Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ESITERI 9: ABANZI B’UBWOKO BW’IMANA BAHABWA IGIHANO KIBAKWIRIYE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya Esiteri, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ESITERI 9
[1] Ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari, itegeko n’iteka by’umwami byendaga gusohozwa. Ni wo munsi abanzi b’Abayuda bibwiraga ko bagiye kubagiraho ububasha, ariko birahinduka Abayuda baba ari bo bagira ububasha ku banzi babo.
[2] Nuko Abayuda bateranira mu midugudu yabo mu bihugu by’Umwami Ahasuwerusi byose, ngo bafate abashakaga kubagirira nabi. Nta muntu wabashaga kubabuza kuko amahanga yose yari yabatinye.
[3] Maze abatware b’ibihugu byose n’ibisonga by’umwami, n’abatware b’intebe n’abakoraga imirimo y’umwami batabara Abayuda, kuko Moridekayi yari yabateye ubwoba.
[4] Moridekayi uwo yari akomeye mu rugo rw’umwami, yamamara mu bihugu byose kandi yajyaga arushaho gukomera.
[5] Nuko Abayuda bicisha abanzi babo inkota, barabatsemba babamaraho, bagirira ababangaga uko bashatse.

[18] Ariko Abayuda b’i Shushani baraterana ku munsi wa cumi n’itatu w’uko kwezi no ku wa cumi n’ine, maze ku wa cumi n’itanu wako bararuhuka bawugira umunsi wo gusangiriraho no kunezerwa.
[19] Ni cyo gituma uwo munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa Adari, Abayuda b’imusozi babaga mu midugudu idafite inkike, bawugira umunsi wo kunezererwaho no gusangira, n’umunsi mwiza wo guhana amafunguro.
[20] Hanyuma Moridekayi yandika ibyo, abyoherereza Abayuda bose bo mu bihugu by’Umwami Ahasuwerusi byose, aba hafi n’aba kure,
[21] abategeka ko umunsi wa cumi n’ine n’uwa cumi n’itanu w’ukwezi Adari, bayigira iminsi mikuru uko umwaka utashye,
[22] kuko iyo minsi ari yo Abayuda baruhukiyemo abanzi babo, kandi uko kwezi akaba ari ko kwababereye uk’umunezero mu cyimbo cy’umubabaro, hakaba umunsi mwiza mu cyimbo cyo kwirabura. Kandi abategeka ko bayigira iminsi yo gusangiriraho no kunezerwa, bagahana amafunguro, bagaha abakene impano.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Mu gihe gikwiriye Imana iratabara

1️⃣ ABAYUDA BICA ABANZI BABO
🔰 [5] Nuko Abayuda bicisha abanzi babo inkota, barabatsemba babamaraho, bagirira ababangaga uko bashatse.
⚠️ Aho niwaba wibaza icyo bariya bantu bose baba barazize? Wakwibaza impamvu umuntu umwe witwa Hamani yatuma ingaruka zigera ku ishyanga rinini! Ikindi kibazo cyakwibazwa ni uburyo abayuda bakwihorera ku rwego rwo hejuru nk”urunguru.

⏯️ Amagambo akurikira akubiyemo ibisubizo: Mu kurinda ubugingo bw’umwicanyi wa mbere, Imana yerekaniye imbere y’ijuru n’isi icyigisho cy’uko hariho intambara ikomeye. Amateka y’umwijima ya Kayini n’urubyaro rwe yabaye urugero rwerekana uko byajyaga kumera iyo umunyabyaha yemererwa kubaho mu cyaha by’iteka ryose, akomeza kugomera Imana. Kwihangana kw’Imana kwatumye ahubwo abagome barushaho kwinangira no kugoma bikabije. Nyuma y’ibinyejana cumi na bitanu Kayini ahanwe, isi n’ijuru byiboneye ingaruka y’imikorere n’urugero rwe mu bugome no kwangirika byabaye gikwira ku isi.

