Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 18: IBYAGO NI IBY’ABAKIRANIRWA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 18 cya Yobu usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 18
Yobu 18:5,11-16,19-21
[5]“Ni ukuri urumuri rw’umunyabyaha ruzazima,Kandi ikibatsi cy’umuriro we ntikizaka.
[11]“Ibiteye ubwoba bizamuturuka impande zose,Bimurye isataburenge.
[12]Imbaraga ze zimarwa n’inzara,Kandi ibyago bizaba byubikiriye iruhande rwe.
[13]Ingingo z’umubiri we zizamirwa bunguri,Ni ukuri impfura y’urupfu izarya ingingo ze.
[14]Azarandurwa mu rugo rwe yiringiraga,Kandi azashyirwa umwami w’ibiteye ubwoba.
[15]Abatari abe bazaba mu rugo rwe,Amazuku azasukwa ku buturo bwe.
[16]Imizi ye izumira hasi,N’ishami rye rizacirwa hejuru.
[19]Ntazagira umuhungu cyangwa umwuzukuru mu bwoko bwe,Cyangwa uzasigara aho yari atuye.
[20]Abazaza nyuma ye bazatangarira umunsi we,Nk’uko abamubanjirije bafashwe n’ubwoba.
[21]Ni ukuri aho ni bwo buturo bw’ukiranirwa,Kandi aho ni ho hantu h’utazi Imana.”

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Nka Biludadi hari benshi bibwira ko ibyago n’ingorane duhura nabyo ari ibihano by’ibyo twakoze gusa.

1️⃣ INGARUKA Z’IBYO TWAKOZE

❇️Inshuti za Yobu zikomeje kumushinja icyaha yakoze cyatumye ibye Ari gucamo bibaho bati: “impamvu ni icyaha Yobu yakoze; ingaruka zacyo ni ukubabazwa kwe. None ni ubuhe buhanga bw’iyobokamana bwabisobanura kurusha aha? Ukuri ni uko imitekerereze yabo itari yo, urugero rukomeye y’uko ukuri kw’ibibaho n’Imana yabiremye kandi ikabibeshaho, bidakurikiza buri gihe imyumvire yacu y’uko Imana n’isi yaremye bikora” (SS lessons, Dec 1st, 2016).

➡️Ibyago n’ingorane dihura nabyo ku isi ni ingaruka z’icyaha, zigera ku beza no ku babi nk’uko Imana ivubira imvura ababi n’abeza. Si uko buri gihe biba ari igihano cy’icyaha wakoze, bijya biba kugira ngo izina ry’Imana rihabwe icyubahiro.

❇️N’ubona abantu bakora nabi bameze neza, bafite ibikenewe byose ndetse n’ibirenzeho, ntuzifuze gukora nkabo. Nubona kandi abantu bakorera Imana bababaye, bakennye cg barwaye ntibizaguce intege.
Ibyo ducamo Byose ntibitungura Imana, kandi dukwiye byose kubikuramo isomo ry’ubuzima aho kuducogoza mu nzira nziza.
⚠️Ku bakunda Imana, byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza (Abaroma 8:28).
👉🏽”Byose” ihagaraririye ibyiza, ibibi, ibudasobanutse kuri twe… Into byose sibyo duhanga amaso, duhanga amaso umugambi w’Imana ku bugingo bwacu.

📖Yeremiya 29:11
Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma . Ni ko Uwiteka avuga.

🛐 MANA NZIZA MUTANGABUGINGO, TURINDE GUCIBWA INTEGE N’IBYAGO N’INGORANE DUHURA NABYO KU ISI, TWIBUTSE KUGUHANGA AMASO🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 18: IBYAGO NI IBY’ABAKIRANIRWA.”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *