Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 7 : YOBU AGARAGAZA AMARANGAMUTIMA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 7

[1]“Mbese umuntu akiri mu isi ntaba afashe igihe mu ntambara?n’iminsi ye si nk’iy’ukorera ibihembo?
[2]Uko umuretwa yifuza igicucu,n’umukozi uko arindira ibihembo bye,
[3]Ni ko nahawe amezi anguye nabi ho ibihembo,Kandi nategekewe amajoro antera imiruho.
[4]Iyo ndyamye ndavuga nti‘Buracya ryari ngo mbyuke?’Mpora ndara ngaragurika bugacya.
[6]Iminsi yanjye irihuta kuruta ikibohesho cy’umuboshyi w’imyenda,Ishira ari nta byiringiro.
[7]Nyamuneka ibuka ko ubugingo bwanjye ari umuyaga gusa,Ijisho ryanjye ntirizongera kubona ibyiza ukundi.
[8]Ijisho ry’undeba ntirizongera kumbona,Amaso yawe azaba andiho ariko sinzaba nkiriho.
[11]Ni cyo gitumye ntiyumanganya,Mvuze mbitewe n’agahinda,Ndaganya amaganya mbitewe n’ishavu riri mu mutima wanjye.
[16]Kubaho kwanjye ndakuzinutswe sinshaka kurama,Ndekera ukwanjye kuko iminsi yanjye ari ubusa.
[17]“Umuntu ni iki cyatuma umukuza, ukamwitaho,
[18]Ukamugenderera uko bukeye,Ntutuze kumugerageza?
[19]Uzirengagiza ryari kumpozaho ijisho,Ukanyorohereza nkabona uko mira amacandwe?
[20]Niba narakoze icyaha weho nagutwaye iki,Murinzi w’abantu?Ni iki gituma ungira intego,Bigatuma ninanirwa?
[21]Kandi ni iki gituma utambabarira igicumuro cyanjye,Ngo umvaneho ikibi cyanjye?Kuko noneho ngiye kuryama mu mukungugu,Nawe uzanshakana umwete cyane,ariko sinzaba nkiriho.”

Ukundwa n’Imana umunsi w’umunezero. Ese wari wababara ukifuza gupfa cg kuba utaravutse? No mu bihe bigoye gutyo, Imana iba iri kumwe nawe, urukundo rwayo ntirukuvaho.

1️⃣ YOBU AKOMEZA KWIGANYIRA

❇️Turabona ahangaha Yobu ashakisha uburuhukiro n’umutuzo bishobora guturuka ku rupfu. Ahangaha arinubira uburyo ubuzima ari bugufi. Aravuga ko ubuzima bugoye, kandi bukaba bwuzuyemo imiruho n’imibabaro, bigasozwa no gupfa.
▶️Duhera mu gihirahiro duterwa n’urujijo rw’ibyo tubona ku isi, twinubira uburyo ubuzima ari bugufi, aho abantu bapfa bakenyutse, nubwo ubwo buzima bushobora kuba burangwa n’imibereho yuzuye agahinda n’imibabaro….Yobu wasaga n’uwugarijwe n’urupfu yari akinubira uburyo umuntu arama igihe gito, nubwo yari mu bihe bitamworoheye byuzuye imibabaro n’agahinda (SS 2016 54-55)

2️⃣ UMUNTU NI IKI?

🔰Uburyo wagoragozamo bwose, iki kibazo “Umuntu ni iki “ni kimwe mu bibazo by’ingutu dushobora kwibaza .
Mbese turi bande? Kuki turi hano ku isi? Mbese ni uwuhe mugambi wo kubaho kwacu n’impamvu turiho? Ku ruhande rwa Yobu, kubera ko yizeraga ko Imana yamwibasiye, aribaza n’impamvu Imana yata igihe imutekerezaho.
Imana ntirondoreka, n’ibyo yaremye biratangaje, ni kuki yakwita kuri Yobu?
Mbese twebwe turi bande byatuma Imana itwitaho? (SS2 2016, 55-56)

⚠️N’ubwo bimeze bityo Imana iradukunda, Imana ni urukundo. Reka imibabaro yacu yee kudukura ku Muremyi ahubwo atubashishe kuyibamo, azanayidukuremo dukomeye kurusha mbere.

3️⃣ KUKI IMANA YITA KU MUNTU?

🔰Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese ahabwe ubugingo buhoraho. (Yh3:16)
Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Nicyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye (1 Yoh 3:1)
▶️Mu gihe Yohana yatekerezaga ku burebure, ubujyakuzimu n’ubugari by’urukundo Data wa twese akunda ubwoko bwari bugenewe kurimbuka, yatwawe no kururata no gucishwa bugufi. Ntiyari kubona ururimi akoresha ngo asobanure urwo rukundo. Mbega agaciro kahawe umuntu uko kangana!
❇️Binyuze mu gicumuro , abana bari ab’Imana babaye aba Satani. Ariko binyuze mu gitambo cya Kristo, no kwizera izina rye, abana ba Adamu bahindutse abana b’Imana. Dukurikije kamere muntu , Kristo yazamuye ikiremwamuntu agishyira ku rundi rwego rufite agaciro. (Testimonies for the Church vol 4, p 563.)
⏩Bavandimwe Satani ntakadufatire mu mibabaro y’uburyo butandukanye ngo atugamburuze kuko Imana ntiyigeze itureka nta nubwo izatureka . Zirikana ko nubwo ari umurwanyi atari umuneshi. Komera kandi ushikame, ntukurwe umutima n’ibikugoye bikwizirikaho, Imana yacu iradukunda kandi itwitaho izabisoza neza.

🛐 DATA WA TWESE SHIMWA KU BW’URUKUNDO RWAWE RWATUGIZE ABANA BAWE 🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 7 : YOBU AGARAGAZA AMARANGAMUTIMA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *