Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 29:HARACYARI IBYIRINGIRO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 29 cya Yobu, usenga k andi uciye bugufi.

📖 YOBU 29
[1] Maze Yobu yongera guca imigani ye ati
[2] “Iyaba nari meze nko mu bihe bya kera, Nko mu minsi Imana yandindaga!
[3] Icyo gihe itabaza ryayo ryamurikiraga ku mutwe, Nkagendera mu mwijima nyobowe n’umucyo wayo,
[4] Nk’uko nari meze mu minsi y’ubukwerere bwanjye, Imana ikingira inama mu rugo rwanjye.
[5] Ishoborabyose yari ikiri kumwe nanjye, Abana banjye bankikije.

[6] Intambwe zanjye zari zaranyuzwe n’amavuta, Urutare rukansukira imigezi y’amavuta ya elayo.
[7] Iyo najyaga ku irembo ry’umudugudu, Ngatereka intebe yanjye mu muharuro,
[14] Nambaraga gukiranuka kukanyambika, Kutabera kwanjye kwari kumeze nk’umwitero n’ikamba.

[15] Nari amaso y’impumyi n’ibirenge by’ikirema,
[16] Nari se w’umukene, Ngakurikirana urubanza rw’uwo nari ntazi.
[21] Abantu bantegeraga amatwi bagategereza, Bagaceceka ngo bumve inama yanjye.
[23] Kandi bantegerezaga nk’imvura, Bakasama nk’abasamira imvura y’itumba.
[24] N’iyo twahuzaga urugwiro na bo nseka, Ntibakundaga kubyemera, Kandi ntabwo bahinduraga umucyo wo mu maso hanjye.
[25] Nakundaga kujya mu nzira yabo nkababera umutware, Nkabamerera nk’umwami mu ngabo ze, Nk’umuhumuriza w’ababoroga.

Ukundwa n’Imana, gira amahoro. Reka kuganya kuko haracyari ibyiringiro. Uburinzi bw’Imana buracyakuriho.

1️⃣ KUBURA IBYIRINGIRO
🔰 [2] “Iyaba nari meze nko mu bihe bya kera, Nko mu minsi Imana yandindaga!
⏯️ Uyu murongo uragaragaza ko Yobu yibwira ko uburinzi bw’Imana bwa mukuweho, nyamara siko byari bimeze rwose no kuba agihumeka si imbaraga ze ahubwo ni imbaraga z’Isumbabyose.

⏯️ Kenshi imibereho ya Gikristo yugarizwa n’ingorane, kandi inshingano zigasa naho kuzuzuza bikomeye. Ibyo twibwira bitwereka kurimbuka kwegereje ndetse n’ububata cyangwa urupfu biri inyuma yacu. Nyamara ijwi ry’Imana rivuga mu buryo bwumvikana riti : “Jya mbere.” Dukwiriye kumvira iri tegeko nubwo amaso yacu adashobora kwahuranya mu mwijima kandi tukumva amazi akonje asatiriye ibirenge byacu. Inkomyi zibangamira urugendo rwacu ntizizigera zibura imbere y’umuntu udakomeza urugendo kandi ushidikanya. Abantu batindiganya kumvira kugeza ubwo igihu cyose cyo gushidikanya kizavaho, kandi ngo ntihabe hakiriho uburyo bwo kunanirwa cyangwa gutsindwa, bene abo ntibazigera bumvira na rimwe. Ukutizera kongorera abantu kugira kuti: “Nimucyo dutegereze kugeza ubwo inzitizi zose zikurwaho, ubwo ni bwo dushobora kubona neza inzira ducamo;” ariko ukwizera gutegeka kujya mbere mu butwari, wiringiye ko ibintu byose bishoboka kandi ubyizeye. AA 190.4

⏯️ Icyo kuzirikanwa: Igicu cyari inkingi y’umwijima ku Banyamisiri, ku Baheburayo cyari umucyo mwinshi, wamurikiraga inkambi yose, kandi warasaga mu nzira banyuragamo. Uko ni ko mu byo Imana igirira abatizera habonekamo umwijima no kwiheba mu gihe mu byo igirira abiringira huzuyemo umucyo n’amahoro. Inzira Imana ituyoboramo ishobora kunyura mu butayu cyangwa mu nyanja, nyamara ni inzira itekanye. AA 191.1

⚠️ Ibyo ubona bikuremereye ndetse ukabona udafite uburyo bwo kubisohokamo uge ubishyira mu biganza bya Yesu kuko we arabishoboye.

2️⃣ UBUTWARI BUKENEWE
🔰 [14] Nambaraga gukiranuka kukanyambika, Kutabera kwanjye kwari kumeze nk’umwitero n’ikamba.
⏯️[15] Nari amaso y’impumyi n’ibirenge by’ikirema,
⏯️[16] Nari se w’umukene, Ngakurikirana urubanza rw’uwo nari ntazi.

⚠️ Yobu akomeje kuvuga ibikorwa bye byo mu gihe cyashize. Icyo kwibaza mbese amateka yatambutse hari icyo yendaga kumufasha? Iki kibazo nawe wakibaza ariko igisubizo tugisanga mu Byahishuwe 2:10 Yesu aravuga ati: “Ujye ukiranuka uzageze ku gupfa nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo”.

⏯️ Ezekiyeli na we hari icyo yabivuzeho; ayobowe na Mwuka w’Imana aragira ati: “Nuko rero mwana w’umuntu, ubwire ubwoko bwawe uti ‘Gukiranuka k’umukiranutsi ntabwo kuzamurokora ku munsi w’igicumuro cye, na byo ibyaha by’umunyabyaha ntibizamwica umunsi azahindukira akava mu byaha bye, nyamara ukiranuka ntabwo azabasha kubeshwaho na ko ku munsi azacumura.’ Nimbwira umukiranutsi ngo ‘Kubaho uzabaho’, akiringira gukiranuka kwe kandi agakora ibibi, mu byo gukiranuka kwe nta na kimwe kizibukwa, ahubwo azapfa azize ibibi bye yakoze. Kandi nimbwira umunyabyaha nti ‘Gupfa ko uzapfa’, nahindukira akareka icyaha cye agakora ibyo gukiranuka bihwanye n’amategeko, umunyabyaha nagarura ibyo yahawe ho ingwate, akagarura ibyo yibye, akagendera mu mategeko ahesha ubugingo ntakore ibibi, kubaho azabaho ntabwo azapfa. Ibyaha bye byose yakoze nta na kimwe kizamwibukwaho, yakoze ibyo gukiranuka bihwanye n’amategeko, kubaho azabaho. (Ezekiyeli 33:12-16)

🛐 DATA WERA TUBASHISHE GUKIRANUKA KUGEZA KU GUPFA.🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 29:HARACYARI IBYIRINGIRO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *