Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 31:INDUNDURO Y’AMAGAMBO YA YOBU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 31 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 31

[2]“Icyo Imana itanga kivuye mu ijuru ni iki?Kandi Ishoborabyose itanga murage ki uva hejuru mu ijuru?
[3]Mbese kurimbuka si ko kugenerwa umunyabyaha, Ibyago bigategekerwa inkozi z’ibibi?
[4]Imana ntiyitegereza inzira zanjye, Ikabara intambwe zanjye zose?
[5]“Niba naragendeye mu binyoma, Ikirenge cyanjye kikihutira kuriganya,
[6]Henga mpimirwe ku minzani ireshya, Kugira ngo Imana imenye gutungana kwanjye.
[7]Niba intambwe zanjye zarateshutse inzira, Umutima wanjye ukayobezwa n’ibyo amaso yanjye areba, Kandi niba inenge yarometse ku biganza byanjye,
[8]Ndakabiba hasarure undi, Ni ukuri imyaka yo mu murima wanjye irakarandurwa.
[9]“Niba umutima wanjye warashutswe n’umugore, Nkubikirira ku muryango w’umuturanyi wanjye,
[10]Umugore wanjye aragasera undi, Kandi ashakwe n’abandi.
[11]Kuko icyo cyaba ari ikibi gikabije Ni ukuri ni ikizira cyo guhanwa n’abacamanza,
[13]“Niba narahinyuye urubanza rw’umugaragu wanjye, Cyangwa urw’umuja wanjye igihe bamburanyaga,
[19]“Niba hari uwo nabonye wishwe no kubura umwambaro, Cyangwa indushyi ibuze icyo kwiyorosa,
[20]Niba urukenyerero rwe rutampaye umugisha, Kandi ntasusurutswe n’ubwoya bw’intama zanjye,
[21]Niba narabanguriye impfubyi ukuboko, Kuko mfite umfasha ku irembo,
[22]Noneho urutugu rwanjye ruragatandukana n’umubiri, N’ukuboko kwanjye kuvunike gutane n’igufwa.
[24]“Niba naragize izahabu ho ibyiringiro byanjye, Nkabwira izahabu nziza nti ‘Ni wowe nishingikirijeho’,
[25]Niba narishimishijwe n’uko ubutunzi bwanjye ari bwinshi, Ukuboko kwanjye kukaronka byinshi,
[26]Niba naritegereje izuba igihe riva, Cyangwa ukwezi kugenda kurabagirana nkabiramya,
[28]Ibyo na byo byambera ibibi biragahanwa n’abacamanza, Kuko ari uguhemukira Imana iri hejuru.
[38]“Niba imisozi yanjye ihururiye kundega, N’amayogi yo muri yo akaririra hamwe,
[39]Niba narariye umwero wayo nta feza ntanze, Cyangwa niba naratumye bene yo baheba ubugingo bwabo,
[40]Noneho ibisura birakamera ah’ingano, N’urukungu rumere aha sayiri.”Iyo ni yo ndunduro y’amagambo ya Yobu.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Reka Imana yite Yobu umukiranutsi, yitaga ku by’Imana ishima na Yo ikamushoboza kugenda uko ishaka.

1️⃣IMIBEREHO YA YOBU

▶️Ugikubita akajisho ku masomo y’icyo gice, byakumvikana ko Yobu ari kwitaka, arata ubutungane bwe n’indangagaciro n’imyitwarire myiza imbere y’abandi. Nyamara hano sicyo cyabaye kuri Yobu.
Ni ingenzi cyane kwibuka ibyarimo bivugwa; Yabwirwaga ko imibereho ye yo mu gihe cyashyize (imibereho mibi)ariyo nyirabayazana yo kubabazwa kwe.
Niyo mpamvu yamaze icyo gihe cyose yibuka imibereho ye n’uko yayitwayemo.(SS 2016.131.6-132.1).
➡️Ese wowe ufite ibikorwa byiza wakoze wakwibutsa Imana ugeze ahakomeye? Yisabe igukoreshe uhereye none.

2️⃣NI IKI WAKWIGIRA KURI YOBU

▶️Yobu ni umuntu wabeshejweho no kwizera, kandi ibikorwa bye byerekanaga umubano yari afitanye n’Imana.
Aha hari ubutumwa bw’ingirakamaro kandi bwimbitse dushobora gukura mu kuri k’ubudahemuka bwa Yobu no mu mibereho ye yo kumvira.
⏩Zirikana uburyo imibereho yagize mu gihe cyashize yari ihuye neza n’uko yitwaraga mu makuba yamugwiririye hanyuma.

⚠️Si kubw’impanuka cg amahirwe, cyangwa imbaraga y’ubushake yatumye Yobu yaranze kwihakana Imana ngo yipfire. Oya, byari ukubera ko muri iyo myaka yose yo gukiranukira Imana no kuyumvira kwe byamwongereye kwizera n’imico yamubashishije kwiringira Imana atitaye ku byamubayeho . (SS 2016 :133)
❇️Ushobora kuba waragize umubabaro ukabije kubw’ibibazo wahuye nabyo, izere Imana izakubashisha kubisohokamo unesheje

🛐 DATA WERA TURINDE KUGAMBURUZWA N’IBIBABAZA UMUBIRI KUKO UBUGINGO BWACU BURI MU BIGANZA BYAWE🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 31:INDUNDURO Y’AMAGAMBO YA YOBU”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *