Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 30: KUGARAGAZA KWIHEBA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 30 cya Yobu, usenga k andi uciye bugufi.

📖 YOBU 30

[1]“Ariko noneho abo nduta ubukuru,Kuri ubu ni bo bampinduye ibitwenge,Ndetse na ba se nagayagasimbegereze n’imbwa zirinda umukumbi wanjye.
[9]“Noneho mpindutse imbyino yabo,Ni ukuri ndi iciro ry’imigani yabo.
[10]Baranzinutswe baranyitaruye,Kandi ntibatinya kuncira mu maso.
[11]Ubwo Imana yaregūye injishi y’umuheto wayo ikambabaza,Ni cyo gituma bareka kwifata kose imbere yanjye.
[12]Iburyo bwanjye hahaguruka igitero,Basunika ibirenge byanjye,Bantegesha inzira zabo zirimbura.
[15]Ibiteye ubwoba binyerekeyeho,Icyubahiro cyanjye cyagiye nk’umuyaga,Kandi guhirwa kwanjye gutamurutse nk’igicu.
[16]“Ubu ubugingo bwanjye bunshongeyemo,Iminsi y’umubabaro yanshyikiriye.
[17]Amagufwa yanjye yampinguranije nijoro,Kandi sintuza kuribwa ngo noroherwe.
[18]Ku bw’imbaraga z’indwara yanjye,Umwambaro wanjye urahinyaraye,Urankanaga nk’ijosi ry’umwambaro wanjye.
[20]“Ndagutakira nyamara ntunsubiza,Nahagarara ukantumbira.
[21]Wampindukiye inkazi,Undeganisha imbaraga zose z’ukuboko kwawe.
[22]Unteruza umuyaga ugatuma njyanwa na wo,Kandi umpinduza ubusa umugaru.
[23]Nzi ko uzangeza ku rupfu,Mu nzu itegekewe abazima bose.
[24]Ariko se umuntu ugiye kugwa ntiyarambura ukuboko?No mu makuba ye ntiyatabaza ku bw’ibyo?
[26]Iyo nategerezaga ibyiza hazaga ibibi,Nategerezaga umucyo hakaza umwijima.
[27]Mu nda yanjye harabirindurwa ntihagire ituze,Iminsi y’imibabaro ingezeho.
[28]Ngenda nsuherewe singira izuba,Mpagarara mu iteraniro nkavuza induru.
[30]Umubiri wanjye urirabuye unyomotseho,N’amagufwa yanjye yokejwe n’ubushyuhe.
[31]Ni cyo gitumye inanga yanjye na yo iboroga,N’umwironge ukagira ijwi ry’abarira.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe.

1️⃣IMIBABARO Y’UMUNTU

🔰Ni ukuri intimba zacu nizo yishyizeho, imibabaro yacu niyo yikoreye (Yes 53:4a)

▶️Ibyo byarimo n’intimba n’imibabaro bya Yobu. Kandi si n’ibya Yobu gusa, ahubwo ni n’iby’abo mu isi bose. Yesu yapfiriye ku musaraba kubw’ibyaha by’abantu bose bigeze kubaho. Kandi ni we wavuze ati: Mu isi mugira umubabaro ariko muhumure nanesheje isi.
⏩Iyo rero niyo yakomeje kubana na Yobu mu bihe bikomeye yanyuzemo.
⚠️Ese wigeze uhura n’umubabaro wakurenze bikagera aho ugira ubwoba, ukabona ko birangiye? Wicika intege ngo ukuke umutima iyari iriho kera n’ubu iracyariho.

2️⃣IKIBAZO CY’UMUBABARO KU BANTU

▶️Ni koko ikibazo cy’umubabaro umuntu ahura nacyo, ntabwo kugisubiza byoroshye.
Igitabo cya Yobu gikuraho umwenda ukingirije maze kikatwereka ishusho nini cyane iruta iyo twashoboraga kubona mu bundi buryo, ariko no mu gihe dusoma icyo gitabo cyose, nacyo kidusigira ibibazo byinshi bidafite ibisubizo.
Nyamara hari itandukaniro hagati y’abaharanira kubona ibisubizo bafite Imana n’ababiharanira batayifite.
Yego, ikibazo cy’umubabaro n’ibyago kirushaho gukomera iyo wemera ko Imana iriho, kuko hari ibibazo utabura guhura nabyo bishingiye ku kuba Imana iriho, nyamara ibibi n’imibabaro bigakomeza kubaho. (SS 2016:
85)
⚠️Muvandimwe nkunda kuba twubaha Imana ntibibuza ibibazo n’imibabaro kubaho gusa idushoboza kubyihanganira.

🔰Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ibibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira. (1 Korint 10:13)

⏩Nawe niba ubabaye, humura izere Imana izagucira icyanzu.

🛐 DATA WERA TUBASHISHE GUHUMURIZWA NAWE KUKO NI WOWE MUTABAZI🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 30: KUGARAGAZA KWIHEBA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *