Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 16: UMUGABANE URUTA IYINDI. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 16 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 16
[1] Mikitamu ya Dawidi. Mana undinde kuko ari wowe mpungiyeho.
[2] Nabwiye Uwiteka nti”Ni wowe Mwami wanjye, Nta mugisha mfite utari wowe.”
[3] Abera bo mu isi, Ni bo mpfura nishimira bonyine.
[4] Ibyago n’amakuba by’abagurana Uwiteka izindi mana bizagwira, Amaturo yazo y’amaraso sinzayatamba, Kandi amazina yazo sinzayarahira.
[5] Uwiteka ni woweu mugabane w’umwandu wanjye n’uw’igikombe cyanjye, Ni wowe ukomeza umugabane wanjye.
[6] Ubufindo bwatumye imigozi ingerera umugabane ahantu heza, Ni koko mfite umwandu mwiza.
[7] Ndahimbaza Uwiteka umujyanama wanjye, Ni koko umutima wanjye umpugura nijoro.
[8] Nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka, Kuko ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa.
[9] Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa, Ubwiza bwanjye bukishima, Kandi n’umubiri wanjye uzagira amahoro.
[10] Kuko utazareka ubugingo bwanjye ngo bujye ikuzimu, Kandi utazakundira umukunzi wawe ko abona kubora.
[11] Uzamenyesha inzira y’ubugingo, Imbere yawe ni ho hari ibyishimo byuzuye, Mu kuboko kwawe kw’iburyo hari ibinezeza iteka ryose.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Imika Uwiteka akubere Umwami.

1️⃣ IMFURA ZO KWISHIMIRWA
🔰 [3] Abera bo mu isi, Ni bo mpfura nishimira bonyine.
Izi mfura zitandukanye n’uwari we wese ukerensa iby’Imana nka Esawu, waguranye umurage we w’umwana w’imfura igaburo rimwe. Ahubwo ni abitondera amategeko y’Imana bakagira kwizera nk’ukwa Yesu. (Ibyah 14:12)

1 Abakorinto 1:26 Pawulo aragira ati: ” Muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data, yuko ab’ubwenge bw’abantu bahamagawe atari benshi, n’abakomeye bahamagawe atari benshi, n’imfura zahamagawe atari nyinshi.” Umuhanzi nawe yarararimbye ati” Mwa bera b’ Umwami, mwishimir’ Ijambo rye;
Ni ryo rufatiro rwo kwizera kwanyu. Dore, yababwiye byose; nta cyo yabahishe. Ntitwabasha kongera kur’ iryo jambo ryiza, Cyangwa kuritubya, kukw’ ar’ iry’ Imana.”

⚠️ Ngaho isuzume urebe niba uri imfura Imana yishimira iberanye no guhagarara mu iteraniro ry’abera Inzovu n’ ibihumbi, Ingabo z’abacunguwe, Barabagirana nk’umucyo, Barwany’uko babasha.

2️⃣ UMUGABANE URUTA IYINDI
🔰 Uwiteka ni wowe mugabane w’umwandu wanjye n’uw’igikombe cyanjye, Ni wowe ukomeza umugabane wanjye.

⏯️ Ni byo koko, Urugo n’amatungo umuntu abiragwa n’ababyeyi be, Ariko umugore witonda amuhabwa n’Uwiteka. (Imig 19:14); ariko se iyi yaba ariyo mpano ikomeye itangwa n’Uwiteka? Ashwida? Impano iruta iyindi irenze intekerezo zacu; nkuko Yohana 3:16 habivuga: “kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” (Yohana 3:16).

⏯️ Mu mvugo y’ibyumwuka Imana yaritanze ubwayo. “Iki ni cyo cyerekanye urukundo rw’Imana muri twe: ni uko Imana yatumye umwana wayo w’ikinege mu isi ngo tubone uko tubeshwaho nawe., “muri iki ni mo urukundo ruri: si uko twebwe twakunze Imana ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze igatuma umwana wayo kuba impongano y’ibyaha byacu”; “nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi” (1 Yoh 4:9)

⚠️ Ngaho rero hitamo umugabane mwiza utazakwa, hitamo Yesu akubere umwami iteka ryose.

🛐 DATA WERA TUBASHISHE KUGUHITAMO.🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 16: UMUGABANE URUTA IYINDI.”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *