Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 31 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
? ZABURI 31
[2] Uwiteka ni wowe mpungiraho, Singakorwe n’isoni, Unkize ku bwo gukiranuka kwawe.
[3] Untegere ugutwi utebuke unkize, Umbere igitare gikomeye, Inzu y’igihome yo kunkiza.
[4] Kuko ari wowe gitare cyanjye n’igihome kinkingira, Nuko ku bw’izina ryawe unjye imbere unyobore.
[5] Unkure mu kigoyi banteze rwihishwa, Kuko ari wowe gihome kinkingira.
[6] Mu maboko yawe ni ho mbikije ubugingo bwanjye, Uwiteka Mana y’umurava, warancunguye.
[8] Nzajya nezerwa nishimira imbabazi zawe, Kuko warebye amakuba yanjye n’ibyago byanjye, Wamenye imibabaro y’umutima wanjye,
[10] Uwiteka umbabarire kuko mbabaye, Mu maso hanjye hananurwa n’umubabaro, Kandi n’ubugingo bwanjye n’umubiri binanuwe na wo.
[11] Kuko iminsi yo kubaho kwanjye nyihoranamo agahinda, N’imyaka yanjye nkayimara nsuhuza umutima. Intege zanjye zimarwa no gukiranirwa kwanjye, Amagufwa yanjye arananutse.
[15] Ariko ku bwanjye ni wowe niringiye Uwiteka, Naravuze nti “Uri Imana yanjye.”
[16] Ibihe byanjye biri mu maboko yawe, Unkize amaboko y’abanzi banjye n’abangenza,
[17] Umurikishirize umugaragu wawe mu maso hawe, Unkize ku bw’imbabazi zawe.
[24] Mukunde Uwiteka mwa bakunzi be mwese mwe, Uwiteka arinda abanyamurava, Yitura byinshi ūkora iby’ubwibone.
[25] Mwa bategereza Uwiteka mwese mwe, Nimukomere, imitima yanyu ihumure.
Ukundwa n’Imana, amahoro Abe muri wowe. Iyi ndirimbo na yo iribanda ku burinzi bw’Imana n’uko idutabara igihe umwanzi ashaka ko dushiraho. Mu biba byose duhore twishingikirije kw’Ishoborabyose.
1⃣ IMANA NI YO ITUROKORA
?Umurongo wa 5 ndetse n’uwa 6 irakomeye. Dawidi ati bantega imitego ngo bampitane, ariko ni Wowe Uwiteka wo kuyinkiza. Akibuka nyamara icy’ingenzi ari cyo kubitsa Imana ubugingo bwe; koko ari Yo Mucunguzi.
➡ Ubu ni ubuzima bwa buri munsi kuri iyi si. Hari abakoreshwa na satani badashaka ko ubaho neza, yewe bishoboka ko haboneka n’uwifuza ko utabaho akaba yanabiharanira. Abo bose Uwiteka abadukiza kenshi tutanabizi, yewe tutanabazi.
??Nyamara muri byose ntitugatinye ikica umubiri, nka Dawidi ubugingo bwacu tubwishinganishe mu Mana. Gupfa uzapfa, kurwara uzarwara kugeza igihe uyu mwanzi wa nyuma ari we rupfu azakurwaho.
⏯Umugenzi ugana i Siyoni ihoraho yiringira ko Imana imurindira muri iyi si y’igomero, ko ariko kandi igihatse ibindi ari ubugingo bwe buhishwe mu Mucunguzi.
2⃣ WICOGORA, HUMURA
?Ngo “Mwa bategereza Uwiteka mwese mwe, Nimukomere, imitima yanyu ihumure.”
➡Mugenzi komera, inzira igana ibufapfa irimo ibirushya byinshi, irimo ibigeragezo bikomeye, irimo gucika intege no kuva mu byiringirwa, irimo abarangaza abandi ntibite ku gakiza kabo bakarangarira iby’abandi bakora….harimo byinshi ariko Uwiteka uyu munsi arakubwira ngo ” komera, umutima wawe uhumure”, Uwiteka muri kumwe.
?MANA NZIZA UBUGINGO BWACU BUHISHWE MURI WOWE, IBIBABAZA UMUBIRI NTIBIGIRE ICYO BUBUTWARA. TERA IMBARAGA ABAGENZI BAJYA I KANANI IHORAHO, TURINDE GUCOGORA.??
Wicogora Mugenzi.
Ubu ni ubuzima bwa buri munsi kuri iyi si. Hari abakoreshwa na satani badashaka ko ubaho neza, yewe bishoboka ko haboneka n’uwifuza ko utabaho akaba yanabiharanira. Abo bose Uwiteka abadukiza kenshi tutanabizi, yewe tutanabazi.nshiimishijwe nayamagambo nukuri turarinzwe
Ni UKURI kw’ibitubaho. Imana IBAHE umugisha
Amena