⏯️ Byagaragaye yuko igihano cy’urupfu cyageze kuri mwenemuntu wacumuye kubwo kugomera amategeko y’Imana cyari gikubiyemo ubutabera n’imbabazi. Uko abantu bagiye bakomeza kubaho mu cyaha, ni nako barushagaho kuba akahebwe. Urubanza ijuru ryaciriye icyaha, kandi rugatanga umudendezo ku isi kugira ngo itanduzwa n’abiyemeje kwigomeka, rwari umugisha aho kuba umuvumo. AA 42.4

2️⃣ IBIHANO BIRINDIRIYE ABANZI B’IMANA
🔰 Satani ahora akora uko ashoboye kose, kandi mu mbaraga nyinshi n’ubuhendanyi bwinshi, aharabika Imana n’ubuyobozi bwayo. Yifashishije imigambi yagutse, iteguye neza, kandi no mu mbaraga zidasanzwe, ashaka kwigarurira abatuye isi kugira ngo bakomeze kurindagirira mu buriganya bwe. AA 43.1

⏯️ Uko bwije nuko bukeye imbuzi zigera kubatuye isi; ubutumwa bugera kuri buri wese bumubwira aho gukirira ndetse n’iteka rizacirwa ku banzi b’Imana; ikibabaje nuko hari abakomeje gukeretsa imiburo itangwa n’abagaragu b’Imana.

⚠️ Nk’uko byagendekeye abanzi b’Imana bo mugihe cya Hamani, niko bigiye kugendekera abanzi b’Imana bo muri iki gihe. Umuhishuzi Yohana hari ibyo yeretswe: yabonye ko mu gihe ibyago by’imperuka byagwaga ku batuye isi, bamwe bivovoteraga Imana kandi bayituka. Abandi bihutiye gusanga ubwoko bw’Imana barabwinginga ngo bubigishe uko barokoka imanza zayo. Ariko abera nta kintu bashoboraga kubamarira.

⏯️ Amarira ya nyuma yo kuririra abanyabyaha yari yarasutswe, kubasabirana umubabaro mwinshi ubuheruka byari byarakozwe, umutwaro wa nyuma warikorewe, kandi umuburo uheruka waratanzwe. Ijwi ryiza ry’imbabazi ntiryari ricyongera kubararika. Igihe abera n’abo mu ijuru bose bari bashishikajwe n’agakiza kabo, bo ntibari babitayeho. Urupfu n’ubugingo byari byarashyizwe imbere yabo ngo bahitemo. Benshi bifuje ubugingo, ariko ntibagira umwete wo kubwakira.

⏯️ Ntabwo bahisemo ubugingo, none ubu nta maraso yo kubahongerera ngo yeze icyaha cyabo, nta Mukiza w’umunyampuhwe bari bagifite ngo abingingire agira ati: “Ihanganire umunyabyaha akandi kanya gato.” Abo mu ijuru bose bari bakikije Yesu maze bumva amagambo ateye ubwoba agira ati: “Birarangiye!” Inama y’agakiza yari yarasohojwe ariko abantu bake ni bo bari barahisemo kuyemera. Kandi ubwo ijwi ryiza ry’imbabazi ryacecekaga, ubwoba bwinshi cyane bwafashe inkozi z’ibibi. Mu ijwi riteye ubwoba, bumvise amagambo ngo: “Mwaratinze cyane! Mwaratinze cyane!” III 166.1

⏯️ Nshuti nkunda; mbese aya magambo ntacyo akubwiye? Niba hari icyo akubwiye saba Imana igire icyo ikorera ubugingo bwawe.

🛐 DATA WERA TURINDE KO TWAZACIRWA HO ITEKA🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>ESITERI 9: ABANZI B’UBWOKO BW’IMANA BAHABWA IGIHANO KIBAKWIRIYE</em>”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *