Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 6: YOBU AMENYEKANISHA UMUBABARO WE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 6

[1]Yobu aherako arasubiza ati
[2]“Ayii, iyaba umubabaro wanjye washobora kugerwa,N’ibyago byose bigashyirwa ku bipimo!
[3]Kuko byarusha umusenyi wo mu nyanja kuremera,Ni cyo cyatumye nihutira kuvuga.
[4]Erega imyambi y’Isumbabyose yarampinguranije,Ubugingo bwanjye bukanywa ubumara bwayo,Ibiteye ubwoba by’Imana bingererejeho.
[8]“Icyampa nkabona icyo nsaba,Imana ikampa icyo nifuza.
[9]Ni ukugira ngo yemere kumpondagura, Ikareka ukuboko kwayo kukampuhura.
[10]Ubwo mba ngifite ikimpumuriza,Ndetse mba nishimiye imibabaro idatuza, Kuko ntahakanye amagambo y’Uwera.
[11]Gukomera kwanjye ni iki, kugira ngo ntegereze?N’iherezo ryanjye ni iki, kugira ngo nihangane?
[12]Mbese gukomera kwanjye ni nk’ukw’amabuye?Cyangwa umubiri wanjye ni umuringa?
[13]Ntimuzi ko jyewe muri jye hatarimo ikintabara,Kandi agakiza kambereye kure?
[15]Abo tuva inda imwe barariganije, Bameze nko mu isuri y’inkamīra itemba igashira.
[16]Aho barafu yirabuza,Ishelegi ikihisha,
[22]Mbese nigeze kuvuga nti‘Nimugire icyo mumpa’?Cyangwa nti ‘Nimungirire ubuntu mu byo mutunze’?
[23]Cyangwa nti‘Mundokore mumvane mu maboko y’umwanzi’?Cyangwa nti‘Nimunkize mumvane mu maboko y’abarenganya’?
[26]Mbese murashaka guhinyura amagambo,Ubwo ibyo uwihebye avuze bimeze nk’umuyaga?
[28]Noneho ndabinginze nimunyitegereze,Ni ukuri sinavugira ibinyoma imbere yanyu.
[29]Nimuhindukire ndabinginze mwe gukiranirwa,Ni ukuri nimuhindukire,urubanza rwanjye ni urw’ukuri.
[30]Mbese ururimi rwanjye ruriho gukiranirwa?Akanwa kanjye ntikazi gutandukanya iby’igomwa?

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe, umubabaro ugamburuza benshi, ariko Yobu ntiyigeze awucumuriramo.

1️⃣IKIBAZO KIBAZWA

▶️Nk’uko byavuzwe mu cyigisho cy’ejo hashize, ikibazo cyo guhakana ko Imana iriho nticyigeze kigaragara mu gitabo cya Yobu.
Ahubwo, ikibazo cyari icyo kwibaza impamvu Yobu yahuye n’ibigeragezo nka biriya? Kandi twibajije ku bintu byose byamubayeho, birumvikana ko icyo kibazo cyari cyoroshye, na cyane ko yari umuntu wizeraga Imana

▶️Niba nk’urugero umuntu yari umuhakanamana maze akagerwaho n’ibigeragezo, igisubizo cyerekeranye n’impamvu ibyo byamugezeho cyaba cyoroshye kumusobanurira.

⚠️Turi mu isi itagira impuhwe, itagira umuntu n’umwe yitaho. Niyo mpamvu rimwe na rimwe tugerwaho n’ibyago tutagizemo uruhare, bityo bikaba aribyo bituma ibyatugeraho byose bidakwiriye kudukura umutima, n’ubwo twaba turi mu bihe bishishana, ahatuzengurutse hose hari ibibazo.(SS 2016.43-44)

⏩Nawe se wigeze ugira umubabaro ukagutera guhangayika no kwibaza impamvu y’ubwo buribwe? Turiza imbere y’Imana uyegurire ubugingo bwawe kuko nyuma y’ubwo buzima uzirikane ko hari ubundi.

2️⃣GUTOZWA N’IMIBABARO

▶️Kuri iyi si, abantu bose bakorera Imana n’abantu bakiranuka, babanza gutorezwa mu ishuri ry’umubabaro. Uko umuntu aba afite inshingano iremereye cyane kandi agakora umurimo uhanitse, niko n’ibigeragezo birushaho kumusatira kandi ni ko asabwa kurushaho kwitwararika.

⚠️Nimwigire ku mibereho ya Yosefu n’iya Mose, iya Daniyeli na Dawidi n’amateka ya Salomon, maze murebe umusaruro wavuyemo. (Soma igitabo cy’UBUREZI pge 156, 157 na 158)

❇️Gusa muri abo bose ntawigeze agira umubabaro Yobu yagize, ariko byose aba ari gahunda y’Imana.

🛐 UHORAHO TUBASHISHE KUMVA KO IMIGAMBI YAWE ARI MYIZA KURI TWE🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 6: YOBU AMENYEKANISHA UMUBABARO WE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *