Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
YOBU 14: UMUNTU ARAMA IGIHE GITO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 14 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 14
[1] “Umuntu wabyawe n’umugore, arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka.
[2] Avuka ameze nk’ururabyo, maze agacibwa, ahita nk’igicucu kandi ntarame.
[3] Mbese nawe umuntu umeze atyo warushya umureba, cyangwa nkanjye wanshyira mu rubanza?
[4] Ni nde wabasha kuvana igitunganye mu kintu cyanduye? Nta we.
[5] Ubwo iminsi ye yategetswe, umubare w’amezi ye ugategekwa nawe, kandi ukamushyiriraho urugabano atabasha kurenga,
[7] “Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome.
[8] Nubwo umuzi wacyo usazira mu butaka, n’igishyitsi cyacyo kigahera mu mukungugu,
[9] Iyo cyumvise amazi cyongera gushibuka, kigatoha nk’igiti kikiri gito.
[10] Ariko umuntu we arapfa akagendanirako, ni ukuri umwuka w’umuntu urahera. Ubwo akaba ari he?
[11] “Uko amazi yo mu nyanja yuzuruka, n’umugezi uko ugabanuka ugakama;
[12] Ni ko umuntu aryama ubutabyuka, kugeza ubwo ijuru rizaba ritakiriho, ntabwo bazakanguka cyangwa kubyutswa ngo bave mu bitotsi byabo.
[13] “Icyampa ukampisha ikuzimu, ukandindira mu rwihisho kugeza ubwo uburakari bwawe buzashira, ukantegekera igihe kandi ukazanyibuka.
[14] Umuntu napfa azongera abeho? Naba nihanganiye iminsi y’intambara yanjye yose, ntegereje igihe cyanjye cyo kurekurwa.
[15] Wampamagara nakwitaba, washatse kubona umurimo w’amaboko yawe.

Ukundwa n’Imana gira umunsi w’umunezero, Imana ikweze kandi iguhe uburuhukiro mu mutima wawe.

1️⃣ KURAMA K’UMUNYABYAHA
Umuntu amaze gucumura yizaniye umuvumo w’urupfu (Itangiriro 2:17)- ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.” Nuko umuntu arya ku giti cyabuzanijwe, azana urupfu mu isi. Icyo gihe abantu baramaga imyaka myinshi, ariko ibyaha bikomeza kugwira ku Isi, Imana yicuza ko yaremye umuntu, ibarimbuza umwuzure! Nowa n’umuryango we bararokoka, nyamara babwirwa ko bazarama igihe gito ! (Zaburi 90:10)- Iminsi y’imyaka yacu ni imyaka mirongo irindwi, ariko kandi nitugira intege nyinshi ikagera kuri mirongo inani. Nyamara ibyiratwa byayo ni imiruho n’umubabaro, kuko ishira vuba natwe tukaba tugurutse.

➡️ Nimucyo twibere mu bwihisho bw’Isumbabyose (Zaburi 91:1), nibyo biruta ubundi bwishingizi bwose! Niho tuzarama nk’uko umunyezaburi abivuga muri (Zaburi 91:16)- Nzamuhaza uburame, kandi nzamwereka agakiza kanjye.” 🙏

2️⃣ UBUGINGO BUKORA ICYAHA NIBWO BUZAPFA
Um. 14- Yobu azabaza niba umuntu napfa azongera kubaho? Umuntu wizera amaraso ya Yesu akemera kuyoborwa na Mwuka Wera napfa azaba asinziriye, azakangukira kubona ubugingo buhoraho; azongera kubaho.

⚠️ Uwinangira akanga kumvira Imana, ntazongera kubaho! (Ezekiyeli 18:20) hati: Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa! Icyaha ni iki se ? Icyaha ni ukwica itegeko. (1 Yohana 3:4) – Umuntu wese ukora icyaha, aba agomye, kandi icyaha ni bwo bugome.

➡️ Haracyari ibyiringiro ko Yesu yaje kudukura mu bubata bw’icyaha. Igihe ni iki ngo twiyarure ! (Ibyakozwe n’Intumwa 17:30) – Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana.

🛐 MANA DUSHOBOZE KUMVIRA MWUKA WERA, ADUSHOBOZE KUMVIRA AMATEGEKO YAWE HARIMO N’IRY’ISABATO🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 14: UMUNTU ARAMA IGIHE GITO”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *