Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 32:UBURAKARI BWA ELIHU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 32 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 32

[1]Nuko abo bantu uko ari batatu barorera gusubiza Yobu, kuko yari yiyizi yuko ari umukiranutsi.
[2]Maze uburakari bwa Elihu mwene Barakeli w’Umubuzi wo mu muryango wa Ramu burabyuka, bukongera Yobu kuko yihaye gukiranuka kurusha Imana.
[3]Kandi arakarira na bagenzi be batatu, kuko batabonye icyo bamusubiza kandi bakagaya Yobu.
[4]Ariko Elihu yari yarindiriye kuvugana na Yobu, kuko bamurutaga ubukuru.
[5]Maze Elihu abonye yuko abo bantu babuze icyo bamusubiza, uburakari bwe burabyuka.
[6]Nuko Elihu mwene Barakeli w’Umubuzi aravuga ati“Ndi muto namwe muri abasaza,Ni cyo cyatumye ntinya,Sintinyuke kubamenyesha icyo nibwira.
[9]Abakuze si bo bazi ubwenge,N’abasaza si bo bamenya imanza.
[10]Ni cyo gitumye mvuga nti‘Nimuntegere amatwi,Nanjye mbumvishe icyo nibwira.
[12]Ni ukuri nahugukiye kubumva,Ariko nta n’umwe muri mwe wemeje Yobu,Cyangwa ngo amusubize ku byo yavuze.
[13]Mwitonde kugira ngo mutavuga muti‘Ni twe twaronse ubwenge,Nta muntu wamutsinda yatsindwa n’Imana.’
[15]“Barumirwa ntibongera gusubiza,Ntibagira ijambo bavuga.
[17]Jyeho ngiye gusubiza,Ngiye kuvuga icyo ntekereza.
[18]Kuko amagambo anyuzuyemo,Umutima undimo uraniga.
[19]Dore igituza cyanjye kimeze nka vino idafite aho ibirira,Nk’intango nshya igiye guturika.
[20]Ngiye kuvuga kugira ngo noroherwe,Ngiye kubumbura akanwa kanjye musubize.
[21]Ne kurobanura abantu ku butoni,Cyangwa kugira uwo nshyeshya.
[22]Kuko ntazi gushyeshya,Nashyeshya Umuremyi wanjye yankuraho bidatinze.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Mana mfasha mvuge neza.

1️⃣INTAMBARA Y’AMAGAMBO

▶️Uko niko byagenze, habayeho intambara y’amagambo hagati ya Yobu n’aba bagabo batatu, kandi hari ubwo ayo magambo yabaga akora ku mutima, ari meza cyane,yimbitse kdi ari ukuri .Gusa icyo tuzi n’uko batayavugaga mu mwanya wayo no mu gihe gikwiriye, bashingiye ku bibazo byariho.(SS 2016:98)

⏩Yobu 32:2 havuga ko Elihu yarakariye Yobu ko yihaye kwitsindishiriza nk’aho yaretse Imana ikaba ariyo imutsindishiriza, ibi byashakaga kuvuguruza ukuli kwa Yobu.
⚠️Ni iki ibi bigomba kutubwira ku buryo dukeneye kwitonda mu gihe dusobanura amagambo yavuzwe n’abandi?
Ni ubuhe buryo dushobora kwiga gusobanura amagambo y’abandi neza aho gusobanura nabi icyo abandi bantu bavuga?

2️⃣WAKWITWARA UTE IMBERE Y’UMUNTU UBABAYE

🔰Ijambo ryizihiye, rivuzwe mu gihe gikwiriye ni nk’amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza.(Imigani 25:11)

⏩Gucyaha k’umunyabwenge gutunganira ubyumva,ni nk’impeta y’izahabu cg imitamirizo y’izahabu nziza. Nyamara ikibabaje ni uko ayo atariyo magambo Yobu yumvanaga inshuti ze.
Mu kuri ikibazo cyari kigiye kuba ingorabahizi, kuko ubwo inshuti ze eshatu zamubwiraga ko ariwe Nyirabayazana w’ibibazo yari arimo (SS2016:98)
Ndetse na nyuma y’ubuhamya bukomeye bwo kubagaragariza kwizera kwe kwa guterana amagambo kwarakomeje. Muri ibyo biganiro dusanga mu bice byinshi by’iki gitabo, abo bagabo bakomeje kujya impaka ku bibazo byinshi byimbitse kandi by’ingirakamaro byerekeye Imana, icyaha,urupfu, ubutabera,gukiranirwa, ubwenge,na kamere muntu y’igihe gito.

▶️Mu bice byabanje impaka zarakomeje, nta ruhande na rumwe rwavuye ku izima. Elifazi,Biludadi na Zofari bose mu buryo bwabo, n’ibyo bari bagendereye, bose banze kureka impaka zabo zihamya ko iteka mu buzima abantu basarura ibyo babibye kandi ko Yobu nawe yagombaga guhanirwa ibyaha yakoze.
Nyamara hagati aho Yobu yakomeje kunihishwa n’amakuba akabije yamugwiririye, kandi mu kuri, we yahamyaga ko atari akwiriye kubabazwa.
Ku rundi ruhande uko inshuti ze zasimburanaga mu magambo, buri wese yashinjaga Yobu avuga ko amagambo y’ubupfapfa adafite ishingiro, Yobu nawe ni nk’ibyo yabashinjaga.(SS2016.99)
⚠️Iyo umuntu ababaye yewe n’utababaye si byiza kumubwira amagambo amwongerera kubabara cg kwibaza impamvu y’ibyo. gerageza umanuke wegera umubabaro afite umukomeze.

🛐 DATA WERA DUHE UBWENGE BUTUBASHISHA KUBANA N’ABANTU BOSE AMAHORO🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 32:UBURAKARI BWA ELIHU”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *