Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ESITERI 8: ITEKA RY’ABAMEDI N’ABAPERESI RIDAKUKA RIKUKA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cya Esiteri, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ESITERI 8
1 Uwo munsi Umwami Ahasuwerusi agabira Umwamikazi Esiteri ibya Hamani, umwanzi w’Abayuda. Maze Moridekayi aza imbere y’umwami kuko Esiteri yari yavuze icyo bapfana.
2 Umwami aherako yiyambura impeta, iyo yari yatse Hamani ayiha Moridekayi. Maze Esiteri aha Moridekayi ubutware bw’ibya Hamani.
3 Hanyuma Esiteri yongera kuvugira imbere y’umwami, amwikubita imbere amwinginga arira, ngo amareho inama mbi ya Hamani Umwagagi, n’imigambi ye yari yagambiriye kugirira Abayuda.
7 Umwami Ahasuwerusi asubiza Umwamikazi Esiteri na Moridekayi Umuyuda ati”Dore ngabiye Esiteri ibya Hamani, kandi we bamumanitse ku giti muhora kubangurira ukuboko kwe kugirira nabi Abayuda.

8 Nuko namwe mwandikire Abayuda uko mushatse, mubandikire mu izina ry’umwami muhomeho ikimenyetso cy’impeta ye, kuko inzandiko zanditswe mu izina ry’umwami zigahomwaho ikimenyetso cy’impeta ye, nta muntu ubasha kuzikura.”
11 Muri izo nzandiko umwami yemerera Abayuda bo mu midugudu yose ngo baterane birwaneho bashikamye, kugira ngo bazice barimbure, bamareho ingabo zose z’amoko yose zo muri ibyo bihugu zizabatera, bice n’abana babo bato n’abagore babo bajyane ibintu byabo ho iminyago,
12 kandi ibyo bizabe ku munsi umwe mu bihugu byose by’Umwami Ahasuwerusi, ari wo munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari.
17 Nuko mu gihugu cyose no mu mudugudu wose aho itegeko n’iteka by’umwami byageraga, Abayuda baranezerwaga bakishima, bakagira ibirori n’umunsi mukuru. Maze abantu benshi bo mu mahanga yo mu gihugu bihindura Abayuda, kuko Abayuda bari babateye ubwoba.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Mu gihe gikwiriye ikizwi nk’ikidashoboka kirashoboka kubera Imana

1️⃣ IKITARAKOWAGA GIKORWA

🔰 [8]Nuko namwe mwandikire Abayuda uko mushatse, mubandikire mu izina ry’umwami muhomeho ikimenyetso cy’impeta ye, kuko inzandiko zanditswe mu izina ry’umwami zigahomwaho ikimenyetso cy’impeta ye, nta muntu ubasha kuzikura.”
Umunsi wari washyiriweho ko ari ho bari burimburwe, “Abayuda bateranira mu midugudu yabo mu bihugu by’umwami Ahasuwerusi byose, ngo bafate abashakaga kubagirira nabi; nta muntu wabashaga kubabuza, kuko amahanga yose yari yabatinye.” Abamarayika bafite imbaraga z’ikirenga bari boherejwe kugira ngo barinde ubwoko bw’Imana mu gihe bwari bwahagurukiye kurengera ubuzima bwabwo. Esiteri 9:2,16. AnA 562.2

⏯️ Ugukuka kw’itegeko ry’Abamedi n’Abaperesi kwakagombye kutubera icyigisho gikomeye cyane! Icyari gikwiriye ni ukutivuguruza ku cyiza ariko ntitwakagombye gutsimbarara ku kinyoma kubera impamvu runaka, cg kwanga kwivuguruza no kutumera ikosa. Nongeye kukurarikira kugura ukuri kandi ntuguranure. Muri iki gihe abenshi barimo baragurisha ukuri cyangwa se bakigurisha ubwabo kubera impamvu zoroheje: Ababyeyi barohereza abana babo kwiga ku isabato, abandi barataha amakwe ku isabato, abandi baritabira inama z’akazi ku isabato; abahakanye ukuri kubera umugati w’igihe gito bo ntiwababara! Birababaje kandi ntibikwiye. Byaba byiza wowe usoma ubu butumwa ushikamye ku kuri wamenye.

2️⃣ URUGAMBA MURI IKI GIHE
🔰 Ibintu bishishana byageze ku bwoko bw’Imana mu gihe cya Esiteri ntibyari umwihariko ku bo muri icyo gihe gusa. Ubwo umuhishuzi yarebaga kure mu bihe biheruka, yaravuze ati: “Ikiyoka kirakarira wa mugore, kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu.” Ibyahishuwe 12:17. Abantu bamwe batuye ku isi muri iki gihe bazabona aya magambo asohora. Umwuka wateye abantu gutoteza itorero nyakuri mu bihe byashize, mu gihe kiri imbere uzatera abantu gukora nk’ibyakozwe kera bibasire abakomeza kuba indahemuka ku Mana. Ndetse no muri iki gihe imyiteguro y’uru rugamba rukomeye iri gukorwa. AnA 563.2

⏯️ Itegeko rizatangwa ryibasiye ubwoko bw’Imana bwasigaye rizaba amaherezo risa rwose n’iryatanzwe na Ahasuwerusi ryibasiye Abayuda. Muri iki gihe, abanzi b’itorero nyakuri babona ko itsinda rito ryubahiriza itegeko ry’Isabato ari Moridekayi wicaye ku irembo ry’ibwami. Uko ubwoko bw’Imana bwubaha amategeko yayo ni [ijwi] rihoraho ricyaha abaretse kubaha Uwiteka kandi baribata Isabato Ye. AnA 563.3
⁉️⁉️⁉️Uhagaze mu ruhe ruhande? Uri muruhande rwa Hamani cyangwa rwa Esiteri? Uruhande se uhagazemo uruhagazemo by’ukuri cyangwa urajenjetse? Bitinde bitebuke uruhande rwa buri wese ruzagaragara kandi umucyo uzatsinda umwijima. Nk’uko byagenze mu gihe cya Esiteri na Moridekayi, no muri iki gihe Uwiteka azarengera ukuri kwe n’ubwoko bwe. AnA 564.1

🛐 DATA WERA TUBASHISHE GUTSINDA UMWANZI SATANI🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “ESITERI 8: ITEKA RY’ABAMEDI N’ABAPERESI RIDAKUKA RIKUKA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *