Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cya Esiteri, usenga kandi uciye bugufi.
đ ESITERI 10
[1] Nuko Umwami Ahasuwerusi akoresha ikoro abo mu gihugu n’abo mu birwa byo mu nyanja nini.
[2] Ariko ibyo yakoreshaga ububasha bwe n’imbaraga ze byose, n’ibyerekana neza uko umwami yakujije Moridekayi akaba umuntu ukomeye, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’Abami b’u Bumedi n’u Buperesi?
[3] Kuko uwo Muyuda Moridekayi yari uwa kabiri ku Mwami Ahasuwerusi, kandi yari akomeye mu Bayuda agashimwa na bene se uko bangana, agashakira ubwoko bwabo ibyiza kandi akajya abwira urubyaro rwe amahoro.
Ukundwa nâImana, girâumunsi wâumunezero. Kuri uyu munsi Uwiteka yejeje agaha umugisha, ndasaba Imana ngo itubashishe kwibuka abo turibo.
1ď¸âŁ MORIDEKAYI AHABWA ISUMBWE
đ°Uwiteka arica, agakiza, ashyira ikuzimu kandi agakurayo. Uwiteka arakenesha agakenura, Acisha bugufi agashyira hejuru. Akura abakene mu mukungugu, Ashyira hejuru abatindi abakuye ku cyavu, Kugira ngo bicarane nâbikomangoma. Baragwa intebe zâicyubahiro, Kuko inkingi zâisi ari izâUwiteka, Kandi ni zo yayishinzeho. Azarinda ibirenge byâabakiranutsi be, Ariko abanyabyaha bazacemererwa mu mwijima, Kuko nta muntu uzaneshesha amaboko. Abarwanga Uwiteka bazavunagurika, azabahindiraho ari mu ijuru. Uwiteka azacira abo mu mpera yâisi imanza,
Kandi umwami azamuha imbaraga, Azashyira hejuru ihembe ryâuwo yasize amavuta.â AA 395.6
â ď¸Nyuma y’igihe kirekire Moridekayi asuzugurirwa ku ibaraza, Uwiteka yaramuzamuye amugira umuyobozi w’ikirenga mu bwami bw’Abamedi n’Abaperesi.
2ď¸âŁ AMAHIRWE ATARAPFUSHIJWE UBUSA
đ° [3] Kuko uwo Muyuda Moridekayi yari uwa kabiri ku Mwami Ahasuwerusi, kandi yari akomeye mu Bayuda agashimwa na bene se uko bangana, agashakira ubwoko bwabo ibyiza kandi akajya abwira urubyaro rwe amahoro.
âŻď¸ Amahirwe Moridekayi yahawe yayabyaje umusaruro none wowe nanjye bite nâamahirwe twahawe? Twaba tuyakerensa nk’uko Esawu yabigenje ubwo yagurishaga ubutware bwe ifunguro rimwe cyangwa tuyakoresha nka Moridekayi bigatuma dushimwa na bene bacu, abo tubereye nâabayobozi? None se dushakira abantu b’Imana amahoro n’ibyiza kandi tubwira urubyaro rwacu amahoro?
3ď¸âŁ GUKERENSA UBUTWARE
âď¸Nyamara urabaza uti: âUbutware twahawe ni ubuhe? Nshuti yanjye twahawe ubutware bukomeye ikibura ni ukububyaza umusaruro nkuko Moridekayi yabigenje.
đ Umva uko umugaragu wâImana Pawulo abivuga: (12) Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimo we, (13) nubwo nabanje kuba umutukanyi n’urenganya n’umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera; (14) kandi ubuntu bw’Umwami wacu bwarushijeho kunsagirizwa, bufatanije no kwizera n’urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu. (1 Timoteyo 1:12;17)
âŻď¸ Kristo aragira ati: âDore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, nâimbaraga zâUmwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.â Iyo dukoresha neza ubutware twahawe ntituba dutinya imbaraga zâumwijima ahubwo tuba twirukana abadayimoni.
Birababaje kubona muri iki gihe cyacu bamwe mu bitirirwa izina ryâUwiteka aribo bajya mu bapfumu! Bamwe mu bayobozi bâItorero baritwikira ijoro nkâiryo Sawuli yitwikiriya ajya ku mushitsikazi wo muri Endori bakajya gushikisha (kuraguza). Uko ni ko Sawuli yatanze azize gucumura yacumuye k’Uwiteka, kuko atitondeye ijambo ryâUwiteka, kandi kuko yashikishije umushitsi ngo amuhanuze, ntahanuze Uwiteka. Ni cyo cyatumye amutangisha, ubwami akabugabira Dawidi mwene Yesayi. (1 Ngoma 10: 13-14)
â ď¸â ď¸â ď¸Ukundwa nâImana, urongeye uhawe amahirwe yo kwitekerezaho no gutekereza ku butware wahawe, byaba byiza uvuze nka Pawulo uti âNdashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimo weâ nibitaba ibyo uzapfa nkuko Sawuli yapfuye, ntuzagorwa no kujya muri Endori, kuko abashitsi nâabapfumu baragwiriye muri iyi minsi. Ikibabaje nuko abenshi bitwaza Bibiliya abandi bakiyitirira Kristo. Zirikana neza ko ari twe twahawe ubushobozi bwo gukandagira inzoka na sikorupiyo kandi ubu bushobozi ntibutangirwa ku misozi nka Kanyarira cyangwa se mu buvumo, mu migezi no mu byumba ahubwo twabuherewe ubuntu igisigaye ni ukubyiyumvamo, kubyakira no ku bukoresha.
đ DATA TUBASHISHE GUSOBANUKIRWA NâAGACIRO KACUđ
Wicogora Mugenzi.
Amena. Uwiteka atubashishe kumenya agaciro yaduhaye no kugira uruhare mu murimo we.