Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 17: ISENGESHO RYO GUTABAZA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 17 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 17
[2]Urubanza rwanjye ruturuke imbere yawe,Amaso yawe arebe ibitunganye.
[3]Wagerageje umutima wanjye,wangendereye nijoro.Warantase ntiwambonana umugambi mubi,Namaramaje kudacumuza ururimi rwanjye.
[4]Ku by’imirimo y’abantu,kwitondera ijambo ry’iminwa yawe,Ni ko kumpa kwirinda inzira z’abanyarugomo.
[5]Intambwe zanjye zikomerera mu nzira zawe,Ibirenge byanjye ntibinyerera.
[6]Mana, ndakwambaje kuko uri bunsubize,Ntegera ugutwi wumve ibyo mvuga.
[7]Erekana imbabazi zawe zitangaza,Wowe ukiza abakwiringira,Ababahagurukira ubakirishe ukuboko kwawe kw’iburyo.
[8]Undinde nk’imboni y’ijisho,Umpishe mu gicucu cy’amababa yawe.
[9]Umpishe abanyabyaha banyaga,Ni bo banzi banjye bashaka kunyica bangose.
[10]Bakinze imitima yabo,Akanwa kabo bakavugisha iby’ubwibone.
[11]None bagose intambwe zacu,Baduhangiye amaso kudutsinda hasi.
[13]Uwiteka haguruka,Umuhagarare imbere umutsinde hasi.Ukize umutima wanjye umunyabyaha,uwukirishe inkota yawe.
[14]Uwiteka uwukize abantu,uwukirishe ukuboko kwawe.Ni bo bantu b’isi,Bafite umugabane wabo muri ubu bugingo.Inda zabo uzihaze ubutunzi bwawe,Bahāge abana b’abahungu,Ibintu byabo bisigare babisigire impinja zabo.
[15]Jyeweho nzareba mu maso hawe nkiranuka,Mu ikanguka ryanjye nzahaga ishusho yawe.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ibyawe nibigera mu biganza by’Imana witurize.

1️⃣ URUGAMBA DUHANGANYE NARWO

🔰Dawidi yari umuntu uhagarariye abandi. Amateka ye ashishikaje buri muntu uharanira gutsinda by’iteka ryose. Mu buzima bwe imbaraga ebyiri zarwaniye kumuyobora. Kutizera kwakoresheje imbaraga zako, maze kugerageza gukingiriza urumuri rumumurikira ruva ku ntebe y’Imana. Umunsi ku munsi urugamba rwaberaga mu mutima we, Satani arwanya buri ntambwe yose yatewe n’imbaraga zo gukiranuka.
–Dawidi yasobanukiwe nicyo gukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima (Abefeso 6:12).–
Rimwe na rimwe wasangaga umwanzi asa n’ugomba gutsinda. Ariko amaherezo, kwizera kwaratsinze, Dawidi yishimira imbaraga zo gukiza za Yehova. 3BC 1142.9
➡️Iyi ntambara yo kwizera Dawidi yarwanaga niyo natwe tunyuramo buri munsi, ese nawe wishingikiriza k’Umuneshi watsinze satani?
⚠️Urugamba Dawidi yanyuzemo, undi wese ukurikira Kristo agomba kurunyuramo. Satani yamanutse afite imbaraga nyinshi, azi ko igihe cye ari gito. Intambara irimo kuba isanzure ry’ijuru ribyitegereza neza, kandi abamarayika bahagaze biteguye kugeza ku rugero rusumbyeho, abasirikari b’Imana bakandamijwe cyane n’umwanzi, no gushyira ku minwa yabo indirimbo z’insinzi n’ ibyishimo (Letter 38, 1905). 3BC 1143.1 5.

2️⃣INZIRA IJYA IBUDAPFA NTIRINGANIYE

🔰Inzira zose Zugarijwe n’ingorane zakugirira nabi – Ntugomba gutungurwa igihe ikintu cyose mu rugendo rugana mu ijuru kidashimishije. Nta kamaro ko kureba inenge zacu. Kureba kuri Yesu, umwijima urashira, umucyo nyawo ukarabagirana.
Komeza buri munsi, gusenga isengesho rya Dawidi, “Intambwe zanjye zikomerera mu nzira zawe, ibirenge byanjye ntibinyerera.” Inzira zose z’ubuzima zugarijwe n’akaga, ariko dufite umutekano niba tugumye mu nzira Databuja atuyoboramo, twiringiye Umwe ijwi rye twumva rivuga riti: “Nkurikira.” “Unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azagira umucyo w’ubugingo.” Umutima wawe nuturize mu rukundo Rwe. Dukeneye kwezwa, ubugingo, umubiri, n’umwuka. Ibi nibyo tugomba guharanira. 3BC 1143.2

📖Zaburi 17:5
Intambwe zanjye zikomerera mu nzira zawe, ibirenge byanjye ntibinyerera.

➡️NTA yindi nzira ibonerwamo amahoro kereka iyo ucanyemo na Kristu.

🛐MANA TWIBUTSE INSINZI Y’UBUGORYI NO KWIRWANIRIRA, TWISUNGE KRISTU YESU MURI BYOSE.🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 17: ISENGESHO RYO GUTABAZA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *