Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ESITERI 10: UWITEKA ASHYIRA HEJURU ABATINDI ABAKUYE KU CYAVU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cya Esiteri, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ESITERI 10
[1] Nuko Umwami Ahasuwerusi akoresha ikoro abo mu gihugu n’abo mu birwa byo mu nyanja nini.
[2] Ariko ibyo yakoreshaga ububasha bwe n’imbaraga ze byose, n’ibyerekana neza uko umwami yakujije Moridekayi akaba umuntu ukomeye, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’Abami b’u Bumedi n’u Buperesi?
[3] Kuko uwo Muyuda Moridekayi yari uwa kabiri ku Mwami Ahasuwerusi, kandi yari akomeye mu Bayuda agashimwa na bene se uko bangana, agashakira ubwoko bwabo ibyiza kandi akajya abwira urubyaro rwe amahoro.

Ukundwa n’Imana, gir’umunsi w’umunezero. Kuri uyu munsi Uwiteka yejeje agaha umugisha, ndasaba Imana ngo itubashishe kwibuka abo turibo.

1️⃣ MORIDEKAYI AHABWA ISUMBWE
🔰Uwiteka arica, agakiza, ashyira ikuzimu kandi agakurayo. Uwiteka arakenesha agakenura, Acisha bugufi agashyira hejuru. Akura abakene mu mukungugu, Ashyira hejuru abatindi abakuye ku cyavu, Kugira ngo bicarane n’bikomangoma. Baragwa intebe z’icyubahiro, Kuko inkingi z’isi ari iz’Uwiteka, Kandi ni zo yayishinzeho. Azarinda ibirenge by’abakiranutsi be, Ariko abanyabyaha bazacemererwa mu mwijima, Kuko nta muntu uzaneshesha amaboko. Abarwanga Uwiteka bazavunagurika, azabahindiraho ari mu ijuru. Uwiteka azacira abo mu mpera y’isi imanza,
Kandi umwami azamuha imbaraga, Azashyira hejuru ihembe ry’uwo yasize amavuta.” AA 395.6

⚠️Nyuma y’igihe kirekire Moridekayi asuzugurirwa ku ibaraza, Uwiteka yaramuzamuye amugira umuyobozi w’ikirenga mu bwami bw’Abamedi n’Abaperesi.

2️⃣ AMAHIRWE ATARAPFUSHIJWE UBUSA
🔰 [3] Kuko uwo Muyuda Moridekayi yari uwa kabiri ku Mwami Ahasuwerusi, kandi yari akomeye mu Bayuda agashimwa na bene se uko bangana, agashakira ubwoko bwabo ibyiza kandi akajya abwira urubyaro rwe amahoro.

⏯️ Amahirwe Moridekayi yahawe yayabyaje umusaruro none wowe nanjye bite n’amahirwe twahawe? Twaba tuyakerensa nk’uko Esawu yabigenje ubwo yagurishaga ubutware bwe ifunguro rimwe cyangwa tuyakoresha nka Moridekayi bigatuma dushimwa na bene bacu, abo tubereye n‘abayobozi? None se dushakira abantu b’Imana amahoro n’ibyiza kandi tubwira urubyaro rwacu amahoro?

3️⃣ GUKERENSA UBUTWARE

❇️Nyamara urabaza uti: “Ubutware twahawe ni ubuhe? Nshuti yanjye twahawe ubutware bukomeye ikibura ni ukububyaza umusaruro nkuko Moridekayi yabigenje.

📖 Umva uko umugaragu w’Imana Pawulo abivuga: (12) Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimo we, (13) nubwo nabanje kuba umutukanyi n’urenganya n’umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera; (14) kandi ubuntu bw’Umwami wacu bwarushijeho kunsagirizwa, bufatanije no kwizera n’urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu. (1 Timoteyo 1:12;17)

⏯️ Kristo aragira ati: “Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n’imbaraga z’Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.” Iyo dukoresha neza ubutware twahawe ntituba dutinya imbaraga z’umwijima ahubwo tuba twirukana abadayimoni.
Birababaje kubona muri iki gihe cyacu bamwe mu bitirirwa izina ry’Uwiteka aribo bajya mu bapfumu! Bamwe mu bayobozi b’Itorero baritwikira ijoro nk’iryo Sawuli yitwikiriya ajya ku mushitsikazi wo muri Endori bakajya gushikisha (kuraguza). Uko ni ko Sawuli yatanze azize gucumura yacumuye k’Uwiteka, kuko atitondeye ijambo ry’Uwiteka, kandi kuko yashikishije umushitsi ngo amuhanuze, ntahanuze Uwiteka. Ni cyo cyatumye amutangisha, ubwami akabugabira Dawidi mwene Yesayi. (1 Ngoma 10: 13-14)

⚠️⚠️⚠️Ukundwa n’Imana, urongeye uhawe amahirwe yo kwitekerezaho no gutekereza ku butware wahawe, byaba byiza uvuze nka Pawulo uti “Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimo we” nibitaba ibyo uzapfa nkuko Sawuli yapfuye, ntuzagorwa no kujya muri Endori, kuko abashitsi n’abapfumu baragwiriye muri iyi minsi. Ikibabaje nuko abenshi bitwaza Bibiliya abandi bakiyitirira Kristo. Zirikana neza ko ari twe twahawe ubushobozi bwo gukandagira inzoka na sikorupiyo kandi ubu bushobozi ntibutangirwa ku misozi nka Kanyarira cyangwa se mu buvumo, mu migezi no mu byumba ahubwo twabuherewe ubuntu igisigaye ni ukubyiyumvamo, kubyakira no ku bukoresha.

🛐 DATA TUBASHISHE GUSOBANUKIRWA N’AGACIRO KACU🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ESITERI 10: UWITEKA ASHYIRA HEJURU ABATINDI ABAKUYE KU CYAVU”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *