
[17]Ibirimarima bibabarizwa ibicumuro byabyo,No gukiranirwa kwabyo.
[18]Imitima yabo ihurwa ibyokurya iyo biva bikajya,Bakegera amarembo y’urupfu.
[23]Abamanuka bajya mu nyanja bakagenda mu nkuge,Bagatundira mu mazi y’isanzure,
[24]Barebeye imirimo y’Uwiteka n’ibitangaza bye imuhengeri.
[28]Maze batakira Uwiteka bari mu byago,Abakiza imibabaro yabo.
[31]Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe,N’imirimo itangaza yakoreye abantu.
[33]Ahindura imigezi ubutayu,N’amasōko ayahindura inkamīra,
[43]Umunyabwenge wese azitegereza ibyo,Kandi bazita ku mbabazi z’Uwiteka.

Ukundwa, gira amahoro y’Imana. Dutangiye igice cya 5 aricyo giheruka cya Zaburi. Icya mbere cyari Zaburi 1-41 cyaririmbye uko Imana iri iruhande rwacu, icya 2 cyari Zaburi 42-72 Imana itugenda imbere (before us), icya 3 Zaburi 73-89 cyaririmbye uko Uwiteka adukikije (around us), icya 4 Zaburi 90-106 kerekanye Imana iri hejuru yacu (above us) none dutangiye icya 5 Zaburi 107-150 kizatwereka Imana muri twe (among us). Muri izi ndirimbo 43 zisigaye Uwiteka azadufashe kuzibonamo Imanweli (Imana hagati yacu). Zaburi 107, Imana idutabara muri byose, witinya.

1️⃣UWITEKA AMENYEREYE GUTABARA
?Iyi Zaburi, iya 106, iya 118 n’iyi 136, zitangira zidusaba gushima Uwiteka kuko ari mwiza kandi imbabazi ze zihoraho iteka.
?Imirongo 2-5, 10-12, 17-18, 23-27 iri kutwereka abari mu mibabaro n’ingorane bitandukanye. Bose batakambira Uwiteka, akabatabara, hose indirimbo igahita ibabwira ngo “Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe,N’imirimo itangaza yakoreye abantu.”
➡️Muvandimwe ushobora nawe kuba uri mu bihe bikugoye cyane. Ahari ni ukubura uwo wakundaga, indwara se idakira, umuntu ukwanga akurenganya, guhomba mu bucuruzi, kubura akazi kari kakubeshejeho, icyaha cyakubase wananiwe kureka…. iyi ndirimbo iri kuvuga igasubiramo iti “Maze batakira Uwiteka bari mu byago, Abakiza imibabaro yabo.”
⏯️Wihungabana, wicika intege, wikwiheba mu ijuru hari Imana itabara kandi ifite inzira ubihumbi ikoresha. Tuza utabaze Uwiteka, aragutabara akwereke ibikomeye biruhije utamenya. Tabaza Imana.

2️⃣ IMANA HAGATI MURI TWE
?Abamanuka bajya mu nyanja bakagenda mu nkuge,Bagatundira mu mazi y’isanzure, Barebeye imirimo y’Uwiteka n’ibitangaza bye imuhengeri. (Zab 107:23-24)
?Uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, n’umugisha n’umuvumo. Nuko UHITEMO UBUGINGO, UBONE KUBAHO wowe n’urubyaro rwawe, (Gutegeka 30:19)
➡️Imana ntiri kure, iri hagati mu bantu bayo, nyamara yubaha umudendezo wacu wo guhitamo.
??Niba waragiye mu bwato burimo umuhengeri, niba warabonye ibigukanga uri mu ndege, niba hari impanuka cg indwara byari biguhitanye… wabyemeza ko Imana itava hagati yacu.
⏯️Uyu munsi yemerere iyobore ubuzima bwawe mu bushake bwayo, uzirikana ko igukunda kurusha uko wikunda, ikaba ishaka kuguha ubugingo bw’iteka bubonerwa muri Kristu Yesu.

?MANA URAKOZE KUTWIBUTSA KUGUTABAZA, TUBASHISHE NO KUKWEGURIRA UBUYOBOZI BW’UBUZIMA UDUHA.??

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 107: IMBABAZI Z’UWITEKA ZIHORAHO ITEKA RYOSE.”
  1. Mana ujye uduha gusonanukurwa n’imbabazi udahwema kutugirira tutazikwiriye.
    Murakoze kudufasha
    Mukya mutwunganira cyane

Leave a Reply to Uzamukunda Judith Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *