Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 1: INTAMBARA IRI HAGATI Y’IKIBI N’ICYIZA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 1
[1] Mu gihugu cya Usi hari umuntu witwaga Yobu, kandi uwo muntu yari umukiranutsi utunganye, wubahaga Imana akirinda ibibi.
[2] Nuko abyara abahungu barindwi n’abakobwa batatu.
[3] Kandi yari atunze intama ibihumbi birindwi n’ingamiya ibihumbi bitatu, n’amapfizi igihumbi yo guhinga n’indogobe z’ingore magana atanu, n’abagaragu benshi cyane. Uwo muntu yari akomeye kuruta abantu bose b’iburasirazuba.
[6] Umunsi umwe abana b’Imana baje bashengereye Uwiteka, kandi na Satani yazanye na bo.
[7 ] Uwiteka abaza Satani ati”Uturutse he?” Nuko Satani asubiza Uwiteka ati”Mvuye gutambagira isi no kuyizereramo.”
[8] Uwiteka arongera abaza Satani ati”Mbese witegereje umugaragu wanjye Yobu yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ko ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi?”
[9] Maze Satani asubiza Uwiteka ati”Ariko se ugira ngo Yobu yubahira Imana ubusa?
[10] Ntiwagiye umurinda we n’inzu ye n’ibyo atunze byose? Wahiriye umurimo w’amaboko ye, n’amatungo ye agwiriye mu gihugu.
[11] Ariko rambura ukuboko kwawe ukore ku byo atunze byose, na we azakwihakana ari imbere yawe.”
[12] Uwiteka asubiza Satani ati”Dore ibyo atunze byose biri mu maboko yawe, keretse we ubwe we kumuramburaho ukuboko kwawe.” Nuko Satani aherako ava imbere y’Uwiteka.
[20] Maze Yobu aherako arahaguruka ashishimura umwitero we, arimoza yikubita hasi arasenga ati
[21]”Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, nzasubira mu nda y’isi nta cyo nambaye. Uwiteka ni we wabimpaye, kandi Uwiteka ni we ubintwaye. Izina ry’Uwiteka rishimwe.”
[22] Muri ibyo byose Yobu ntiyakoze icyaha, haba no kubiherereza ku Mana.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Mbese uhagaze ute ku rugamba?

1️⃣ INTAMBARA ITUTUMBA
🔰 Intambara ikomeye hagati ya Kristo na Satani ikaba imaze hafi imyaka ibihumbi bitandatu, igiye kurangira bidatinze; kandi uwo mugome yakajije umurego cyane kugira ngo adindize umurimo Kristo akorera abantu, maze anangirisha imitima yabo imitego ye. Icyo agambiriye kugeraho ni uguheza abantu mu mwijima no kubanangira imitima kugeza igihe Umukiza arangiza umurimo we w’ubuhuza, maze ntihabe hakiriho igitambo cy’ibyaha. II 509.1

⏯️ Igitabo cya Yobu n’igitabo cy’Intangiriro ni ibitabo Mose yatangiriyeho kwandika igihe yarari mu butayu, (The SDA Bible Commentary, vol. 3, P. 1140).

⏯️ Igitabo cya Yobu kitubwira ibibazo byugarije isi, aribyo birebana n’imibabaro n’ububabare umwana w’umuntu ahura nabyo. Yob 1: 1
⏯️ Mu magambo make, icyo gitabo gitangira kivuga ahantu hameze nka Edeni habaga umuntu w’umukire w’umukiranutsi kandi w’inyangamugayo, wari ufite byose utagira icyo wamunenga.
Nyamara nubwo ntacyo yarabuze yarabitungiye mu isi y’icyaha. (Ibyigisho by’ishuri ryo Ku isabato Job 4/2016 P.19).

⚠️ Igitabo cya Yobu gikuraho umwenda ukingirije, hakagaragara ukuri kw’Intambara iri hagati y’Imana na satani ku buryo amaso yacu n’amatwi yacu ndetse n’ubwenge bw’isi bidashobora kubitugaragariza (Ibyigisho by’ishuri ryo Ku isabato Job 4/2016 P.21). Iki gitabo kitwereka Yobu nk’urubuga ruto rw’isibaniro.

⚠️ Nshuti yanjye waba usobanukiwe n’urugamba turwana? Ubwo dutangiye kwiga igitabo cya Yobu ndakurirakira gusenga Imana kugirango ubashe gusobanukirwa neza n’urugamba rutwugarije.

2️⃣ INTWARI MU NTAMBARA
🔰 Ubuhamya Imana irondora imitima yatanze kuri Yobu, umukurambere wo mu gihugu cya Usi, ni ubu ngo: ‘Nta we uhwanye na we ku isi, ni umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi.” Ub 159.3

⏯️ Satani yareze Yobu ikirego cyuzuye urwangano agira ati: “Ariko se, ugira ngo Yobu yubahira Imana ubusa? Ntiwagiye umurinda we n’inzu ye n’ibyo atunze byose? . Ariko rambura ukuboko kwawe, ukore ku byo atunze byose, na we azakwihakana ari imbere yawe.” Ub 159.4

⏯️ Uwiteka asubiza Satani ati: “Dore, ibyo atunze byose biri mu maboko yawe; keretse we ubwe we kumuramburaho ukuboko kwawe.” Ub 159.5

⚠️ Satani amaze kumva ko Imana imuhaye uburenganzira, yirara mu byo Yobu yari afite byose arabitsemba: amashyo n’imikumbi, abagaragu n’abaja, abahungu be n’abakobwa be; kandi “amuteza ibishyute bibi, bihera mu bworo bw’ikirenge bigeza mu gitwariro.” Yobu 1: 8-12; 2:5-7. Ub 159.6

⚠️ Nubwo yasaga n’uwatereranwe n’ijuru n’isi, Yobu yashikamye ku kwizera Imana kwe no kuba indahemuka.

❓None wowe twitwaye ute ku rugamba? Urashikamye cyangwa urihebye? Icyampa wowe nanjye Uwiteka akatubashisha guhagarara kigabo.

🛐 DATA WERA TUBASHISHE GUTSINDA URUGAMBA🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 1: INTAMBARA IRI HAGATI Y’IKIBI N’ICYIZA”
  1. Uwiteka atubashishe guhagarara dushikamye ku rugamba kuko Umukiza wacu ari hafi kugaruka maze akazasanga tumwiteguye.

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *