Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 33:ELIHU AKOMEZA KUVUGA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 33 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 33

[1]“Nuko rero Yobu, ndakwinginze wumve ibyo mvuga,Kandi utegere amatwi amagambo yanjye yose.
[2]Dore ubu mbumbuye umunwa wanjye,Ururimi rwanjye ruvugiye mu kanwa kanjye.
[3]Amagambo yanjye agaragaze gutungana k’umutima wanjye,Kandi ibyo nzi ururimi rwanjye rurabivuga ntafite uburyarya.
[5]“Nubishobora unsubize,Amagambo yawe uyatunganirize imbere yanjye,Uhagarare ushikamye.
[6]Dore mpwanye nawe imbere y’Imana,Nanjye nabumbwe mu gitaka.
[8]“Ni ukuri wavuze numva,Kandi numvise amagambo y’ijwi ryawe uti
[9]‘Ndaboneye nta gicumuro mfite,Nta rubanza rundiho kandi nta kibi kindimo.
[10]Ariko rero Inshakaho impamvu,Indebaho nk’umwanzi wayo.
[12]“Reka ngusubize, muri ibyo ntukiranutse,Kuko Imana isumba abantu.
[13]Ni iki gituma uyigisha impaka,Kuko itagomba gusobanura ibyayo?
[14]Imana ivuga rimwe,Ndetse kabiri nubwo umuntu atabyitaho.
[17]Kugira ngo igamburuze umuntu mu migambi ye,Ngo imaremo umuntu ubwibone bwe buhishwe.
[24]Ni ho Imana yamubabarira iti‘Murokore kugira ngo atamanuka akajya muri rwa rwobo,Nabonye Umucunguzi.’
[25]Umubiri we uzagwa itoto birushe uw’umwana,Asubire mu busore bwe.
[26]Asaba Imana na yo ikamugirira ibambe,Bituma ayireba mu maso anezerewe,Kandi igarurira umuntu gukiranuka kwe.
[27]Aririmbira imbere y’abantu ati‘Naracumuye nkagoreka ibyari bigororotse,Ariko nta cyo byamariye.
[28]Nyamara yancunguriye ubugingo ngo butajya muri rwa rwobo,Kandi kubaho kwanjye kuzareba umucyo.’
[29]“Dore ibyo byose bikorwa n’Imana,Igenza ityo umuntu kabiri ndetse gatatu,
[30]Kugira ngo igarure ubugingo bwe ngo butajya ikuzimu,Abone kumurikirwa n’umucyo w’abazima.
[31]“Huguka cyane Yobu we, untegere amatwi,Uceceke nanjye mvuge.
[32]Niba ufite icyo kuvuga unsubize,Vuga kuko nifuza kugutsindishiriza.
[33]Niba ari nta cyo untegere amatwi,Ceceka nanjye nkwigishe ubwenge.”

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Gira ukwizera kudakeneye ibimenyetso nka Yobu n’igihe wibwira ko Imana yakuretse.

1️⃣SATANI NYIRABAYAZANA W’IKIBI
▶️Nk’uko twabibonye ejo hashyize inshuti za Yobu zakomeje gushimangira ko ariwe nyirabayazana w’ibiri kumubaho byose.Ariko se koko niko biri?

Dusubiye muri Yobu 1:1,hatubwira ko Yobu yari umukiranutsi utunganye, wubahaga Imana akirinda ikibi. Mu gice cya 2:7 Hatubwira ngo Satani arasohoka ava imbere y’Uwiteka ateza Yobu ibishute bibi , bihera mu bworo bw’ikirenge bigeza mu gitwariro. Mu kuri Satani niwe nyirabayazana w’ibibi byagwiririye Yobu ,haba ibyamukomerekeje ku mutima cyangwa ibiza byamugwiririye.
▶️Tuvuze nk’abantu bavugwa mu gitabo cya Yobu ,ntituzi impamvu ibintu biteye ubwoba bibaho.izina Satani ntiryigeze rihingutswa mu mpaka zagirwaga ku cyateye Yobu ibyago yahuye nabyo. Abavugaga bose batungaga agatoki Imana,bakavuga ko Yobu ariwe wikururiye ibyago, ariko ntawigeze avuga ko Satani ariwe wateje Yobu ibyago. (SS 2016:141)

2️⃣INGORANE ZISHINGIYE KU KWIZERA

▶️Nk’uko twabibonye kera kuva aho ikibi kuzaniye Yobu uyu mubabaro, byagaragaye neza ko ubugwaneza bwa Yobu bwatumye Imana imuratira Satani. Ubugwaneza bwa Yobu n’ubushake bwo gutunganira Imana si byo byatumye ibyo byose bimubaho?
▶️Mu kiganiro cyarebaga ikibazo cyo Kwizera n’impamvu, ndetse no kugerageza gusobanukirwa n’uko ubwenge bwa muntu bugira aho kugarukira cyane cyane igihe hajemo imikorere y’Imana.
❇️Ikibazo cyo gusobanukirwa inzira Imana ifitiye umuntu cyari icyo kwizera,aho kuba icy’ubwenge. Yobu wacujijwe ibintu byose uretse umutimanama usobanukiwe.
Kubwo kwiyegurira ihame ry’Imana, yari mu kuli igihe yangaga inama z’inshuti ze zashatse gutanga impamvu ibyago byamugwiririye.
Nyamara kandi aha hari ibyigisho byinshi by’ingirakamaro dushobora gukura mu gitabo cya Yobu aribyo:
Icyigisho cyo kugira kwizera kudatewe n’ibyo turebesha amaso gusa, ahubwo ukwizera kwiringira Imana no gukomeza gutunganira Imana, ndetse no mu gihe tudashobora gusobanura impamvu y’ibitubaho .(SS 2016:105)

⚠️Gira kwizera gushyitse muvandime n’aho wahura n’imiraba ntizagutembana ,n’aho wanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu ntuzaluka umutima.

DATA WERA DUKOMEREZE KWIZERA🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 33:ELIHU AKOMEZA KUVUGA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *