Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 28: KUBAHA UWITEKA NIBWO BWENGE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 28 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 28
[1] “Ni ukuri ifeza igira urwobo yavuyemo, N’izahabu ikagira uruganda icurirwamo.
[2] Ubutare bukurwa mu butaka, N’ibuye riyengeshejwe rivamo umuringa.
[20] “None se ubwenge bukomoka he? No kumenya kuba hehe?
[21] Ko buhishwe amaso y’abazima bose, Bukihisha inyoni zo mu kirere?
[22] Kirimbuzi n’urupfu biravuga biti ‘Amatwi yacu ni yo twumvishije impuha zabwo.’
[23] “Imana ni yo izi inzira yabwo, Kandi izi n’aho buba.
[24] Kuko ireba ku mpera z’isi, Ikareba no munsi y’ijuru hose,
[25] Kugira ngo igere uburemere bw’umuyaga, Ni ukuri amazi iyageresha incuro.
[26] Igihe yahereye imvura itegeko, N’umurabyo w’inkuba ikawuha inzira,
[27] Ni bwo yabubonye ikabugaragaza, Yarabukomeje ndetse iraburondora.
[28] “Maze ibwira umuntu iti ‘ Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge Kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka .’ “

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Kuri uyu munsi Uwiteka yejeje agaha umugisha, ndasaba Imana iduhe ubwenge bukwiriye.

1️⃣ KUMENYA IMANA
🔰 Ubwenge nyakuri butubashisha kumenya Imana. Igihe tuzamenya Imana uko bishoboka ko imenywa, imibereho yacu izahinduka kumvira guhoraho.
[20] “None se ubwenge bukomoka he? No kumenya kuba hehe?
▶️ [28] “Maze ibwira umuntu iti ‘Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge Kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.’

⏯️ Mbese kumenya Imana byaba ari imibereho ihebuje? “Umunyabwenge ye kwirata ubwenge bwe, n’intwari ye kwirata ubutwari bwayo, umutunzi ye kwirata ubutunzi bwe, ahubwo uwirata yirate ibi: y’uko asobanukiwe, akamenya ko ari njye Uwiteka ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi… ”Yeremiya 9:23,24 na Daniyeli 11:32.

⏯️ Igitabo cy’Uwifuzwa ibihe byose (Jésus-Christ, p. 671) gitanga igisubizo mu nteruro imwe: “Ubwo tuzamenya Imana nk’uko bishoboka ko imenywa, imibereho yacu izahinduka kumvira guhoraho. Ndetse n’igihe dushaka kuyimenya uko bwije n’uko bukeye, ntituyimenya ahari nk’uko bikwiye ko imenywa. Birashoboka ko mu gihe runaka, tuyikura ho amaso, tugacogora mu kuyisunga, tukongera tukishingikiriza kuri twe ubwacu. Ubwo ni bwo dutsindwa urugamba. Ariko nidukomeza gushyira ho umuhati ngo tuyimenye, izatuyobora kugeza ubwo tuyiringira ibihe byose, ku buryo imyitwarire yacu izasigara itunganye.

2️⃣ KUMVIRA IMANA

🔰 Ubwenge nyakuri butubashisha kumvira Imana. ” Iyi ni yo ndunduro y’Ijambo,byose byarumviswe.Wubahe Imana kandi ukomeze Amategeko yayo,kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese “.Umubwiriza 12 :13 ;reba na Gutegeka 13 :4.
2.Mbese amaturo n’ibitambo bishobora gusimbura kumvira ? ” Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira uyumviye ?Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama. “1Samweli 15 :22.

3️⃣ UBUPFAPFA
🔰 Ubwenge nyakuri bugaragara nk’ubupfapfa kub’isi. Amateka ya Bibiliya agaragaza abantu bo muri Bibiliya basa nk’aho bakoze iby’ubupfapfa. Mbese mwibuka ibya Yonatani n’uwamutwazaga intwaro biyemeza guhangana bonyine n’ingabo z’Abafilisitiya? None se tuvuge iki kuri Yosuwa wibwiraga gufata umujyi wa Yeriko akoresheje gusa kuwuzenguruka buri munsi mu gihe cy’icyumweru? Cyangwa se ubwo yategekaga izuba guhagarara mugihe yabonaga ko ari ngombwa ko haba amasaha make y’inyongera kugirango arangize urugamba? Nta n’ubwenge bugaragaramo mu birebana n’amayeri y’intambara! Kubona Gidiyoni asubizayo 99 ku ijana (99%) by’ingabo ze nyuma akabona agatera umwanzi yitwaje ibibindi n’imuri!

⏯️ Eliya na we yakoze iby’ubupfapfa ubwo yamenaga amazi ku gicaniro cy’Uwiteka ku musozi Karumeri aho kugira ngo yorohereze Imana akazi. Ibya Yehoshafati byo ni agahomamunwa! Umuntu washyize imbere umutwe w’abaririmbyi agiye ku rugamba! Iyo umwe muri izo ntwari za Bibiliya aza kuba yishingikirije ku mbaraga ze aho kwishingikiriza ku mbaraga z’Imana yari kuba abaye ikigoryi cyangwa yiyahuye!

⏯️ Ariko rero igihe intege nke z’umuntu zomatanye n’imbaraga z’Imana, Imana ikoresha abantu nk’abo ngo isohoze ibidashoboka. Igihe rero Imana iduhamagarira kuyishingikirizaho rwose, iyo idusaba kumenya ko tutayifite nta bushobozi tuba dufite, nta bwo iba iduhamagarira kuba imburamumaro.

⚠️ Nshuti yanjye, Yesu ni we Bwenge, niba ushaka kuba umunyabwenge emera ugengwe na we, bityo abashe kukuyobora ku bugingo bw’iteka. Ubwo bugingo bushobora kuba ubwawe niba wibutseko utamufite nta cyo wabasha gukora, ariko noneho uri kumwe na we byose birashoboka; ariko gusa igihe ukomeje kugirana na we umubano uhamye kandi uhoraho. (AMAHAME 95, Morris L. VENDEN P.20)

🛐 DATA WERA TURINDE GUKIRANUKA KW’INYUMA, UDUHE GUKIRANUKA GUSHYITSE.🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 28: KUBAHA UWITEKA NIBWO BWENGE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *